Seyoboka woherejwe na Canada azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare

Amakuru dukesha ikinyamakuru izuba rirashe aravuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwohereje dosiye ya Seyoboka Jean Claude mu Bushinjacyaha bwa gisirikare.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, mu butumwa bugufi kuri telefone, atangaje kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2016, ko Seyoboka azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.

Yagize ati”Dosiye ya Seyoboka Jean Claude yoherejwe mu Bushinjacyaha bwa gisirikare, kandi azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kubera impamvu imwe y’uko yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Byongeye, Nkusi yibutsa ko urubanza Seyoboka yaburanishijwe muri Gacaca adahari ruseswa, akaburanishwa n’urukiko rufite ububasha bwo gukurikirana dosiye ye.