Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nyakwigendera Shingiro Mbonyumutwa aravuga ko azashyingurwa mu gihugu cy’U Bubiligi kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022.
Igitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera kizabera muri Basilique Nationale du Sacré- Cœur iherereye ahitwa Koekelberg mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, naho imihango yo gushyingura ikazabera mu irimbi ryitwa Cimetière du Chant d’Oiseaux riherereye mu gace ka Anderlecht mu mujyi wa Bruxelles.
Nabibutsa ko Shingiro Mbonyumutwa yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022 aguye muri Hôpital Molière Longchamp iherereye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Shingiro Mbonyumutwa ni muntu ki?
- Umuryango we, amashuri yize n’imirimo yakoze
Shingiro Mbonyumutwa yavutse tariki ya 27 Gashyantare 1942 avukira ku Kamonyi. Ni mwene Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda na Sophia Nyirabuhake.
Yashyingiranywe na Dorothée Uwimbabazi tariki ya 8 Nzeri 1973 mu mihango yabereye i Kabgayi. Babyaranye abana 6 aribo Maryse Mukangabo Mbonyumutwa, wavutse mu 1974, Patrice Rudatinya Mbonyumutwa wavutse mu 1975, Jean-Claude Semucyo Mbonyumutwa wavutse mu 1976, Gustave Mutware Mbonyumutwa wavutse mu 1977, Mugabe Mbonyumutwa wavutse mu 1984, na Ruhumuza Mbonyumutwa wavutse mu 1985.
Shingiro Mbonyumutwa yize amashuri abanza i Kabgayi, kuva 1957 kugeza mu 1964 yize amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Kigali ayarangiriza muri Groupe Scolaire i Butare.
Kuva mu 1964 kugeza mu 1971 yize ibijyanye na Géologie muri Université ya Montpelier mu Bufaransa. Yize kandi ibijyanye na Sociologie du Travail muri Université libre de Bruxelles mu Bubiligi.
Yatashye mu Rwanda mu 1971 aho yabaye umukozi wa Leta kugeza mu 1973 agitwa Ministre w’imigambi ya Leta.
Kuva mu 1976 kugeza mu 1980 yakoze muri SOMIRWA (Société Minière du Rwanda).
Kuva kuri 1980 kugeza mu 1983 yakoze ku Gisenyi nk’impuguke y’umuryango w’abibumbye mbere yo gusubira mu gihugu cy’u Bubiligi kwiga icyiciro cya 3 cya Kaminuza.
Yatashye mu Rwanda mu 1987 aho yatangiye kwikorera ku giti cye.
- Amashyirahamwe n’ibikorwa bya politiki
Hagati ya 1964 kugeza mu 1969 yabaye umukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda bigaga mu Bufaransa.
Hagati ya 1969 na 1971 yabaye umukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda bigaga mu Bubiligi.
Kuva mu 1991 kugeza muri Nyakanga 1994 yari muri bureau politique y’ishyaka MDR.
Mu 1992 yashinze anayobora ASBL DEMOPRO (Démocratie pour le Progrès), Ishyirahamwe ridaharanira inyungu rigamije guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.
- Ubutabera mpuzamahanga
Shingiro Mbonyumutwa yageze mu gihugu cy’u Bubiligi tariki ya 26 Kanama 1994 nyuma yo guca mu gihugu cya Zaïre ahasaba ubuhungiro.
Tariki ya 19 Kamena 1999 yimwe ubuhungiro n’inzego z’igihugu cy’U Bubiligi zishinzwe iby’impunzi, impamvu yatanzwe ngo n’uko hari impamvu zatumaga izo nzego zimukekaho kuba yarashyigikiye Genocide yo mu 1994 mu Rwanda.
Inzego z’ubutabera z’igihugu cy’u Bubiligi zamukozeho iperereza ku ruhare yaba yaragize muri Genocide mu 1994 ariko zibura ibimenyetso (Nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yandikiwe umucamanza n’inzego zakoraga iperereza The Rwandan ifitiye kopi) kugeza n’aho iryo perereza rihagaritswe n’inzego z’u Bubiligi tariki ya 9 Ukwakira 1996 ikibazo cyigashyikirizwa urukiko rwa Arusha (TPIR).
Mu ibaruwa y’urukiko rw’Arusha (TPIR) yo ku itariki ya 14 Ugushyingo 1997 (The Rwandan ifitiye topi) yemeza ko urwo rukiko rwatangiye amaperereza kuri Shingiro Mbonyumutwa ariko agifatwa nk’umwere.
Indi baruwa y’urukiko w’Arusha (TPIR) yo ku itariki ya 9 Gashyantare 2004 (The Rwandan ifitiye kopi) yemeza ko Shingiro Mbonyumutwa atigeze akurikiranwa n’urwo rukiko bivuze ko atihishe ubutabera nk’uko byagiye bitangazwa na bamwe mu bashyigikiye Leta ya Kigali.
Ku bijyanye n’urukiko rwa Arusha kandi Shingiro Mbonyumutwa yahamagawe n’urwo rukiko inshuro 4 gutanga ubuhamya mu manza zaberaga muri urwo rukiko higanjemo iz’abahoze muri Guverinoma y’u Rwanda yo 1994. Imanza yatanzemo ubuhamya abaregwaga bose bagizwe abere.
- Ubutabera bw’u Rwanda
Shingiro Mbonyumutwa yakurikiranywe n’inkiko Gacaca ashinjwa kwiba inka mu 1994! Ariko yagizwe umwere n’izo nkiko tariki ya 26 Nzeri 2011 nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cy’inkiko Gacaca (The Rwandan ifitiye kopi)
Ku bijyanye n’inzego z’ubutabera zisanzwe z’u Rwanda, mu 2018 izina rya Shingiro Mbonyumutwa ryakuwe ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku birego bya Genocide nk’uko byemezwa n’inyandiko y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yo ku itariki ya 13 Werurwe 2018 (The Rwandan ifitiye kopi)
Mu Ugushyingo 2019, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) yasohoye icyegeranyo cy’impapuro 437 ku iperereza iyo Komisiyo ivuga ko yakoze kuri Genocide muri Perefegitura ya Gitarama n’abayigizemo uruhare. Ariko muri icyo cyegeranyo nta zina rya Shingiro Mbonyumutwa rigaragaraho.
Imana imuhe iruhuko ridashira.