Iwacu mu cyaro: Kuranga no kurambagiza

Tugaruke iwacu mu cyaro tuganire ku buryo abasore n’inkumi bamenyanaga ngo bashinge urugo. Ibi bintu biragoye kubisobanura kuko mu gihe nakuzemo amarangamutima y’abazarushinga yasumbyaga imbaraga amahame y’imiryango bakomokamo. Muti kagire inkuru ! Numvise ko kera mbere yaza 1970 ngo hashyingiranaga imiryango yewe n’ubu mu misango y’ubukwe ubona ari ko bivugwa. Numvise ko ngo umuntu yagiraga umurangira umugeni akitwa umuranga !N’ubwo byavugwaga n’ubu bikaba ngo bibaho, jye reka mbabwire ibyo nabonesheje amaso. Jye mbere ya 1990 nabonaga abantu barahuzwaga n’amadini basengeramo kuruta imiryango bavukamo. Ni byo koko hari imiryango yashoboraga kuba izwi ko ishyingirana kubera ko ari abakire, ugasanga mwene mwarimu atashye kwa mwene mwarimu, mwene mucuruzi bikaba uko, ariko mu by’ukuri abo bantu babaga ari bake ku buryo babaga ari nk’irengayobora.

Reka rero dutinde ku miryango isanzwe, y’abahinzi bo mu cyaro, batunzwe n’isuka, n’itungo, n’insina z’urutoki. Abo rero abana babo akenshi babaga babatije mu gatolika, bagera ku myaka nka 11 bakiga bagahazwa amasakaramentu, bagera kuri 13, 14 bagakomezwa. Nyuma yaho babaga barangije amashuri abanza ku babashije kuyajyamo, bakajya mu mirimo y’ubuhinzi iwabo mu ngo, bagafasha ababyeyi. Bamwe bajyaga mu miryango y’agisiyo gatolika, iwacu abari bazwi cyane ni abalegio ba Maria. Uko byamera kose ku cyumweru umwangavu n’ingimbi, umusore n’inkumi, babaga baraye bagoroye akenda, bakajya mu misa ya gatatu, iwacu habaga misa eshatu. Iya mbere y’abasaza n’abakecuru babaga banabyutse kare bakajyana n’abuzukuru, iya kabiri yabaga itarimo abantu benshi kuko hajyagamo abakererewe iya mbere, n’iya gatatu y’urubyiruko n’abambaye neza.

Mu kinyarwanda cyari kigezweho baravugaga ngo uwikwije yumva misa nkuru. Iyo misa yazagamo abasore n’inkumi, ikazamo abanyamashuri, ikazamo abacuruzi bakomeye, ikazamo abarimu n’abakozi ba komini, yabaga ari misa y’abambaye neza koko. Uwashakaga kumenya imyenda igezweho ni ho yayimenyeraga, hazagamo abambaye amashati ashushanijeho amadolari ya Amerika muri za 1985, ikazamo abambaye amapantalo y’imbati (manini hejuru na mato hasi akenshi magufi) muri za 1986, abakobwa bo babaga bambaye amakanzu baguze mu mangazini yanditseho « for a beautiful season » n’imipira y’imbeho y’amabara abiri ifunguye imbere ifite n’umukandara ufungiye inyuma ! Abagabo b’ibikwerere bagiraga imipira bitaga iya 1200 kuko ari yo waguraga, ikaba icyatsi kibisi cyangwa ikinombe, iakjya hejuru y’ishati, ifite mu ijosi yavunguye nk’inyuguti V ku buryo amakola y’ishati agaragara.

Abandi bakambara imyenda isa badodesheje, ipatalo n’ishati, twakundaga kwita ibya burugumesitiri wo mu cyaro ! Na none habagamo abambaye ishati ka MRND icyeye cyane ishushanijeho amakarita y’u Rwanda. Zagiraga amabara menshi zikaba zidoze kimwe kandi zikambarwa n’abifite nk’abakuru b ‘amashuri, burugumesitiri, Juji n’abandi. Ibara ryazo ryatumaga abazambaye baba bakeye kuko zari imyeru cyangwa Roza birimo amashusho y’u Rwanda n’inyuguti za MRND mu ibara ry’umukara.

Abanyamashuri ariko ntibambaraga nk’abatayigagamo. Bo bambaraga imyenda ya caguwa ibabereye, ahubwo uwambaye iyo myenda igezweho bagasa n’abamureba bamuseka kuko yabaga isa ikanagurirwa hamwe ikanahenda. Urebye, abanyamashuri ntibari kuva mu mpuzankano ku ishuri ngo bajye mu yindi mu biruhuko ! Mu gihe cyacu nta mukobwa wambaraga ipantalo keretse abanyamashuri, umuturage usanzwe bari kumuha inkwenene. Abakobwa bakuru na bo bazaga mu misa bakenyeye nk’abagore bafite ingo, uretse na none abize barimo abarimu n’abaciye muri za familiales babaga bambaye amajipo n’amakanzu.

Iyo misa rero ni yo yahuzaga urungano, yarangira abanyamashuri bagahagarara mu gatsiko, ariko noneho rwa rubyiruko rwo mu cyaro rugataha. Umusore akaba afite uwo yateye imboni akamwisuhurisha, bagataha baganira, rimwe na rimwe umusore akanateshwa inzira ijya iwabo, akagenda inyuma y’umukobwa bagahagarara mu mayira bakaganira. Abantu batashye bakabacaho bahagaze mu nzira, bikagaragara nk’ibintu bisanzwe, byaba kabiri byaba gatatu bagatangira kubakekaho gukundana, kera kabaye umusore akazasura umukobwa iwabo. Iyo umukobwa yabaga ari busurwe rero yumvaga misa ya mbere, umusore akaza kumusura avuye mu ya gatatu.

Muri iyi minsi numvise ko ngo abasore bo mu Kinyaga basura abakobwa bakabazimanira inkoko, jye nakuze nzi ko kizira kurya kwa sobukwe. Umukobwa wasuwe yakirizaga umushyitsi we urwagwa, rwaba urwo bahishije iwabo cyangwa urwo batumye umwana ku kabari hafi aho. Umusore wasuye umukobwa yaratahaga, umukobwa akamuherekeza, abo nabonye abenshi babaga bari kumwe n’akisengeneza k’imyaka nk’ine itanu kabomye mu nyuma, cyangwa k’imyaka ibiri umukobwa atwaye mu kwaha. Wabonaga ko nta kidasanzwe abo bantu baganiraga uretse gushimana, kuko umwana yabaga ari hafi aho. Yemwe ntibanatindaga mu mayira nk’uko batindaga bavanye mu misa, kuko umwana yari kurambirwa agafata nyirasenge ati dutahe.

Icyakundaga kuziririzwa ni umukwe wa hafi cyane uza kurambagiza, babyitaga ubukwe bwo ku cyavu, abantu ntibabukundaga cyane. Wasubira inyuma ugasanga bishobora kuba byaraterwaga n’uko ubukwe ubwabwo bwabaga ari igikorwa cy’umusozi wose n’imisozi iwegereye, ku buryo iyo bakundana baturanye byari kuba ikibazo cyo kuzasaranganya ubushobozi.

Kera kabaye rero umukobwa na we yajyaga gusura umusore, byabagaho. Ariko akajyana na murumuna we, nta mukobwa wari kwikora ngo ajyiye gusura umusore yijyanye nk’ibyo numva ubu. Yageragayo bakamwakira, uzaba nyirabukwe akamuganiriza, uzaba sebukwe we ytereragayo ijisho ariko ntaritinzeyo ntanahatinde. Umusore yakiriraga abashyitsi mu kazu ke, bashiki be bagashyashyana bakagaburira umuramukazi, akaza gutaha azi ko yakiriwe neza.

Iyo rero umukobwa yashimwaga, n’umusore yashimwe, se w’umuhungu yafataga umuntu akamukorera inzoga bakajya kureba ababyeyi b’umukobwa, bakababwira ko umuhungu wabo yakunze umukobwa wo muri urwo rugo. Iyo nzoga mu by’ukuri yabaga ari nk’ibyo bita gufata irembo muri iki gihe, hari n’ubwo yazaga umukobwa atari iwabo kuko byabaga bitamureba !

Iyo bakirwaga neza, ni bwo noneho bazanaga inzoga ya kabiri yo gusaba umugeni, uwo munsi bakanababwira inkwano bakeneye na yo yazaga mu bihe bibiri. Nyuma y’igihe kitari kinini inkwano ya mbere yarazaga, bazaga bikoreye inzoga eshatu, batwaye n’isuka. Izo nzoga uko ari eshatu, ebyiri basubizagayo ibibindi zajemo. Ikindi kibindi cya gatatu kikaba inkwano cyo n’isuka. Bakavuga ko bamaze gukwa isuka n’akabindi.

Nyuma y’igihe kidakabije kuba kirekire bazanaga indi nzoga bakayita iyo kuvuga inka. Yabaga ari iyo kwemeranywaho umunsi bazabazaniraho inkwano nyirizina ari yo nka.

Kugeza ku isuka n’akabindi washoboraga kubenga umukobwa ntugire icyo ubaza. N’umukobwa iyo yakubengaga ntacyo wishyuzaga. Ariko iyo wabaga warakoye inka, habagaho gukoranura, inka y’abandi igasubizwa nyirayo.

Nyuma rero y’iyo nzoga yo kuvuga inka, habagaho umuhango wo gukwa. Bwabaga ari ubukwe, ni na bwo bwa mbere umusore yitabiraga. Bugaherekezwa n’umurishyo w’ingoma bukagira abasore baherekeje mugenzi wabo bukagira abasaza bavuga imisango. Inka zazaga ari ebyiri.

Inyana yo gukwa, n’ikimasa kiyiherekeje kikanasubirayo. Uretse kuzana inka, nta wundi musanzu iwabo w’umusore bashyiraga muri ibyo birori. Byaberaga iwabo w’umukobwa, bakaba bubatse igisharagati, mu kinyaga bacyita ikigonyi. Cyabaga ari ikabandahori cy’ibiti bishinze, amakumbo ari imigano bizirikishije imigozi y’ibirere, ubundi hejuru bagasakaza amakoma y’insina. Ubukwe bwo gukwa bwakundaga kuba mu kwa munani n’ukwa karindwi, igisharagati kikarinda abatashye ubukwe kwicwa n’izuba. Abasaza bahererekanyaga amagambo, nyuma hakaza kubaho umuhango wo kuramukanya, umugeni akazana na bagenzi be bagahobera ababujemo bose bitwaga abakwe, akaza no guhoberana n’umusore. Abantu bagakoma amashyi cyane, ariko nta kidasanzwe bakoraga, nta mpano, ntiyanamuhoberaga cyane yamuhoberanaga isoni bakavuga ngo «yamukoze imbagara » !

Byo kuvuga ko atamukanze mu mbavu ibi bya gikecuru byo muri iyo myaka abakecuru bakibaho. Imbagara ubundi ni urwiri rwumye, iyo barusanza bagenda bafata ruke ruke ngo rwume neza. Umukobwa na we rero yabaga asa n’udashaka gukora ku mukunzi we yanga kwiha amenyo y’abatashye ubukwe ! Ubwo rero bakavuga ko rwose basanzwe bahana abageni, n’iyo baba badasanzwe baziranye, imisango igashyuha yemwe aho, ubwo ariko ukoye inyana akaba azi ko azarongoranywa. Ibyo bikaba bivuga ko namara gushyingirwa bakanabyara, igihe kimwe kwa sebukwe na bo bazabazanira inyana ikomoka kuri iyo nkwano, igahabwa urugo rw’abana babo. N’ubwo ubundi umuntu yakwerwaga na se, ntabwo indongoranyo bayijyanaga kwa se bayijyanaga mu rugo rw’umusore. Iyo wakwaga ikimasa kubera kubura inyana ntiwahabwaga indongoranyo. Ibyo kandi byanandikwaga mu masezerano ya komini, aho bavugaga inkwano watanze bikandikwa imiryango ikabisinyira.

Ubutaha tuzarebera hamwe uko ubukwe bwo gushyingirwa bwakorwaga n’umusozi wose n’iyo bituranye.

Jean Claude NKUBITO
21 Gashyantare 2022