Sinafashwe ahubwo turimo kuvugutira Leta ya Kagame umuti usharira!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp yavugaga ko umuvugizi w’ingabo za FLN (Forces de LibĂ©ration National), Maj. Callixte Sankara yaba yaratawe muri yombi, umwe mu banyamakuru ba The Rwandan yavuganye nawe.

Muri icyo kiganiro kigufi, umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD, yavuze ko atigeze atabwa muri yombi ahubwo ngo ubu bahuze bavugutira Leta ya Kagame umuti usharira!

Asobanura kandi ko kuba yafatwa cyangwa agapfa bitasubiza inyuma intambwe yatewe na MRCD kuko atari we wenyine ugize urwo rugaga ko icya mbere ari igitekerezo cyo guharanira uburenganzira no ubwisanzure bw’abanyarwanda.

Hano hasi hari ikiganiro twagiranye: