Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!

    Imvugo Jenoside Nyarwanda ikoreshwa na LONI niyo kwitonderwa kuko itera urujijo.

    Sinemera Jenoside yakorewe Abanyarwanda, sinemera Jenoside Nyarwanda, sinemera na Jenoside y’Abanyarwanda!

    Kuba ntemera bimwe Umuryango w’Abibumbye LONI uvuga cyangwa ukora ku kibazo cy’u Rwanda ndetse ntibagiwe na Kongo ni uburenganzira bwanjye kandi biri mu burenganzira bw’ibanze mpabwa bwa Muntu bwo kuvuga icyo ntekereza.

    Imvugo ngo ‘Jenoside Nyarwanda’ cyangwa ‘Jenoside yakorewe Abanyarwanda’ ikoreshwa na LONI ku mahano yagwiririye igihugu cyacu mbona irimo urujijo rwinshi ndetse sinatinya kuyita imvugo ntera-ntimba ku Banyarwanda. Ndatanga ingero nkeya: iyo LONI iza kuba ifitiye urukundo Abanyarwanda mu moko yose iba yarahannye impande zombi zishe. Mu rukiko rwayo rwitwa ICTR ruri Arusha, LONI imaze imyaka 19 ifunga abo ku ruhande rumwe naho abambari ba Kagame mu gatsiko ke PFR ye bigaramiye i Kigali. Iyi LONI yananiwe no gusobanura ihanurwa ry’ indege ya Perezida Habyarimana na bagenze be (RIP), irabyitarutsa ivuga ko icyo icyaha kitari mu nshingano z’urukiko. Ni akumiro! Urukiko rwahawe inshingano zo kureba ibyaha byakozwe mu mwaka wose wa 1994 none ngo indege ntibareba. Ubonye ngo ICTR inanirwe no guhumiriza iburanishe byibura Inkotanyi zishe Abihayimana 9 bari i Gakurazo cyangwa ikore iperereza kumpfu z’Abanyapolitike nka Gatabazi na Bucyana (Févr. 1994). Birababaje! Dore kandi umwaka utaha ngo ICTR izafunga imiryango! Twizere ko izayifunga ariko ikayifungura ku bibazo bya Kongo. Gusa nabyo nzabibara mbibonye!

    Ntiriwe njya mu ma ‘theories’ menshi yo gusobanura Convention de Génève 1948, Jenoside n’ibyaha mpuzamahanga ibyo aribyo, dore mu buryo bwumvikana uko nemera ibyabaye ku Banyarwanda uhereye 1990:
    1. Jenoside yakorewe Abatutsi (1994),
    2. Jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo (1996-1998),
    3. Ibyaha byo mu ntambara (crimes de guerre) n’ibyaha byibasira inyoko Muntu (crimes contre l’Humanité) byakorewe Abahutu kuva Byumba (1990), Ruhengeri (1992), mu Rwanda hose (1994), Kibeho (1995), na za Gisenyi-Ruhengeri-Gitarama mu ntambara yiswe iy’Abacengezi (1997-1999).
    4. Ibyaha byibasira inyoko muntu byakorewe Abatutsi (1990-1994) bikozwe n’impande zombi: Ingero: ibyabereye za Kibirira, iyicwa ry’Abagogwe ryakozwe na FPR 1992.

    Nta Jenoside ntoya, nta Jenoside icagase, nta Jenoside ikwiye gusumba indi. Hari abo njya numva bavuga ngo ” gukoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ngo ni imvugo ntera-ntimba. Oya, imvugo ntera-ntimba ahubwo mbona yari ikwiye kuba iriya ya LONI ivangavanga ibintu, ikadutera urujijo.

    Umwanzuro.
    Ibyabaye ku Banyarwanda bivugwe uko biri kabone nubwo twaba tutabivuga uko LONI ibishaka. Iyo LONI yagiye igaragaraho kudaha izina rikwiye ubwicanyi ku mpande zombi ntitwatinya kuvuga ko ibogamye kandi inakomeza gushyira urujijo mu Banyarwanda. Abenegihugu b’u Rwanda cyane cyane Abanyapolitike n’Intiti zacu birinde kuvangavanga ibintu. Kutemeranwa na LONI ku mvugo si icyaha cyaducisha umutwe cyangwa kikatwimisha ubutegetsi. Ku bwanjye uwo muco wo kujya gusabiriza ubutegetsi abanyamahanga ugomba gucika. Ubutegetsi tubusabe Abenegihugu bacu kandi bazabuduha! Abanyarwanda muve mu bwoba muvuge ibyabakorewe uko biri ntacyo bazabatwara, sibo Mana!

    Urukundo n’Amahoro kuri mwese!

    Jean-Marie V. Minani 
    Chairman w’Isangano-ARRDC Abanegihugu

    Comments are closed.