Ku buyobozi bw’ikinyamakuru The Rwandan ndabaramukije nitwa Ndahayo Obed ndi Umuyobozi w’ikinyamakuru Intambwe, ndi mu buhungiro mu gihugu ntaratangaza.
Mu by’ukuri hari byinshi nanditseho mu kinyamakuru cyanyu ngirango mbivugeho, Umuntu niwe umenya umutekano we, cyeretse niba abantu bumvako kumenya ko Umuntu afite ikibazo ari uko aba yapfuye, ntabwo njyewe nari kurindira ko mbanza gupfa, Abanyamakuru benshi mubari mu Rwanda nta n’umwe uzi uko nkora kuko utamenya nabo uko bakora, ibyampigaga ntabwo babizi kuko batanjya guhiga Umuntu ngo babibwire umunyamakuru ngo Obed arimo guhingwa .
Nababajwe bikomeye no gushinjwa kugambanira umuryango wa Rwigara, mu by’ukuri ndi umwe mu bantu bakurikiranye ntinze iby’uriya muryango, gusa kuko hari hari ibintu byinshi bimpuje nabo bimwe ntaribuvugire hano gusa ni byinshi kandi abarimo kwitanguranwa nibabe baretse uriya muryango ufite dossier yabo kandi nababagambaniye bazamenyekana cyangwa baranazwi kuko birazwi gusa ku giti cyanjye ntabwo njya ngambana uretse ko ntanagambanira uriya muryango na gato hari byinshi biduhuje, mu by’ukuri abashinja uriya muryango bizamenyekana
Ikindi navuga nkunda ukuri ni nako nzira bamvuzeho byinshi gusa bimwe numva bitangaje ntabubasha burenze nigeze ngira ntakidasanzwe nigeze mba cyo.
Nakoze ibishoboka byose nkanjya ngaragaza ibitagenda mu Rwanda ibyo natangajwe no kuba byarabaye ikibazo nkibaza impamvu kugaragaza ibyo utekereza bikwiye kubanza kugira uguha imbaraga zo kuvuga ubwabyo mbibona nk’ikibazo, iby’abavuga ko ntari inyangamugayo nabo ndagira icyo mbavugaho:
Uwitwa Mutoni twarakundanye tugira ibyo duhuza yaba mubyo twari dutunze ntabwo nigeze mwiba cyangwa ngo mushuke kuko ubwo yari abihombeje musaba kubizana bigashakirwa ahandi twakorera nyuma tuza kudakomezanya mu rukundo.
Ikindi bavuze ni ku mugore witwa Ernestine wa Kicukiro bavugako namutwaye nkafungisha umugabo we siko bimeze kuko uwo mugore namumenye ari umugabo we umpamagaye bashaka kumpa inkuru ku bibazo bari bafitanye n’abaturanyi ibyo nabigiyemo nza kuba inshuti y’umuryango gusa bari bafitanye ikibazo mu muryango wabo icyakurikiyeho nuko nabwiwe n’umugore ko umugabo yamutanzeho miliyoni 4 ngo bamwice gusa icyo nakoze namurangiye kuri police nza kujya numva urubanza nk’abandi bose kuko nta yandi makuru nari mfite gusa umugore yari mu rukundo n’umuhungu w’umu security mu bamotari ubu ni nawe babana mu nzu nyuma y’aho atandukaniye n’umugabo ntaruhare na ruto nagize mw’ifungwa ry’umugabo kuko mu bujurire bw’uwo mugabo nanandikiye urukiko ibaruwa isobanura uko nari nzi ibibazo byo murugo rwabo nkerekanako uwo mugore yari afite ingeso yo gukunda abasore byatumye agabanyirizwa ibihano.
Ikindi ni kubya Zena Mukaboduwe bavuga ngo namuriye amafranga siko biri kuko ubwo navuganaga nawe arimo yerekana akababaro atewe na Me Mukamusoni Antoinette yavugagako arimo kumugurishiriza imitungo yansabye kumwandikaho nk’umuhemu mubwirako ngomba kubanza gushakisha ukuri ku byo avuga uwo mudame yanyoherereje ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) by’amanyarwanda yo gukoresha mu matike Kandi narabitangiye mbinjyamo kugeza mvuye mu gihugu nari muri Dossier ye nkimubariza ikibazo cye.
Nagirango ku byo kuvuga ko nari mfite ubundi bubasha bwatumaga mvugira ku bitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga nkavuga ibitagenda ngo simfungwe bityo ngo bikaba impamvu yo kunyita maneko ntabwo ariko mbibona ubundi : Kubaza, kugaragaza ibitekerezo bigenwa n’itegeko umuntu iyo akoresheje ubwo burenganzira buri gihe yitwa maneko. N’ikinyamakuru Umuseso ndetse na Diane mbere y’uko afungwa abantu bavugaga ko bakorera Kagame.
Navuga byinshi kuko ndababaye gusa ukuri n’uko nzi uwo ndiwe nzi nicyo ndicyo ku buryo ntakora ikosa ryo kugambana. Ndabamenyesha ko benshi mubo mwita Abanyamakuru bari mu Rwanda babaha amakuru mufata nk’intwari bitewe n’amateka yabo ya kera abenshi bamaze kwangirika mukwiye gushishoza ku makuru muhabwa batazabaroha
Mbaye mbashimiye uko mubyakiriye
Ndahayo Obed