Sixbert Musangamfura arasobanura impamvu New RNC na MN Inkubiri bishyize hamwe

Ishakwe- Rwanda Freedom Movement

Gutangaza ivuka ry’ishyaka rimwe rihuje Mouvement National Inkubiri na New RNC-Ihuriro rishya.

Kuri iyi tariki ya mbere Nyakanga 2017, umunsi w’isabukuru y’Ubwigenge bw’igihugu cyacu, amashyaka ya politiki Mouvement National Inkubiri na New RNC-Ihuriro Rishya, yiyemeje kuyizihiza yibumbira hamwe akabyara ishyaka rimwe rukumbi ryiswe Ishakwe – Rwanda Freedom Movement (RFM) guhera uyu munsi.

Ubwo yatangiraga gukorana ku itariki ya mbere Nyakanga 2016, amashyaka yombi yatangarije Abanyarwanda n’abandi bose ko ahereye ku mahameremezo, intekerezo, ingamba n’imigambi bya buri ruhande, yiyemeje kugirana ibiganiro n’ibikorwa by’ubufatanye butaziguye.

Kuva icyo gihe, amashyaka yombi yagiranye ibiganiro birambuye kandi nta mbebya ku mateka y’igihugu cyacu, aya kera n’ay’ubu, ku bibazo by’amoko y’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa uko ibihe byagiye bisimburana, ku bibazo by’uturere, kurwanira ubutegetsi, inzego z’umutekano, ivangura, ubutabera n’umuco wo kudahana, imitegekere y’igihugu, ubuhunzi, ububanyi n’amahanga bushingiye ku nyungu nyakuri z’Umunyarwanda n’iz’igihugu, guteza imbere umuturage no gushaka inzira zose zatuma igihugu kirushaho kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi no mu bindi.

Amashyaka yombi asanga:

– U Rwanda rwararanzwe no gutegekwa n’udutsiko (ubwami bwubakiye ku miryango imwe gusa bwasimbuwe na za Repubulika. N’ubwo udutsiko dufite ubutegetsi twagiye twiyoberaniriza mu bwoko runaka, imiterere y’ubutegetsi bwa two yakomeje kugirana ibisanira mu myaka amagana n’amagana.

– Mu buzima bw’u Rwanda umuturage ntiyigeze na rimwe agira ubwisanzure busesuye.

– Muri rusange inyungu z’umuturage giseseka yaba umuhutu, yaba umututsi cyangwa umutwa zaburiyemo, ahubwo ahinduka igikoresho cy’udutsiko tw’indobanure (elite) zifite n’inyota yo gufata, kugundira no gutegekesha igitugu kugeza igihe tuvanweho ku ngufu mu mivu y’amaraso y’Abanyarwanda.

-Amacakubiri, ironda karere, bihemberwa n’utwo dutsiko byafashe intera ndende ku buryo benshi mu banyarwanda babaye ingwate z’amoko bakomokamo aho kwibonamo abahuje umuco, igihugu no gupfa no gukira.

– Uko ubutegetsi bwagiye busimburana bwimakaje ikinyoma n’ubuhangange nk’ubw’ibimanuka (myth) kugira ngo bushobore kuniga abashaka kwishyira hamwe bose ngo baharanire ukuri n’ubwisanzure (civil society).

– Ba mpats’ibihugu babonye icyuho cyo kwikurikiranira inyungu zabo bakoresheje udutsiko dufite ubutegetsi.

– Kugundira ubutegetsi ni umurage mubi w’ayo mateka yacu kandi ingaruka zayo zagiye zigaragara buri gihe. Urugero rw’inyota y’umurerajuru ya Perezida Paul Kagame yo kugundira ubutegetsi burundu, ni imbuto mbi izaherekezwa n’ingaruka zikarishye ku gihugu no ku bagituye bose.

– Ubwoba, ivangura, guhakwa no guca kirazira ni byo byagushije U Rwanda n’Abanyarwanda mu kangaratete kuko ari byo biha abayobozi b’igihugu, uko ingoma zigenda zisimburana, ububasha burenze bakigira indakoreka zitagira gihana, bagafataho igihugu ingwate bakigwizaho umutungo n’ibyiza by’igihugu, bakibagirwa inshingano yabo ya mbere yo kuzamura rubanda bitewe n’uko ubutegetsi batabuhawe n’ubushake bwa rubanda. Uwo muco ni wo utuma Abanyarwanda baba inkomamashyi, zumvira ubutegetsi buhumyi, uko ingoma zivuze bakazitambira, bakaba imbohe z’amoko bavukiyemo kugeza aho bibagiriwe ko ubuzima bw’umuntu bufite ubudahangarwa, ko nta karere cyangwa ubwoko burusha ubundi uburenganzira ku Rwanda rwacu kurusha ubundi. Ingaruka ikaba amaraso yamenetse ku ngoma za mbere ya 1959, muri Revolisiyo yo muri 1959, na nyuma ya yo ku ngoma zakurikiyeho, kugeza ubwo muri 1994 Abatutsi bicirwa kurimburwa na bamwe mu Bahutu b’intagondwa zibaziza ubwoko bwabo. Ku rundi ruhande zimwe mu ntagondwa z’abasirikari ba FPR Inkotanyi na zo zabonye urwaho zibasira Abahutu zibaziza ubwoko bwabo. Kugeza magingo aya noneho izo ntagondwa zirica Abanyarwanda b’amoko yose zitarobanuye. Tutibagiwe n’ibindi byaha by’itsembatsemba, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Amashyaka yombi yihaye kandi umwanya uhagije wo gusangira amateka n’inzira bya buri ruhande ku rugamba rw’impinduka n’amasomo twakuyemo azadufasha guharanira igihugu giha umutekano buri wese, kandi giteza imbere umuturage mu nzego zose z’ubuzima bwe.

Ibiganiro byarangiye amashyaka yombi yemeje icyerecyezo na gahunda z’ibikorwa imiryango ya politiki yombi yakorera hamwe, aniyemeza guhamya vuba imiterere y’ubufatanye buyinogeye.

Muri ibyo biganiro ni nabwo, nk’uko na mbere abayobozi b’amashyaka yombi baharaniye ko jenoside yakorewe Abatutsi yemerwa, amashyaka yombi yahamirije hamwe aniyemeza guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n’ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa. Yanemeje ko abazize ibindi byaha by’itsembatsemba, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu nabo bibukwa. Amashyaka yombi yemeje kandi guharanira ko ba ruharwa aho bakomoka hose, ni ukuvuga bamwe mu bahoze muri MRND/CDR cyangwa bamwe mu ba FPR/DMI bamennye amaraso bazagezwa imbere y’Abanyarwanda, bakihana cyangwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 25-26 Werurwe 2017, i Bruseli mu Bubiligi, amashyaka yombi yitabiriye inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu. Iyo nama yari yatumiwe n’umuryango wigenga “Commission Vérité Rwanda asbl”. Ku wa 8 Mata 2017, amashyaka yombi yitabiriye umuhango wo kwibukira hamwe Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye Abatutsi muri 1994 n’Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye ubwoko bw’Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.

Amashyaka yombi kandi yari asanzwe anafatanije mu bindi bikorwa byinshi nk’ububanyi n’amahanga, itangazamakuru no gutabariza impunzi.

Ari mu biganiro, ari no mu bikorwa, byaragaragaye ko impande zombi zihuje imyumvire, mu gusesengura amateka y’u Rwanda n’ibyamunze imibanire y’Abanyarwanda, ku cyerecyezo, indangagaciro n’ingamba zo gutabara Abanyarwanda n’igihugu.
Amashyaka yombi afite imyumvire imwe, indoto n’inyota imwe yo kugangahura igihugu, kugarura kirazira, gushingira ubuyobozi bw’igihugu ku nyungu z’abagituye aho kuzishingira ku nyugu z’udutsiko n’abagaragu ba two, gushyiraho ubuyobozi bw’igihugu burengera buri wese kandi buri wese yibonamo, buha abanyarwanda amahirwe amwe, umuntu akananizwa n’aho ubushobozi bwe bugarukira, ntananizwe n’uko yavutse atanahisemo.

Kubera izo mpamvu zose, amashyaka yombi yiyemeje kwishyira hamwe akibumbira mw’ishyaka rimwe guhera uyu munsi.

I. Intego yacu:

UBUMWE (Unity) – UBWISANZURE (Freedom) – UBURUMBUKE (Prosperity).

II. Indangagaciro (values) Ishakwe – Rwanda Freedom Movement ishaka kwubakiraho u Rwanda ni izi:

Kwimakaza ubumuntu; guha agaciro Umunyarwanda wese tutavangura; uburenganzira bwo kwibuka abawe; kwumva akababaro k’undi; ubudahangarwa bw’ubuzima; kwubahiriza uburenganzira bwa muntu; kugira uruhare mu by’igihugu; kugira amahirwe angana; ubworoherane n’ubwubahane; guharanira inyungu z’u Rwanda no gushyir’imbere ukuri kabone n’iyo twakuzira.

III. Icyerekezo (mission) :

Gutabara Abanyarwanda, tukeza u Rwanda nyuma y’amahano rwagushije, tukimakaza ukuri, tuzirikana abayaguyemo bose, dukora ibishoboka byose ngo bitazongera ukundi, duharanira ubumwe, ukwishyira ukizana, ubwisanzure n’uburumbuke burambye.

IV. Imigambi yacu (objectives)

1. Guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no guca ivangura iryo ariryo ryose. Twiyemeje gukomeza kwubaka umuryango mugari uhuje Abanyarwanda b’amoko yose, uturere twose, amadini n’ibindi byose bishobora kubatanya kugira ngo bafatanirize hamwe kurinda, guteza imbere, kurengera Umunyarwanda uwo ariwe wese n’aho ari hose.

2. Guharanira ubwisanzure bwa buri munyarwanda mu gihugu cye;

3. Guharanira igihugu giha umutekano buri wese, kigendera ku mategeko no kuri demokrasi; hagashyirwaho ubuyobozi bwa demokrasi bushingiye ku bwumvikane Abanyarwanda bose bibonamo kandi bubarengera;

4. Gushyir’imbere umuco wo kuvugisha ukuri ku mahano yibasiye kandi agikomeza kwibasira igihugu cyacu. Ukuri niko kuzaramira igihugu cyacu bityo Abanyarwanda bagashobora kwiyunga no gutahiriza umugozi umwe; Kurandura umuco wo kudahana no guharanira ubutabera; Gufasha Abanyarwanda kwibukira hamwe amaraso yamenetse mu gihugu, kwibuka ababo no kutavangura abacikacumu barokotse jenoside, ibyaha by’intambara n’itsembatsemba. Gufasha Abanyarwanda bose kugarura ihumure kuko hafi ya bose bafite ibyabahungabanije.

5. Gushyira imbere inyungu z’abaturage giseseka aho kurangazwa no gusaranganya ibyiza by’igihugu, ubutegetsi n’ubukungu hagati y’udutsiko twirobanura (elites) nk’aho utwo dutsiko dufite icyo turusha abandi banyagihugu.

6. Kurangiza burundu ibibazo bitera ubuhunzi no gucyura impunzi.

7. Guharanira umubano mwiza n’ubuhahirane butaziguye mu bihugu duturanye.

8. Guharanira ubumwe, ishema n’inyungu by’Afrika. Afrika ikwiye kugira ijambo rikomeye mu miyoborere no mu majyambere arambye kw’isi ndetse no mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibirere (climate change).

9. Guharanira amahoro kw’isi, ubutabera mpuzamahanga no kunganirana n’abandi (solidarity) ku isi hose.

10. Gusakaza imbuto yo gukerebuka (enlightenment) n’imitekerereze mishya (renaissance) mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afrika.

V. Ubuyobozi bw’ishyaka

Ishyaka riyoborwa n’Inama Nkuru y’ubuyobozi yifashishije Komite Nshingwabikorwa. Ikorera hamwe (collegial) kandi igafata ibyemezo mu bwumvikane (concertation) abayigize bamaze kubyemeranywaho (consensus) mu buryo bwa kivandimwe. Ni yo igena imiterere y’inzego n’abaziyobora.

VI. Umusozo

Buri Munyarwanda wese arifuza amahoro, ubwisanzure, ubuziranenge, ubuziragatoki, ubudahangarwa, no kwihaza muri byose. Nimucyo dushyire hamwe tubiharanire.

Turashishikariza Abanyarwanda aho bari hose kwamagana ikibi, guharanira ukuri no kwamagana ibisigisigi by’imico mibi ikomeje guca icyuho muri bene Kanyarwanda. Dukeneye kongera kwubaka igihugu n’umuco wacyo, tugaharanira ishema ryacu muri Afrika no mw’isi aho kuba iciro ry’imigani twicana, duhigana hagati yacu, buri wese yiruka inyuma ya mugenzi we. Nimuhaguruke turandurane n’imizi imbuto y’urwango ikomeje kudusenya no kuducamo ibice. Twigobotore ingoyi z’udutsiko, twishyire twizane.

Banyarwanda twese, igihugu ni icyacu nitwe tugomba kukigangahura. Ak’imuhana kaza imvura ihise. Niduhaguruka twese tugaharanira igihugu giha ihumure buri wese, kitavangura abana bacyo baba abazima cyangwa abapfuye, kikayoborwa uko tubigennye kandi kigashingira iterambere ku muturage nta shiti amahoro arambye tuzayageraho bityo abariho n’abazabakomokaho bazatunge batunganirwe.

TUBIFURIJE ISABUKURU NZIZA Y’UBWGENGE BW’U RWANDA.

Bikorewe I Bruseli ku wa 1 Nyakanga 2017

Bishyizweho umukono n’abagize inama nkuru y’ubuyobozi bw’ishyaka

Dr. Theogene Rudasingwa, Perezida
Bwana Eugène Ndahayo, Visi Prezida

Bwana Sixbert Musangamfura
Umunyamabanga Mukuru

Bwana Jonathan Musonera
Umunyamabanga Mukuru wungirije

Dr. Nkiko Nsengimana
Ushinzwe Ingamba n’igenamigambi

Bwana Joseph Ngarambe
Ushinzwe Radio, Itangazamakuru n’Itumanaho