Suzanne Bonamici, umushingamategeko wa Amerika, yavuze icyo atekereza ku rubanza rwa Diane Rwigara

Suzanne Bonamici

Bamwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, basaba leta y’u Rwanda kwita ku rubanza rwa Diane Rwigara, bavuga ko ari “ingenzi ko umuntu akora politike mu mahoro ntibimuviremo gutabwa muri yombi ngo ahinduke imfungwa ya politike”.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Diane Rwigara igifungo cy’imyaka 22, ashinjwa ibyaha birimo kugumura rubanda no kuyangisha ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ashinjwa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga imikono y’abamushyigikiye ngo abe yashobora kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2017, amatora Perezida Paul Kagame yatsinze n’amajwi arenga 99%.

Diane Rwigara w’imyaka 37 y’amavuko, ahakana ibyo aregwa, akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Umwe muri abo bagize inteko ishingamategeko y’Amerika, ni Suzanne Bonamici.

Yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ati: “Ndabizi ko leta y’u Rwanda iri gukurikiranira hafi ibyo turimo kuvugira hano mu nteko kandi ntekereza ko ari ingenzi gutanga ubu butumwa.

“Ndabizi ko hari iterambere ryatewe mu Rwanda mu bukungu, by’umwihariko nyuma ya jenoside, kandi ndabizi ko hari abagore benshi bari mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda – iki kikaba ari ikintu cyiza.

“Ariko ntitwakwemera ko ibyo bipfukirana ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira muri politike.

“Niba abagore bari mu myanya y’ubutegetsi, bagomba kwemererwa kuba mu mwanya uwo ari wo wose w’ubutegetsi harimo no kuba perezida, bitarinze bituma umuntu aba imfungwa ya politike.

“Kandi ukwisanzura mu gutanga ibitekerezo, kw’ingenzi mu bihugu bigendera kuri demokarasi, niba habaye amatora yagombye kuba mu mucyo no mu bwisanzure, kandi ntibigaragara na busa ko aheruka [mu Rwanda] yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure”.

Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko iki ari ikibazo kiri mu maboko y’ubucamanza, ko ubucamanza butagomba kotswa igitutu na politike, kandi ko Amerika ahubwo ikwiye kwita ku bibazo byayo n’Abanyamerika.

Madamu Bonamici yagize ati: “Ndabizi ko ari ko bavuga [leta y’u Rwanda]. Ariko icyo twe twavuga ni uko iyo umuntu ashobora kuba yakatirwa igifungo cy’imyaka 22, kubera ko ashatse kujya muri politike mu mahoro nkuko abyemererwa n’amategeko, uko ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

“Kandi birakwiye ko inteko [y’Amerika] n’abantu batandukanye bo ku isi babikurikiranira hafi.

“Nanone urebye iterambere ryagezweho, niba Perezida Paul Kagame ashaka kwerekana ko mu Rwanda ari amahoro, kandi ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, gutangira neza kwaba kurekura abafungiwe ibitekerezo byabo.

Madamu Bonamici yavuze ko atazi neza niba urubanza rwa Diane Rwigara rushobora guhindura bikomeye umubano w’u Rwanda n’Amerika.

Ariko yavuze ko azi ko hari abandi bo mu nteko y’Amerika baturuka mu mashyaka yombi, iry’abarepubulikani n’iry’abademokarate, bari gusaba ko urubanza rwe rukurikiranirwa hafi.

Byitezwe ko urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi rusomwa kuri uyu wa kane, ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

BBC