Tshisekedi ati: Ingabo za EAC nizidatanga umusaruro zizagenda mu kwezi gutaha

Perezida Félix Tshisekedi i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko rw'akazi

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko niba nta musaruro ushimishije ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba zigaragaje mu burasirazuba bw’igihugu cye, zizahava.

Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Uwo mutwe w’ingabo z’akarere – uzwi nka EACRF – wava burundu ku butaka bwa DR Congo mu kwezi gutaha kwa Kamena (6) ubwo uzaba urangije manda yawo, nkuko byatangajwe n’ibiro bya perezida.

Tshisekedi yagize ati: “Ikigaragara ni uko hari ibibazo by’imikorere n’uyu mutwe w’ingabo z’akarere.

“Impamvu ya mbere nayikomojeho hano, impamvu ya mbere ituma twibaza ibibazo, ni inshingano yari yahawe uyu mutwe w’ingabo z’akarere itarigeze na busa yubahirizwa.

“Uyu munsi mu duce tumwe hagaragara umubano hagati y’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba n’abaterabwoba ba M23 – ikintu kitari giteganyijwe kuri gahunda”.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Tshisekedi yavuze ko ubundi ingabo z’akarere zari gufatanya n’ingabo za DR Congo, FARDC, mu guhatira M23 kuyoboka inzira y’amahoro, ari byo guhagarika imirwano, gusubira inyuma no kwegeranyiriza hamwe abagize M23.

Ati: “Uyu munsi ikibabaje ni uko bigaragara ko hari ingabo zijenjeka”.

Ikiyongera kuri ibyo, Tshisekedi yavuze ko hari abategetsi bo mu bihugu byohereje izo ngabo cyangwa abategetsi ba gisirikare bo muri uwo mutwe wa EACRF, bakigera ku butaka bwa DR Congo bavuze ko “bataje kurwanya M23”.

Tshisekedi yavuze iki nyirizina ku gusezerera EACRF?

Tshisekedi yanavuze ku kwegura, mu kwezi gushize kwa Mata (4), kwa Jenerali Majoro Jeff Nyagah, Umunya-Kenya wari uyoboye ingabo za EACRF.

Perezida wa Kenya William Ruto yahise amusimbuza kuri uwo mwanya Jenerali Alphaxard Kiugu muri uko kwezi.

Tshisekedi ati: “Jenerali [Majoro] Jeff Nyagah yeguye mu buryo butangaje, turumirwa twese, avuga ko arimo gushyirwaho inkeke, inkeke atigeze na rimwe atumenyesha. Kubera iki atatumenyesheje izo nkeke? We wenyine ni we ubizi.

“Noneho igihe yari afashe icyemezo cyo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya ihita ako kanya igena undi mukuru w’izo ngabo [z’akarere] nta kubiganiraho natwe, nkaho uyu mutwe w’ingabo ari uwa Kenya yonyine.

“Rero biragaragara ko hari ikibazo ducyeneye kuvuganaho kugira ngo ibintu bisobanuke.

“Kandi kubera ko manda izarangira mu kwezi kwa Kamena (6), niba kuri iyo tariki tubona ko inshingano zitagezweho, nibaza ko tuzafata icyemezo cyo guherekeza uyu mutwe waje gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu cyubahiro, tukabashimira kuba baragerageje gutanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Uyu mutwe w’ingabo washyizweho n’abategetsi bo mu karere muri Kamena mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.

Perezida Tshisekedi abivuze nyuma yuko ku wa mbere abategetsi bo muri SADC bemeye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahabarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100.

Abategetsi bo muri SADC bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’izahara ry’umutekano muri DR Congo, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’inyeshyamba za M23.

Izo ngabo zigiye koherezwa muri DR Congo ni izo mu mutwe w’ingabo za SADC uba witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu byo muri uyu muryango.

Aba bategetsi banasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika imirwano “aka kanya” ndetse ikava mu bice yafashe “nta yandi mananiza”.

Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Bitangazwa henshi ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’i Kigali buhakana.

Kuva uyu mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.

Ubwo M23 yatsindwaga mu Gushyingo (11) mu 2013, nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye umurwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya Ruguru, yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

BBC