Tshisekedi yasabye Biden ko Amerika ‘ishyira igitutu’ ku Rwanda

Perezida Félix Tshisekedi yasabye mugenzi we Joe Biden ko Amerika “yinjira cyane” mu kibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo, nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Iruhande rw’inama ya US-Africa Summit irimo kubera i Washington, Perezida Joe Biden yaganiriye na Tshisekedi ku ngingo zitandukanye.

Ibiro bya Tshisekedi bivuga ko baganiriye ku matora ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha muri RD Congo, no ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Tshisekedi yamusabye ko Amerika “ishyira igitutu ku Rwanda ngo ruhagarike gufasha M23”, nk’uko ibiro bye bibivuga.

Hagati aho i Washington kandi habereye inama yahuje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya na João Lourenço wa Angola nayo yaganiriye kuri iki kibazo cya DR Congo.

Muri iyi nama, ititabiriwe na Tshisekedi, baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’inzira z’amahoro za Luanda hamwe n’iby’inama ya Nairobi, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibivuga.

Leta ya Washington ibona ko leta y’u Rwanda ifasha umutwe wa M23, igashinja kandi uyu mutwe kuba isoko “y’umubabaro ukabije” abaturage ibihumbi amagana barimo.

Muri Teritwari ya Rutshuru ya Kivu ya Ruguru abarenga 400,000 bahunze ingo zabo kuva muri Werurwe(3) nk’uko ONU ibivuga, abari mu nkambi muri Teritwari ya Nyiragongo bibasiwe n’imibereho mibi n’icyorezo cya Kolera, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Leta ya Kigali ihakana gufasha umutwe wa M23 ivuga ko ari ikibazo cy’abanyecongo na leta ya DR Congo ubwabo, M23 nayo yagiye ihakana ko nta nkunga iterwa na leta y’u Rwanda.

Uyu mutwe w’inyeshyamba, kuwa gatatu wakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi ugenzura wa Bunagana unenga leta ya Kinshasa kwanga ko baganira ngo bashake amahoro, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bayitabiriye.

Muri icyo kiganiro kandi M23 yashinje leta gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya leta y’u Rwanda yerekana bamwe mu bavuga ko ari abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rubuga rw’imirwano, hamwe n’abasirikare bafashwe bo mu ngabo za leta, FARDC.

Abakuriye uwo mutwe muri icyo kiganiro bahakanye ubwicanyi ushinjwa bwa Kishishe na Bambo aho uvuga ko “leta yari yararekeye FDLR kuva mu 1994”, wongera kunenga raporo y’ingabo za MONUSCO yashinje M23 ubwo bwicanyi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize hari agahenge ku rubuga rw’imirwano, ubu hakomeje kugeragezwa ibikorwa byo guhuza impande zishyamiranye, hamwe n’ibya politiki na propaganda ku mpande zombi.

BBC