TUBARARIKIYE IGITARAMO CY’INTWARI, PRIX VICTOIRE INGABIRE 2019/ RIFDP

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Nimuze, ni kuya 09/03/2019, k’ubutumire bw’urugaga mpuzamahanga rw’abagore baharanira Demukarasi n’amahoro
( Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix).

Ng’uyu wa mugoroba uregereje, umwe ngarukamwaka,
Aho intwari zambikwa ikamba ry’ubutwari.
Rimwe ryitiriwe Umuhoza Ingabire Vigitoriya.

NI NDE UZAMBIKWA IKAMBA RY’UBUTWARI KU YA 09/03/2019 ?

Ni nde uzegukana igihembo kitiriwe intwari Mme Vigitoriya Ingabire Umuhoza ?

Abahanga mu by’ubutwari, bavuga ko uwambikwa ikamba ry’ubutwari, n’ubundi aba asanzwe agenda mu nzira y’ubutwari.
Kandi ngo aho intwari iciye havuka izindi, uwo ni gakondo birasanzwe.

Ni bande bari mu nzira ya Mme Ingabire Umuhoza Vigitoriya ?
Turi mu mwaka wa cyenda uru rugaga rw’abagore ruvutse ;
Uyu ni umwaka wa munani uru rugaga rushyizeho igikombe cy’intwari, igikombe kitiriwe Mme Ingabire Umuhoza Vigitoriya, kikaba kimaze gutangwa inshuro 7.

Ikonderalibre, 31/01/2019