Tubuze Kagame kwiyimika nk’Umwami w’u Rwanda

Kamarampaka yo muri 1961 yavanyeho abami mu Rwanda. Ntidushobora gukomeza kuba ba ntibindeba mu gihe kamarampaka iri gutegurwa iteganya kwimika umwami mushya.” David Himbara

Mu gihe abanyarwanda benshi batumva indimi z’amahanga, kandi bamwe babasaba kugira uruhari mu mihindukire y’imitegekere y’igihugu cyabo, ariko bakabikora mu ndimi abenegihugu batari bake badasobanukiwe, nasanze ari ngombwa gushyira mu kinyarwanda inyandiko David Himbara aherutse kwandika mu cyongereza yereka abifuza impinduka mu Rwanda ukuntu bakwisuganya bakaba bayigeraho. Muri rusange arabwira abari hanze y’igihugu, ariko ni ngombwa ko n’abari imbere bamenya ibyo bagenzi babo bari hanze barigukora, kugirango bose batahirize umugozi umwe.

Dore iyo nyandiko rero ye uko yahinduwe mu kinyarwanda:

Uburiganya buhebuje bwa Prezida Paul Kagame bwo kwiyimika nk’umwami w’u Rwanda bushingiye ku binyoma bitatu. 1) Kwerekanako gutsimbarara k’ubutegetsi bye byagaragara ko biturutse k’ugushaka kw’abanyarwanda. 2) Kwigaragaza nk’uwakoze ibitangaza mu rwego rw’ubukungu washoboye guhindura imibereho y’abaturage yari ishingiye k’ubukungu karande bwabo ikaza guhinduka nk’iya “Singapore yo muri Afrika”, bikagerwaho kandi mu myaka 21 gusa. 3) Kwiyerekana nk’umukuru w’ubutegetsi butarangwamo ruswa. Nyamara, ibi byose ni ibinyoma byambaye ubusa.

Kugirango ubwo buriganya buzamuhire, Kagame akeneye kubihabwamo umugisha n’abanyamahanga. Nubwo akomeza kusakuza avugako gukomeza gucungira ku mfashanyo z’amahanga bigomba guhagarara, Kagame yatwawe umutima no gusabiriza amahanga, ninayo mpamvu akomeje gukenera imfashanyo za mirenge buri mwaka zirenga miliyari y’amadolari. Ziriya mfashanyo zose atazibonye ake kaba kashobotse. Imicungire y’ubukungu ye nta kigenda. Dore ibyo Banki y’Isi ivuga k’ubukungu bw’u Rwanda: “urwego rw’abigenga, rutari rwatera imbere muri rusange, ruzagomba kugira uruhari rwisumbuye mu biteza imbere ubukungu. Ibikorwa remezo bikiri bike cyane no kuba nta mashanyarazi aboneka biri muri bimwe mu bikomeye bibangamiye ishoramari ry’abanyemari bigenga. Mu gihe koko imfashanyo zakoreshejwe neza mw’iterambere, igihugu gikomeje ariko guhungabanywa n’ihindagurika rya buri gihe ry’umubare w’imfashanyo kibona.”

Aha akaba ariho uruhari rwacu nk’abanyarwanda twebwe dusorera mu bihugu bifasha u Rwanda rugaragarira. Mu gihe benewacu imbere mu gihugu inzego z’umutekano zibabuza amahoro zibasinyisha ku ngufu gushyigikira iyimikwa rya Kagame nk’umwami, twe turi hanze dufite ubushobozi bwinshi ariko tutari gukoresha. Niba twe abanyarwanda turi hanze dushoboye kwisuganya, dushobora kwimisha Kagame iriya migisha y’abanyamahanga akeneye cyane.

Kugirango iyo gahunda n’ibiteganyijwe bigerweho, turabihamagarira abanyarwanda b’ibice bibiri baba muri Amerika, Ubwongereza, Uburaya, Canada, Ostraliya na Afrifa y’Epfo kugirango babyitabire.

1) Igice cya mbere ni icy’abatsinze ubwoba bw’ubutegetsi bw’igitugu bakaba bamagana k’umugaragaro ubwicanyi n’amarorerwa byabwo. Ikibabaje nuko abameze batyo bakabije kuba bake. Ibi bikaba biterwa n’iterabwoba rihoraho rikorwa na Kigali risanga abanyarwanda aho bahungiye hose kw’isi. Nanone ariko abantu nk’abo bene wacu bazi icyo biyemeje nibo bagomba kuba inkingi ziriya gahunda mw’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

2) Ikindi gice ni icy’Abanyarwanda bifuza gushyigikira umugambi, ariko bakifuza kubikora batigaragaza. Iki gice gishobora nyamara kugira uruhari rukomeye cyane abarugize batigaragaza, mubyo bakora hakaba habamo kwegera abashobora guhindura imibanire y’ibihugu barimo n’u Rwanda ndetse no kuba batera inkunga y’amikoro mu byaba bikenewe.

Kugira ngo uyu mugambi ugerweho, hakenewe imikorere itavunanye mu kumvikana, irimo ubwenge, ishishikarijwe icyo igamije gusa, ikagira ibyo ihindura koko, kandi igashobora gushyirwa mu bikorwa koko mu kurwanya iyimikwa ry’Umwami Pawulo. Abanyarwanda imbere mu gihugu babayeho mw’iterabwoba. Ariko abari hanze bakeneye ubutwari kugirango bakoreshe ubuvanganzo ngo bahagarike igitugu gikabije. Kamarampaka yo muri 1961 yavanyeho abami mu Rwanda. Ntidushobora gukomeza kuba ba ntibindeba mu gihe kamarampaka irigutegurwa iteganya kwimika umwami mushya. Ku buryo bw’ingenzi, ibigize iyi gahunda ibagezwaho mur’iyi nyandiko byatangiye gutanga umusaruro.

Ariko dukeneye gusobanukirwa kurushaho ikigamijwe kugirango tugere kubyifuzwa, twifashishije ibintu nibura bine by’ingenzi:

  1. Ibimenyetso
  2. Ibyakorwa
  3. Ubumenyi
  4. Ibigerwaho

 IBIMENYETSO. Guhindura imitekerereze y’abafata ibyemezo mu bihugu turimo kandi turihamo imisoro, tugomba kubanza kwihugura ubwacu kugirango tubagezeho ibimenyetso nyabyo bivuguruza bigahindura zero propaganda ya Kagame.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwashoboye gutsindagira mu banyamahanga bafasha igihugu ko bwahinduye u Rwanda mu buryo bw’igitangaza. Ku baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyangwa ubwo gukora politiki bose bari hanze, tugomba gushakisha tukana kwirakwiza henshi ibimenyetso bifatika dukoresheje inyandiko zemewe kandi ziboneka, maze tukerekana ko kuvuga ngo u Rwanda ni “Singapure yo muri Afrika” ari ikinyoma cya Semuhanuka.

Kandi ibimenyetso bidafifitse birahari. Banki y’Isi Yose ifite ibimenyetso by’ubwoko bwinshi binyuranye. Ibiheruka byerekanako umutungo buri muturage mu Rwanda acyura iwe buri mwaka uhagaze muri $638. Ibi byerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bikennye cyane kw’isi. U Rwanda nicyo gihugu gikennye muri Afrika y’Uburasirazuba kurusha ibindi uretse u Burundi. Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu mu karere, Uganda ihagaze kuri $657, Tanzaniya kuri $912, naho Kenya yo iri kuri $1,245. U Rwanda rukennye kurusha na Haiti yo ihagaze kuri $819.

Iyo ukoresheje ibipimo byemewe n’amahanga yose, naho ureke imibare itekinitse itangwa n’u Rwanda, usanga mu by’ukuri u Rwanda ari igihugu gikennye cyane. Abanyarwanda batunzwe na $1.25 ku munsi bahwanye na 63%. Naho iyo ubaze abatunzwe bose natarenze $2 ku munsi, ubonako abanyarwanda bageze kuri 82% ari abakene.

Hagati aho, kwerekana imitegekere y’igitugu y’ubutegetsi bwa Kagame ntibiruhije, iyo urebye imfungwa z’abamurwanya uko zingana, umubare w’abarigiswa hamwe n’abicwa mu gihugu ndetse no mu mahanga. Ibimenyetso by’ibi byose ubisanga muri za raporo zirebana n’iyubahirizwa ry’ikiremwa muntu zishyirwa hanze muri mwaka na za leta z’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza. Uwabikenera yareba nka raporo yo mu mwaka 2013 yerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, ikaba yaratanzwe n’ubutegetsi bya Amerika – US State Department.

Naho kubyerekeye icya Semuhanuka gitangazako ubutegetsi bwa Kagame nta ruswa ibamo, ntakindi cyabinyomoza uretse ibimenyetso bifatika bihari. 1) Kudaterwa isoni kwe no kuba atunze indege bwite z’agatangaza zigurwa miliyoni 100 z’amadolari, kurara mu mahoteli atangwaho $20,000 kw’ijoro rimwe mu gihe abarimu benshi mu Rwanda batunzwe n’amafaranga ari munsi ya $2 ku munsi. 2) Crystal Ventures Ltd (CVL) itwara ikanakora kontaro z’imilimo yose ya leta y’u Rwanda kandi prezida Kagame atagobye kubyivangamo mu gihe ariwe nanone muyobozi mukuru w’ishyaka riyoboye igihugu bivugwako buriya bucuruzi CVL ikora bwitirwa.

Ariko gushyira hamwe ibi bimenyetso ubwabyo byonyine ntibihagije. Tugomba kubikoresha ibindi bikorwa.

IBYAKORA: Abanyarwanda baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwo kwisanzura mugukora politiki bagomba kuva muby’amagambo bimaze kurambirana ahubwo bagatangira koko ibikorwa bigaragara bizwi icyo bigamije. Muri America, Ubwongereza, Uburaya, Canada, Ostraliya, na Africa y’Epfo, dushobora gukora ibikorwa bikurikira:

  1. Kwisuganya mu mashyirahamwe akora kandi yemewe afite imigambi ihamye, ibigamijwe ndetse n’imiyoborere bitagegajega byatuma za leta z’ibihugu by’amahanga ndetse n’ibigo ntanga-bitekerezo (think tanks) mu bintu inyuranye ziyumva;
  2. Gushyiraho imiyoborere inoze yihariye ikora nk’imiryango idahatranira inyungu, igaragaza koko ko hari ibintu bishya igamije kuzana mu rwego rw’ibitekereko bihindura ibitagenda;
  3. Gukora nk’ibigo ntanga-bitekerezo, – ibi bikaba bitandukana no kuvuga vuga gusa -, byafasha mugusobanura ku buryo busobanutse ibibazo by’u Rwanda bikagezwa kw’itangaza makuru no kuri internet;
  4. Gukora k’uburyo uharanira wese impinduka yakwegera umuhagarariye muri congress cyangwa inteko ishinga amategeko, akamusobanurira imiterere y’ubutegetsi by’u Rwanda n’ubwicanyi bwabwo;
  5. Ntakwibagirwa ko mu Bwongereza, Canada na Ostraliya na ba ministiri b’intebe yewe na ba ministiri ari abadepite, kandi byoroshye kubageraho mu biro byabo byaho batorewe, kandi bakaba basabwa kutwumva twe nk’abantu batanga imisoro mw’isanduku y’ibihugu tubamo;
  6. Iyegereze abahagarariye inteko z’igihugu aho utuye; bumvisheko utanga imisoro utifuzako yajya gufasha ubutegetsi bubi bw’u Rwanda;
  7. Gerageza kumenya niba uguhagarariye mu nteko yaba ari muri za komite zifite uruhari ku ngengo y’imari ya leta. Benizo komite zirakomeye cyane, kandi zigenzura imikorere yayo.
  8. Umvisha uguhagarariye ko byaba byiza ko yagira uruhari mu kwerekana neza uko ubutegetsi by’u Rwanda buteye koko: bushingiye ku gitugu bukaba butaribukwiye gushyigikirwa na za miliyoni ziva mu misoro y’abaturage bo mu bihugu bibushyigikiye;
  9. Koresha imbaraga zawe zose mu bikorwa bifatika abandi twese turimo kandi usangire n’abandi amakuru atuma wagira uruhari mu bindi bikorwa byisumbuye.

Nitugira abadepite bahagije badushyigikiye, dushobora gutuma imibanire ya za leta turimo n’u Rwanda ihinduka. Ibihugu by’Abazungu ubu ntibyishimiye uburyo u Rwanda ruteza intambara mu karere, harimo DRC, ndetse ubu hakaba hariyongereho n’u Burundi.

UBUMENYI – Abanyarwanda baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gukora politiki mu bwisanzure bagomba kuva mu mvugo gusa, kureka gukoresha amagambo atameshe cyangwa gusingiza ubugizibwanabi. Bagomba ahubwo gushyiraho inzego zidaharanira inyungu zikoresha inkuru nyazo n’ubumenyi bufatika mu kwihugura ubwabo no guhugura za leta z’ibihugu dutuyemo tukanarihamo imisoro. Ni ugukoresha ibimenyetso bifatika n’ubumenyi mu bigamijwe. Ntagukoresha uburyo ubutegetsi bw’uRwanda bukoresha muguharabika abantu cyangwa ubundi ubwaribwo bwose budakwiye. Ikizere cyacu gikomeye cyo guhindura ibintu hakoreshejwe ubwenge ni ukwirinda byimazeyo kwibonekeza cyangwa se gukoresha urugomo. Tugendere ku rugero rwa Martin Luther King waharaniraga uburenganzira bwa muntu kandi wakoresheje buriya buryo. Impinduka idakoresha intwaro King yakoresheje yakomojwe ku nyigisho z’umuyobozi wo mu Buhindi witwaga Mahatma Gandhi. Aba bagabo bombi bahuye n’ibibazo by’ingorabahizi ariko batsinda sekibi bakoresheje ubumenyi, ubuhanga, kwitanga hamwe no kugira neza.

IBIGERWAHO: Hari imvugo imenyerewe igira iti: “Iyo udashobora kubara, nyine ntubara.” Muyandi magambo ni ukuvuga ko mu gihe tudashobora gupima umusaruro w’ibikorwa byacu muguhangana na leta y’igitugu y’uRwanda, twaba turiguta igihe. Abanyarwanda bari muri America, Ubwongereza, Uburaya, Canada, Ostraliya n’Afrika y’Epfo bagomba kwikusanya barebera hamwe ibyagerwaho umuntu yatunga urutoki koko. Dushobora gupima ibigerwaho dusesengura ibikurikira:

  1. Nibangahe muri twe bashyizeho imiryango idaharanira inyungu ishobora kugera ku bategetsi ikaba yakwerekana ibyagezweho;
  2. Nibangahe muri twe bafite inshuti z’abahagarariye abaturage, bakaba ndetse bajya kubareba buri gihe mu biro byabo biri mukarere batuyemo;
  3. Nibangahe muri twe bakorana mu rwego rw’akazi kabo n’abo bahagarariye abaturage. Mwibuke ko mu Bwongereza, Canada na Ostraliya, na ba ministri b’intebe ndetse na ba ministri baba ari abahagariye abaturage, kandi baba bashobora kugerwaho ku buryo bworoshye aho bakorera hafi yaho mutuye;
  4. Nibangahe muri twe bariguhugura abahagarariye abaturage muri rusange ku bibazo by’uRwanda;
  5. Nibangahe mubo turi kumwe bigeze gutanga ibitekerezo muri za komite z’abadepite zishinzwe imfashanyo mpuzamahanga;
  6. Ni amashyira hamwe angahe yacu akorana ku buryo bwa hafi na za komite z’abadepite kubyerekeye uburenganzira by’ikiremwamuntu azisobanurira uko ibintu bimeze mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari;
  7. Ni imiryango ingahe duhuriyeho itangaza inkuru mu binyamakuru bisomwa cyane kandi ikaba ifite na website iboneye.

Nidupime gusa ibikorwa bifatika, kandi ibishoboka byo ni byinshi.

Urwanda ni igihugu gitegekeshejwe igitugu cyacecekesheje abenegihugu. Ariko twe turi hanze tufite inshingano zo kurwanya icyo gitugu. Kagame akeneye abazungu kugirango yumve atekamye. Ibitangaza bya nyirarureshwa mw’iterambere akoresha mu kwiyamamaza mu mahanga rishingiye ku mfashanyo. Yewe n’uruhari rw’uRwanda mu ngabo za ONU rwagwa hasi abanyamerika batarugizemo uruhari mu gutwara, mu bikoresho ndetse no kwigisha abasirikari b’abanyarwanda. Hanze y’Urwanda, mu yandi magambo, Kagame nta kigenda. Nk’ubungubu, abategetsi bakomeye bamwe na bamwe mu bihugu dutuyemo ntibagishaka kubonwa bahagararanye nawe. Niyo mpamvu asigaye yitwaza abamukomera amashyi iyo agenda amahanga muri za  “Rwanda Day.”

Abanyarwanda twese tugomba guhaguruka maze tukabuza Kagame gukomeza kudupfushiriza ubusa imisoro yacu. Tugomba kumurwanyisha ibyo dufite. Turemeza tudashidikanyako ibikorwa bishingiye ku bimenyetso bifatika bitanga umusaruro ntakabuza.

Mwe benewacu musoma iyi nyandiko, mwiteguye guhagurukana imbaraga n’umucyo mugutanga umuganda wanyu ngo mwerekane umusaruro ugaragara?

Uwashyize inyandiko mu Kinyarwanda

Ambrose Nzeyimana