Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990

Nta muntu utagira amateka ye. Ayo mateka arabanza akayasangira n’umuryango we avukamo bikagera ku matsinda magari y’abantu bafite icyo bahuriyeho. Ahantu n’ukuntu babayeho, ururimi, umuco n’ibindi. Mbere yo kubaka amateka y’igihugu urabanza ukubaka abantu. Buri muntu akagira amateka ye akayakunda uko ari akayubahiriza. Bikagenda byaguka bikagera ku rwego rw’igihugu.

Inkotanyi zishaka ko abantu bose baba injiji kuburyo ipfunwe risiba byose. Umuntu akibagirwa ko afite se na sekuru bari bafite aho batuye. Ntabwo nshaka kuvuga ku byabaye kuri iriya tariki. Ahubwo ndasaba buri munyarwanda gusoma amateka ye n’ay’igihugu cyacu abyerekeza kuri iriya tariki.

Amateka y’u Rwanda ntabwo atangira muri 1994

Inkotanyi zishaka kumvisha abanyarwanda ko u Rwanda rwatangiye kubaho mu 1994. None se mbere yaho nta cyari gihari. Mu bwenge bwa Rutaremara ngo arashaka gusiba mu mitwe y’abantu imyaka yategetswe n’abahutu. 1959- 1994. Gusa sinzi niba yaribagiwe gusoma. Mu bitabo byinshi by’amateka byanditse mu ndimi atabara ayo mateka aranditse.

Amateka ntibayarema ariho. Ntabwo bihagije gutanga ruswa no kwigarurira ibitangazamakuru mpuzamahanga bishoboka. Ngo utoze abana kuzenguruka za Kaminuza hirya no hino ku isi babeshya ibyo bafashe mu mutwe mu itorero ngo uhite ukora amateka wishakiye. Si ugufata abantu barangije muri za Kaminuza ziga ikigoroba n’abacukuzi b’imisarane ngo bahite baba abahanga mu mateka. Biriya ni ibiganiro ntabwo ari amateka y’u Rwanda. Ni umukino urangira mu gihe gito nk’urume rukubiswe n’izuba.

Amateka arahari aranditswe mu bitabo ku buryo bwa gihanga bukurikije ubushakashatsi atari tekiniki. Nta bapfira gushira bamwe mu bacitse ku icumu ry’Inkotanyi bagize amahirwe yo kwiga ubu bariho barandika ibyo babaonye nta marangamutima.

Inararibonye nyinshi mu mateka

Inkotanyi zisigaye zisetsa. Umwana uvutse ejo utazi n’ibyo avuga ngo agiye gusobanura amateka y’u Rwanda. Ubundi ngo yarababariye. Yababriye ibiki yari ahari? Amakinamico aragwira. Bamporiki na we utazi iyo ibintu biva n’iyo bijya ngo abaye inzobere y’amateka n’ubunyarwanda akaba ariwe usobanura “Ndi Umunyarwanda”. Ntabwo igihugu cyakubakira amateka yacyo ku mivugo. Kumenya kuvuga imivugo no kuba umuhanga mu mateka biratandukanye. Ntabwo amateka y’igihugu ashobora kuba amagambo meza acurikiranye ngo yo “gutokora abantu” kandi utabona ngo n’ “amaburakagame”. Amagambo arunze aho adafite icyo avuze. Amateka y’igihugu ashingira ku bushakashatsi bwimbitse. Ibi byigwa mu ishuri ntabwo ari mu gucukura imisarane.

Imetero z’umusarane wacukuwe ntizishobora kwitiranywa n’amateka y’igihugu. Ntabwo umuntu wize ikigoroba muri za Kaminuza zo mu Rwanda zimeze uko zimeze yabyuka aba inzobere mu mateka byaba ari ugusuzugura amashuri. Ntitugomba kwitiranya ikinamico n’ibindi bisaba ubwenge buhagije no gutekereza.

Ntabwo ari ukubera ko uzi kurasa ukaba wararwanye guhera mu kwakira 1990 uhita uba umuhanga mu mateka. Icyokora watubwira ni inkuru y’uko warwanye nk’uwogeza umupira. Kuko kumenya impamvu za hafi n’iza kure z’iyo ntamabara bisaba isesengura rigusumba. Madowadowa ntiyongera ubumenyi mu mutwe. Uzi ibyo kurasa kora ibyo ariko wivanga. Umuntu utazi gusoma cyangwa ubyize ejo bundi ngo natubwire amateka yacu. Amateka ntibayarasa barayasesengura. Mu bwenge bw’Inkotanyi nyinshi ziziko igitugu gikora byose. Ushobora kurasa abantu uko ushatse. Ariko ntabwo amateka bayarasa.

Aho twavuye

Hari imvugo igaruka kenshi mu mvugo y’Inkotanyi iyo zishaka guhuma amaso rubanda ngo bazi aho Kagame yabakuye muri 1994. Aho bavuye bajyanyweyo na nde?

Twibaze Inkotanyi zadukuyehe mu 1994? Udafite ubwenge buciriritse wagombye kwibaza ngo ese ubundi aho zadukuye, twahageze dute? Ni akaga kutamenya impamvu n’inkomoko y’ibikubaho. Aho twageze muri 1994 ni Inkotanyi zatujyanyeyo. Zitangiza intamabara idasobanutse, idafite impamvu. Ahubwo zihimba impamvu. Ikerekana ko izo mpamvu ari mpimbano nta ni mwe yasubijwe ahubwo byahuhutse. Tuzabireba mu yindi nyandiko.

Ese aho Inkotanyi zatugejeje muri 1994 zatuvanyeyo?

Muri 1994 abatutsi bahigwaga n’Interahamwe n’abandi banyarwanda benshi bicwa n’Inkotanyi aho zagenzuraga. Ubu hari abahutu bamaze imyaka 21 bahigwa kandi bicwa. Ubu icyokora abatutsi ntibagihigwa n’Interahamwe bahigwa n’Inkotanyi kugeza no hanze y’igihugu. Ikindi ni uko umubare w’impunzi wiyongeye.

Abantu benshi bari barataye ibyabo bahunga Inkotanyi. N’uyu munsi hari ababuze aho banyura ngo bazihunge, ubanze nta gihugu kitarimo impunzi z’abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi. Abambuwe ibyabo n’abasenyewe muri iyo myaka 21 bo ntibagira ingano.

Hari ubukene bwinshi kubera intambara. Ariko se ubu mu giturage bimeze bite? Icyokora abakene n’abasabiriza babakura ku muhanda bakabafunga ntibagaragare.Amashuri yariyongereye ubumenyi buba buke. None kujya mu ishuri ntugire icyo ukurayo ni byo twakwita kwiga?Nibyo koko abanyarwanda benshi bajya mu ishuri ariko abahavana ubumenyi ni mbarwa.

Abantu bumva ko igihugu kigizwe n’imisozi n’amazu nibo bibwira ko hari aho FPR yadukuye.

Ahubwo se kuva 1994 imaze kwica abanyarwanda bangahe? Abo yatsinze ku misozi hirya no hino mu Rwanda, Stade y’i Byumba mu Nkambi y’i Kibeho, mu Buvumo bwa Musanze, abo muri Kanama…. Abo yiciye mu ntambara y’abacengezi abazira za grenade za DMI. Abo ahejeje muri prison. Abo yatsinze mu mashyamba ya Kongo. Ndahamya ko mu mateka ya Afrika nta wuzagera ku mubare w’abantu nk’abo FPR na Kagame bishe, kugeza na n’ubu bagikomeza. Ibi biranditse yemwe n’amazina y’abishwe ndetse n’ababishe arazwi hari umunsi bizajya hagaragara.

Menya amateka yawe mbere y’iya mbere Ukwakira 1990 u Rwanda rwari rumeze rute? Numara kubisesengura uramenya impamvu FPR ishaka guhera amateka y’u Rwanda mu 1994. Barusenyeye iki? Muri 1994 u Rwanda rwahagejejwe nde?

Emmanuel Musangwa