TUMWE MU TURANGO TW’INSHUNDURA Z’UBUTABERA-MACURI BW’INGOMA YA FPR-INKOTANYI

Yanditswe na Albert Mushabizi

IGICE CYA MBERE: UBUSAMBANYI

Ubutabera “butekenitse” ni imwe mu ntwaro zikomeye; zifashishwa n’ingoma ya FPR-Inkotanyi iyoboje igitugu u Rwanda imyaka 27 yose. Ibyo rero bikaba ari byo biha ubwo butabera izina ry’umwihariko ry”ubutabera-macuri”, kubera ko burenganya aho kurenganura. Kugira ngo ubu butabera bubashe kurenganya, bugomba gutega inshundura, arizo mitego yo gufatiramo abo bugomba kurenganya. Iyo hagize ugwa muri rumwe muri izi nshundura, ubirebera ku ruhande adashishoje neza aba yakibeshya ko uhigwa, usiragizwa mu nkiko, cyangwa se uborera mu munyururu w’akamama, yaba azira ibyaha bifite ishingiro. Muri iki gice cya mbere, turatanga ingero z’ibiranga (uturango) bitandukanye, icyaha cy’ubusambanyi nka rumwe mu nshundura, ingoma ya FPR-Inkotanyi yifashisha ngo ibone uko igusha mu mutego, uwo igamije kurenganya, mbese abo yiyumvamo ko bayiteye igishyika.

Mu busanzwe ubusambanyi ni icyaha gisanzwe ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, bukorwa na benshi  bo mu myanya ikomeye mu buryo buzwi, kandi budashishikaje iyi ngoma. Ingero ni nyinshi z’Abawofisiye, abaministiri, abadepite, n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego za Leta; bagiye biyandarika muri iyi ngeso, bikaviramo isenyuka ry’ingo, kwandura ibirwara ku bangavu bashukishwa kuvugirwa, imirimo n’amafaranga…;nyamara bikaba ntacyo bigitwaye kubera ko ubikora aba ataragera aho yiyumvwamo n’ingoma ko yaba ayiteye igishyika, maze akaba agomba kuvugutirwa umuti. Muri iyi nyandiko, ntitugamije kuvugira no gushyigikira ubusambanyi, nk’ingeso ihabanya n’umuco w’ubupfura mu muco nyarwanda. Ntitugamije no kurenganura bamwe, cyangwa ngo dushinje abandi. Icyo tugamije ni ukwerekana uko ingoma ya FPR-Inkotanyi, yifashisha iki cyaha, mu kugusha mu rushundura bw’ubutabera-macuri; bugamije gusa impamvu za politiki.

Mu buryo bumwe impamvu y’iyi nyandiko ikaba ishingiye cyane cyane, ku kuba amadosiye ashingiye ku busambanyi, aba ari uko uwo areba afitanye ubwumvikane buke n’ingoma, cyangwa se n’ibikomerezwa by’ingoma. Mu gihe yari ariho asinzirijwe, abo yagizeho ingaruka badashobora kubona ubutabera, keretse uwabarenganyije agiranye amakimbirane n’ingoma. Mu bundi buryo na none, impamvu y’iyi nyandiko, ikaba ishingiye na none, ku kuba amadosiye ashingiye ku busambanyi, aba ari amahimbano mu ireme bwite, agamije gusa kumvisha, no kwikoreza urusyo ufitanye ubwumvikane buke n’ingoma, cyangwa se n’ibikomerezwa byo mu ngoma. Mu buryo bwombi rero bukaba nta butabera buharangwa, ahubwo ari bwa butabera-macuri bugamije kurenganya aho kurenganura, burangwa n’ingoma z’igitugu muri rusange, n’ingoma ya FPR-Inkotanyi by’umwihariko.

Ubusambanyi nk’urushundura rwo gucisha bugufi, uwo ingoma ya FPR-Inkotanyi yari yaratumbagije!

IKIBAZO CYA AMBASADERI Eugene Richard GASANA.

Ambasaderi Eugene Richard GASANA, yagize imirimo ikomeye cyane ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, yo ku rwego rwa Ambasaderi na Ministiri. Si ibyo gusa by’imirimo yo ku rwego rwo hejuru, kubera ko yanabaye n’umwizerwa w’urugo rw’umukuru w’igihugu; ku rugero rw’uko, hari igihe ari we wari ushinzwe umutekano n’uburere bw’abana b’umukuru w’igihugu, ababungabunga aho babaga bari ku masomo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibyo akabikora ari na Ambasaderi w’u Rwanda, mu Umuryango w’Abibumbye. Hejuru y’izi nshingano, hiyongeragaho indi nshingano ikomeye cyane, yo kuba umujyanama n’umunyamabanga w’umukuru w’igihugu, ku bunywanyi n’ubukomezi bw’umukuru w’igihugu n’inshuti zimufasha ubuhangange, ubuvuganizi no kwigarurira ba mpatsibihugu.

Mu iby’ukuri inshingano yari afitiye igihugu, ntizari igitangaza cyane; ahubwo inshingano yari afitiye urugo rw’umukuru w’igihugu, nizo zamuhaga imbaraga zikomeye cyane, zitaretse no kuba zamugiraho ingaruka zikomeye igihe yaba atakiri umwizigirwa. Ziriya nshingano yari afitiye urugo rw’umukuru w’igihugu, zatumaga ari umwe mu bantu bake bazi neza.

 Bivugwa ko uyu mugabo yaba yari azi n’amabanga menshi, ashingiye ku nshuti zikomeye z’umukuru w’igihugu, zimufasha ku buvuganizi ngo akomeze abe igihangange, yigarurire igikundiro cy’ibihugu by’ibihangange n’imiryango ikomeye ku isi; akomeze ayobore igihugu uko ashaka, ntawe umukoma imbere, kandi amakosa yose akorera abanyagihugu, ahabwe umugisha n’abakamutwamye, bakanamukoma mu nkokora. GASANA azi amayeri n’imivuno ya diplomasiya u Rwanda rukoresha; rugakomeza kugira igihagararo mu maso y’amahanga, kandi mu gihugu hagati igitugu kirikoroza mu mpande zose, ndetse no mu karere rukora ibyaha by’intambara no kuvogera ubusugire bw’ibihugu bituranyi.

Ikibazo gikomeye kuri Ambasaderi Eugene Richard Gasana cyagaragaye kuwa 10 Kanama 2016, ubwo inama ya Leta yamuhamagaraga i Kigali, ngo iri hamagazwa rikaba ryarashyizwe ku mugaragaro n’inama ya Leta, nyuma y’uko GASANA wari wahamagawe gutaha kuwa 21 Nyakanga 2016, yanze gutaha kubera impamvu z’amakenga.

Kuva ubwo ibya GASANA byahise biba ibya bucece, aza guhabwa ubuhunzi mu wa 2018, mu gihugu cya Amerika yari anatuyemo, gusa hanyuma nk’uko tubisoma mu nkuru ya Medium.com, GASANA yongeye kongera kuvugwaho mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, mu ibaruwa MUSEVENI yandikiye KAGAME, yiyemerera ko GASANA ari umwe mu Abanyarwanda 3 batavuga rumwe na Kigali yakiriye. Icyo gihe u Rwanda rukaba rwaramushyize mu majwi, ko asigaye ari umwe mu banzi barwo, bakorana na RNC, u Rwanda rwambika inzarwe yo kwitwa umutwe w’ibyihebe. Hagati muri uwo mwaka na none, ibya GASANA byongeye kugarukwaho na none, mu nkuru y’ikinyamakuru The New York Post yo kuwa 14 Kamena 2019; bivugwa ko yatangiwe ikirego n’umwali wari ufite imyaka 21 igihe yahohoterwaga, amurega kuba yaramufashe ku ngufu, inshuro ebyiri zose mu myaka 5 yari ishize, mu wa 2014.

Kuva iyo nkuru y’icyo kirego yatangwa, amaradiyo n’ibinyamakuru bitavuga rumwe na Kigali, byatangiye amaperereza kuri uwo mwari wareze GASANA. Uwo mwari akaba yararindiriye gushyikiriza ikirego cye mu butabera, nyuma y’uko mu wa 2016 ahamagawe na Leta yanze kwitaba, mu wa 2018 agahabwa impapuro za burundu zo gutura muri US, mu ntangiriro za 2019 akavugwaho kugambanira u Rwanda muri Uganda… Maze hagati muri uwo mwaka wa 2019, abereyemo umugambanyi w’u Rwanda, icyo kirego kikabona gutangwa, cyarategereje imyaka itanu yose! Ntibyareka kuba amayobera, kubera ko muri iyo myaka itanu yose, ibiri yonyine ariyo GASANA yamaze afite gusa ubuhangange n’igitinyiro, ahabwa n’imirimo yakoreraga Leta, nayo itari kumubuza gukurikiranwa ku cyaha nk’icyo!! 

Icyo kirego cyaje gukururira Ambasaderi GASANA gushyirirwaho impapuro za INTERPOL, ku busabe bw’u Rwanda, binyuze ku Umushinjacyaha mukuru warwo, kuwa 27 Nyakanga 2020. impapuro zaje gukurwaho kuwa 02 Kanama 2021, ku cyemezo cya Komisiyo yateranye ku nshuro yayo igira 117 hagati y’amatariki ya 28 Kamena n’iya 1 Nyakanga 2021. Izi mpapuro zikaba zarakuweho nyuma y’uko nyir’ubwite yisobanuye; akamena n’amabanga atari azwi, y’uko icyo yapfuye na Prezida KAGAME, cyari ahanini kuba yaramukanguriye kuzibukira amatora yo mu w’2017, nk’umukandida ku mwanya wa Prezida wa Repubulika. 

Nk’uko byumvikana, byanditswe mu myanzuro y’iyi Komisiyo ya INTERPOL yakuyeho izi mpapuro zihiga GASANA; hagendewe ku nyandiko y’ubusabe ya Ambasaderi GASANA, yasobanuraga ko impamvu u Rwanda rumuhigira, ari iza politiki gusa, ibyo gufata ku ngufu bikaba byarapapiriwe kugira ngo bamukoreze urusyo. Ibi byo kuba yarahowe ko yabwirije Prezida KAGAMA kuyiyamamaza muw’2017, yabiherekesheje ibihamya, bishobora kuba bitari bibuzemo ubutumwa bwanditse.

 Gusa ukuri kwa Ambasaderi GASANA, gushobora kudashidikanywaho, dushingiye ko atari we wenyine, mu nda y’ingoma, wazize ibyo kutumva ko Prezida KAGAME yari akwiye kwiyamamaza muw’2017. Nk’uko tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru rwandinfo.com, uwahoze ari Ministiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Bwana Tharcisse KARUGARAMA, nawe yaba yarazize iyi myumvire, y’uko KAGAME atari akwiye kwiyamamaza mu w’2017, akanayirukanirwa ku kazi ka Leta. Birahwihwiswa rero, ko nyuma y’uko INTERPOL ikuriyeho GASANA impapuro zo kumuta muri yombi, hasigaye ibyo kurangiza neza urubanza, rugenda ruca amarenga ko imivuno yarwo yatahuwe; maze bikaba byazarangirira kugukurikirana mu butabera,  uriya mwari wari washutswe kumuzengereza!

IKIBAZO CYA Dr Christopher KAYUMBA.

Uyu munyapolitiki, umwalimu wa Kaminuza akaba n’umunyamakuru ntiyashinzwe amabanga akomeye, ku ngoma ya RPF-Inkotanyi. Icyakora umwuga we w’ubunyamakuru, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ibyiyumvo bye ko akwiriye kwisanzura mu bitekerezo mu gihugu nk’u Rwanda, ndetse no gushinga ishyaka rya Politiki ritavuga rumwe na Kigali; byari bihagije ngo atere igishyika ingoma ya FPR-Inkotanyi. Na none ntawabura kuvuga ko yari azwi cyane mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ku rugero rwo kuba yari umwe mu bafasha Prezida KAGAME, kwiyamamaza kuri Radiyo-Televiziyo y’u Rwanda mu w’2017, aho yamufashaga gusubiza ibibazo, mu mwiyamamazo mu rurimi rw’Icyongereza.

Bivugwa ko Dr KAYUMBA yaba yari yaratangiye gutangaza, haba ku mbuga nkoranyambaga, no mu gitangazamakuru “The Chronicles” -igitangazamakuru kiri mu bikomeye mu gihugu yandikamo nk’umusesenguzi-; ibitekerezo bitumvwa neza n’Ingoma ya FPR-Inkotanyi. Uyu mugabo byaje kumuviramo ingaruka zo gufungwa, ashinjwa ibyaha  by’ubusinzi no guteza umutekano muke ku Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, ibyaha ngo yaba yarakoze kuwa 10 Ukuboza 2019. Abasanzwe bazi iby’”itekenika” ry’ibyaha riba mu Rwanda, ntibazuyaje gukurikirana iby’iby’iryo fungwa; maze amaperereza y’ibinyamakuru bimwe na bimwe, bitavuga rumwe na Kigali, abasha kugaragaza ko Dr KAYUMBA, yaba yaragushijwe mu mutego, wo gufungwa igifungo cyari kimuteganyirije mbere y’uko akora ibyaha yashinjwaga. Ibi kandi byanabaye, mu gihe yari amaze iminsi aterana amagambo na Polisi y’u Rwanda, ku rubuga rwa Twitter, ayishinja kuba imugendaho imushakira ibyaha, naho nayo igasubiza ko ntacyo akwiye kuvuga, kubera ko ari umusinzi!

Kuwa 05 Ukuboza 2020, Dr KAYUMBA yarafunguwe, maze atangariza rubanda nk’uko tubisoma ku Ikinyamakuru Ukwezi,  ko agiye kwandika ibitabo bibiri, bikubiyemo amasomo y’ubuzima yigiye muri gereza. Kuwa 16 Werurwe 2021 Dr Christopher KAYUMBA, yatangaje ishyaka rye rya politiki yise “Rwandese Platform for Democracy (RPD)” ugenekereje mu Kinyarwanda rikaba risobanuye “Urubuga Nyarwanda ruharanira Demokarasi.” Bukeye bwaho kuwa 17 Werurwe 2021, nibwo ku rubuga rwa Twitter, hatambutse inyandiko irega Dr KAYUMBA ko yashatse gufata ku ngufu, umukobwa yigishiga mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Dr KAYUMBA nawe akoresheje urukuta rwa Twitter, yateye utwatsi icyo kirego, agishinja ko kigamije gukoma mu nkokora, ubushake bwe bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye, ashinga ishyaka rya politiki.

Umunyamakuru Phiona Muthoni NTARINDWA, niwe waje no kwiyemerera ko ari we washatse gufatwa ku ngufu, nyuma y’iminsi icumi, ikibazo cye gitangajwe na Salva KAMARABA kuri Twitter ye. Iki kirego kikaba cyaraje no gushyikirizwa RIB, maze nayo kuwa 22 Werurwe 2021, igatumira Dr Christopher KAYUMBA kuyitaba bukeye bwaho kuwa 23 Werurwe 2021. Iby’uyu mwari nabyo ntibyabura kwibazwaho, gufatwa ku ngufu mu w’2017, maze akiyemeza kubishyira ku mugaragaro no kubitangira ikirego nyuma y’imyaka 4 yose, umunsi umwe gusa, nyuma y’uko Dr Christopher KAYUMBA, atangaje ku mugaragaro ishyaka rya politiki, ridacana uwaka na politiki ya FPR-Inkotanyi izahaje Abanyarwanda imyaka 27 yose. Ikidasanzwe ni uko iki kirego giheruka muri RIB gusa, bikaba bigaragara ko kuba kitarageze mu bushinjacyaha, byaba ari uko cyaburiwe ibimenyetso; hagati aho ariko, Dr KAYUMBA we akomeje gutotezwa, hakorwa ibishoboka byose ngo agamburuzwe ku kivi cya demokarasi yiyemeje!

IKIBAZO CYA AMBASADERI James MUSONI.

Ambasaderi James MUSONI yakoze imirimo ihambaye, mu gihugu cy’u Rwanda igihe kirekire, aba umugabo w’igitinyiro kandi uvuga rikijyana, mu bushorishori bw’ingoma ya FPR-Inkotanyi; aho yari yaranahimbwe akazina ka “Super-Minister” twagenekereza mu Kinyarwanda, nka “Ministiri w’Ikirenga!” Nyuma yo kuba  Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)  mu w’2000-2001; mu w’2001-2005 niwe wabaye Komiseri mukuru w’iki kigo. Mu w’2005 yabaye Sekereteri wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Inganda, guteza imbere Ishoramali, Ubukerarugendo n’Amakoperative; naho muw’2005-2006 aba Ministiri w’Ubucuruzi, Inganda, guteza imbere Ishoramali, Ubukerarugendo n’Amakoperative. Muw’2006-2009 aba Ministri w’Imali n’Imigambi y’Ubukungu, 2009-2014 aba Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho muw’2014-2018 aba Ministiri w’Ibikorwa Remezo, aho naho yaje guhagarikwa azira gusambanya no gutera inda umugore w’undi mugabo.

Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa medium.com, uyu mugabo yabaye umuntu utinyitse cyane, ku mwanya wa kabiri nyuma ya KAGAME mu gihugu, akaba umuntu ufata ibyemezo bikomeye cyane mu gihugu, nk’uwizewe na KAGAME, abasha kumara hafi imyaka 20 mu mwanya w’ubuyobozi ku rwego rwa ministiri. Gusa nk’uko bimenyerewe mu Rwanda rw’Inkotanyi, igihe cyaje kugera, uwamutumbagije yumva ko akwiriye kumucisha bugufi; ngo ahari abandi Banyarwanda batazibwira ko ari indakorwaho, cyangwa bakamwitiranya ko yaba afite ubudahangarwa, buyingayinga ubw’umuntu umwe gusa mu gihugu, ariwe Paul KAGAME.

Prezida KAGAME ubwe, yaje kubona ibyubahiro byo hejuru James MUSONI akomeje kugirira inyota, amugirira ishyari ry’uko yaba atangiye kugirirwa igitinyiro, cyenda gusatira ikigirirwa we bwite nk’umugaba wa byose, mu gihugu yifatira nk’icyo yahaweho umunani. Ubwo nibwo yiyemeje kumucisha bugufi, ndetse abiteguza mu Umwiherero w’Abayobozi bakuru usanzwe ubera i Gabiro, muw’2018 ukaba wari wabereye i Gabiro. 

Nk’uko tubisoma kandi ku rubuga rwa glpost.com, kuwa 02 Werurwe 2018 muri uyu mwiherero, Prezida KAGAME yiyamye abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu, bakunda cyane ibyubahiro ku rugero rwo kujugunyira amajaketi, amakoti n’ibipfunyika byabo, abakozi bari mu rwego rwo hasi yabo, ibyo yafataga nko kurengera –kandi koko mu mirimo ya gisivili ni ukurengera aha ntiyabeshyaga-. Yarakomeje agaya ukuntu no mu bihe nk’iby’umwiherero, Abanyamabanga bahoraho, bagomba kuzindukira no gutanguranwa gufatira imyanya myiza ba Ministiri babo, muri za bisi zibatwara mu mwiherero, dore ko bagenda mu modoka rusange. Yanahamirije muri uwo mwiherero, ko bamwe muri abo yabatumiye akabiyama. Nk’uko iki kinyamakuru kibisobanura, cyabashije gukandagira ko uwavugwaga yari Ministiri w’ikirenga (Super Minister) James MUSONI, ndetse nticyabura no kugenekereza ko ibihe bye by’ubuki byaba bisatira umusozo, kigendeye ku mico isanzwe izwi ya Prezida KAGAME, yo kutihanganira umuntu wasatira icyubahiro cye, mu gihugu yitwarira nk’akarima ke!

Ni koko inkuru yaje kuba impamo, maze ukwezi gukurikiye umwiherero, kuwa 06 Mata 2018 James MUSONI aranyagwa, nyuma y’inkuru zavugaga ko yinjiriye urugo rw’abandi, akabyarira umugore ufite umugabo. Iki ubwacyo kikaba kitari ikibazo, cyakagombye kuba cyaranyaze umuntu wo kurwego rwa Ministiri, noneho kandi uw’”Ikirenga” nka MUSONI, hagendewe ko izo ngeso zahawe umugisha mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Igihe.com kikaba cyarabitangaje nk’aho ari ubutabera bwagiriwe Patrick SAFARI nyir’umugore washinjwaga James MUSONI ;kandi byari imbarutso gusa yo kwikiza cyangwa se kwitsa uwari yaratumbagijwe n’ingoma. Ibi bikaba bisobanuye ko n’ubwo hafashwe urwo rugero rumwe rw’urwo rugo, cyangwa se rw’uwo mutegarugori wabaye igikinisho cy’ibyishimo bya Nyakubahwa. Umuntu akaba atabura kwibaza ubu bwoko bw’ubutabera, Ingoma ya FPR-Inkotanyi igirira Abari n’Abategarugori; idasiba kwigamba ko u Rwanda rwanikiye ibindi bihugu mu kubarengera no kubateza imbere.

Ubusambanyi nk’urushundura rwo kuyobya uburari bw’ibyaha bya FPR-Inkotanyi byibasira Abanyarwanda!

IKIBAZO CYA COLONEL Patrick KAREGEYA

N’ubwo Prezida KAGAME yigambye ku mugaragaro, urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA; ntibibujije ko mu rwego rwo kurindagiza ubutabera bwo muri Afrika y’Epfo, bwakurikiraga ubu buhotozi, hahimbwe amakuru yo kurindagiza abakora iperereza. Aha rero u Rwanda rwifashishije umucancuro w’Umunyamakuru Andrew MWENDA, rwahimbye ikinamico y’uko Patrick KAREGEYA, byashoboka ko yaba yarazize amakimbirane yari hagati ye n’abakunzi b’umuhanzi Jean Christophe MATATA, ngo bapfaga umugore (ihabara). Inkuru dusoma ku igihe.com, igaragaza kuyobya uburari k’uyu mucanshuro wa Leta ya Kigali, iyi nkuru kandi akaba yarayanditse no mu ndimi z’amahanga, mu binyamakuru bitandukanye.

Si Colonel Patrick KAREGEYA wishwe na Leta ya Kigali –inkiko za Afrika y’epfo zarabyemeje-; maze iyi Leta ikifashisha itangazamakuru, n’ubuhamya bupfuye mu kwerekana ko uwishwe, azize ibibazo yari afitanye n’ihabara ryaba ari naryo ndetse ryamwivuganye. Aha usanga iyi Leta ihindutse uburanira, uwo ivuga ko yahitanye nyakwigendera; mu marangamutima menshi ikerekana ko uwishwe yari abikwiye, kubera ibyo yahowe n’iryo habara. Izi mpuhwe za bihehe, Leta ya Kigali igirira Abari n’Abategarugori, mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ubuhotozi bwayo, ni kamwe mu karango k’inshundura z’ubutabera-macuri, buganje mu urwa Gasabo!

Ubusambanyi nk’urushundura rwo kwigizayo bamwe ku mpamvu z’ishyari rya bamwe bo mu nda y’ingoma!

IKIBAZO CYA BA MINISTIRI JOSEPH HABINEZA NA EVODE UWIZEYIMANA

Inshundura z’ubutabera-macuri mu Rwanda rw’Inkotanyi, ntizitegwa gusa n’ishyaka riri ku butegetsi ;ahubwo n’udutsiko tw’abantu ku giti cyabo, cyangwa umuntu ku giti cye, bashobora gutega izi nshundura. Ibi bikunze ahanini kuva ku ishyari rya bamwe, batifuriza abandi gukamirwa n’ingoma. Amafoto agaragaza imico idahwitse ya Ministiri Joseph HABINEZA, yatangajwe n’Ikinyamakuru Le Prophete.fr, kitavuga rumwe n’ubutegetsi, kuwa 13 Gashyantare 2011 ;birangira bibaye impamvu zo kwegura kwa HABINEZA, kuwa 16 Gashyantare 2021. Igitangaje cya Kigali na none, ni uko aya mafoto y’urukozasoni, yari yarafashwe imyaka itatu mbere yaho, muw’2008. 

Abahaye Ikinyamakuru leprophete.fr iyi nkuru y’amafoto –cyari kiyanyoteye kandi kitaribubure kuyatangaza akaba n’inkuru ya kimomo nk’ikinyamakuru gikunzwe- si ubutabera bwari bubaraje ishinga, kuko iyo buba bwo bitajyaga gutwara imyaka itatu ngo bayatangaze! Ahubwo ibi byavuye ku ishyari uyu ministiri w’umuhutu kandi ukunzwe cyane, yari afitiwe n’abandi bo mu nda y’ingoma, bamuhekenyeraga amenyo, kandi bagaterwa ikirungurira, no kubona umuhutu wiyakiriye mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu, wiyemeye kandi ukunzwe na Prezida wa Repubulika, mu ngoma yitwa ko ari iy’Abatutsi. 

N’ubwo ikibazo cya Evode UWIZEYIMANA, cyenda gusa n’aho kibusanye n’ubusambanyi ;nyamara nacyo nticyabura muri iyi ngeri, kubera ko nacyo kerekeza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cy’uwarigiriwe w’umugore. Evode UWIZEYIMANA nawe yatezwe umugore ushinzwe umutekano, wamusatse nk’uko bisanzwe, ariko agira atya amukanda ubugabo, maze UWIZEYIMANA mu kubabazwa umubiri mu buryo butunguranye, asunika wa mugore amurundurira hasi ;ari byo byaje gupapirwa ko yamusunitse, kubera ko yangaga ko amusaka nka Nyakubahwa ! Kuwa 7  Gashyantare 2020, byaje kumuviramo kwegura ku mwanya w’ubuministiri. Gusa imikorere nk’iyi yo kwifashisha abagore, ngo biteze ihohoterwa, riribuzamure amarangamutima ;hagamijwe ubugambanyi no gushyira mu kaga abahimbiwe ibyaha, ni uwundi muco mubi wo kugira abagore ibikoresho, by’imigambi y’ubutabera-macuri.

Ubusambanyi nk’urushundura rwo gusenya ingo z’abana b’ingoma bageze igihe cyo kuribwa nayo ubwayo !

FPR-Inkotanyi nk’izindi ngoma z’igitugu zose, iri mu gihe kizwi ku mpinduramatwara zose zagize ibibazo, ko zigera igihe runaka zigatangira kurya abana bazo. Iyi mvugo ya Revolution kurya abana bayo (Like Saturn, The Revolution Devours its Children) ikaba yarashyizwe ku mugaragaro bwa mbere muw’1789, mu gihe Impinduramatwara izwi cyane y’u Bufransa, nayo yari itangiye kurya abana bayo, nk’ibyo FPR-Inkotanyi irimo ikora ubu. Mu kurya abana bayo rero, Impinduramatwara ya FPR-Inkotanyi, yamaze gupfubira no kurumbira Abanyarwanda ;ntitangwa no gusenya ingo z’abana bayo ,baba bageze igihe cyo kuribwa !

IKIBAZO CYA KALISA MUPENDE.

Byarahwihwishijwe ko KALISA MUPENDE, wakoze imirimo ikomeye y’icungamari mu biro bya KAGAME, akayobora BRD, akaba yaranafatwaga nk’umwana wa KAGAME yirereye, nyuma akaza kumuhotorera muri gereza yari amazemo imyaka 10, kuwa 20 Nzeri 2021 ; kubera amabanga yo mu nda y’ingoma yagombaga kujyana kubikanwa nawe ikuzimu, yasenyewe n’urugo igihe yari agifunze. Ibi byo gushyirwa ku gatebe, gukeneshwa, gufungwa cyangwa kumeneshwa, maze umufasha wawe agashakirwa undi umurongora, bikaba byeze cyane kuri iyi ngoma ya FPR-Inkotanyi. Gufata umugore akagirwa igikoresho, cyo kumvisha ku buryo bwimazeyo, uwajugunywe n’ingoma, bamushyingira ku ngufu undi mugabo, agata urugo rwe yubakanye n’uwo bakundanye, yagombaga kurubungabuga mu gihe mugenzi we ari mu bibazo; byitwa ubutabera bugiriwe wa mugore, mu myumvire y’Inkotanyi, ariko mu kuri kwamye ni bwa butabera-macuri, twakomeje gukomozaho!

Ubusambanyi nk’urushundura rwo gushyira ku gitutu umunyamahanga ukorana bya hafi n’ingoma ya FPR-Inkotanyi, wafashwe amafoto y’urukozasoni ;akayakangishwa ibyo agomba kwitwararika, ngo ibye bidashyirwa ku mutangaro bikamwononera izina, cyangwa bikamushora mu nkiko.

Ni kenshi byagiye bijujurwa ko inzego z’ibanga za FPR-Inkotanyi, zaba zijya zishyira ku gitutu, abanyamahanga bamwe na bamwe, ziba zateze imitego y’ubwiyandarike, hifashishijwe abari n’abategarugori! Aba banyamahanga bakomeye iyo bamaze kwerekwa amafoto, abashinja ubwiyandarike mpuzabitsina, ashobora gutangazwa bikabagiraho ingaruka zikomeye, zo gutakaza intambwe bari bamaze kubaka mu buzima bwabo, bitaretse ndetse no kuba bashorwa mu nkiko, Kigali isigara ibakoresha ibyo yishakiye. 

Inkuru dusoma mu kinyamakuru glpost.com, ni urugero rw’umugore Olga MUGEGE, wirukansweho n’inzego z’ibanga za Kigali, ngo azifashe gufata amafoto y’urukozasoni, y’umudiplomate wa kimwe mu bihugu by’ibihangange i Kigali, wari inshuti iryamana n’uyu mugore. Uyu mugore yarabyanze, bakomeza kubimuhata, nyamara yanga kubera intati umukunzi we; kugeza abihotorewe kuwa 17 Ugushyingo 2018.

Na none mu nkuru dusoma ku ikinyamakuru igihe.com, baragira bati “amafoto yashyizwe hanze agaragaza Clinton yaryohewe, ari kunanurwa imitsi mu rugendo rwaganaga mu Rwanda!” Iyi nteruro yanditswe n’Ikinyamakuru igihe.com, isobanuye byinshi ku gihugu kizwiho ishyaka ryo kureshya ibihangange bikakigenderera, nyuma bakabigusha mu mikino y’urukozasoni, amafoto afashwemo akazaba ayo gushyira igitutu kuri ibyo bihangange, ngo bigire icyo bifasha mu nyungu za Kigali… Iyo wumva ngo ba Nicolas SARKOZY baje gukorera amasabukuru y’amavuko yabo mu Rwanda, nyuma ukabona bakoreshwa n’u Rwanda, nk’ihene iri ku kiziriko, hari igihe biba bifite icyo bihatse! Kwifashisha muri uwo mukino abari n’abategarugori, bikaba ari ukubatesha agaciro bikomeye, iyo hageze ko bahamagarwa mu gushyira igitutu kuri ibyo bikomerezwa, ni bwa butabera-macuri bwa FPR-Inkotanyi.

Ubusambanyi nk’urushundura ruganisha ku ngo zubakiye ku mpamvu za politiki, no guhindura burundu ingo zimwe na zimwe abambari b’ingoma ya FPR-Inkotanyi bya burundu !

Iyi ngingo yo iteye igishyika byimazeyo, kubera ko ivuga ku busambanyi bubera mu biro by’umukuru w’igihugu; bikaba ndetse akenshi bikorwa nawe ubwe bwite! Bivuga kandi ku mahano nk’ayo mu rugo rw’umukuru w’igihugu; ari byo biganisha kuri wa mwera uva i bukuru, ugomba gukongera byanga bikunda!

Inkuru y’umunyamideli Alexia MUPENDE, waba yarahotorewe amaherere, ngo umukunzi we akunde yisanzurweho n’umukobwa w’umukuru w’igihugu; waje no kumurongora, yateye benshi igishyika nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rpfgakwerere.org, uyu mwana w’umwali akaba yaravukijwe ubuzima, ngo hashoboke urugo rw’umukobwa w’umukuru w’igihugu, mu nzozi cyangwa imigambi y’abashinzwe kubungabunga ubusugire bw’ingoma n’umuryango w’uwayimye!

Mu biro by’umukuru w’igihugu, havugwa kandi ubusambanyi bukabije, maze abari bamaze guhindanywa, bagashakirwa abagabo bo kubagumisha mu ruziga rwizewe, ngo hato amabanga y’amahano akunde abungwabungwe. Ubukwe bw’umujepe Liyetona Emmanuel NIYONSHUTI, warongoye Teddy MPINGANZIMA MUGABO, umukobwa wateshejwe umukunzi we  Robert HABIYAKARE -mu buryo bumwe n’ubwo Bertrand NDENGEYINGOMA yateshejwe umukunzi we-. Ibyagiriwe Teddy MPINGANZIMA MUGABO; byaba byarashingiye ku mpamvu zo kuba gusa, umukuru w’igihugu yari yarigaruriye uyu mwari, mu mikino y’urukozasoni, imikino itarabuze no gukorerwa abandi bavandimwe b’uyu mwari, nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa rpfgakwerere.org. 

Niba mu biro nimero ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, habera amahano nk’aya, atesha agaciro umwari n’umutegarugori, agasenya ingo, agasenya imishinga y’urukondo nyakuri, akavutsa ababyiruka ubuzima bazira gusa kuba mu rukundo…; ubwo mu bindi biro bisigaye habera ibiki!? Ngurwo u Rwanda, ngutwo uturango tw’inshundura z’ubutabera-macuri, bw’Ingoma ya FPR-Inkotanyi!!

UMWANZURO

Nk’uko tumaze kubibona haruguru aho, inzego z’ibanga za Leta ya Kigali ziba zifite idosiye y’ibanga zibikiye buri umwe ;zikaba zayibyutsa igihe bibaye ngombwa, ko uwo wayibikiwe agomba kwigizwayo, kwibasirwa, gufungirwa amaherere, kwangazwa, guhotorwa… Birashoboka ko amadosiye amwe n’amwe ahimbwa, ugomba kuyahimbirwa ageze mu gihe cyo kwerekwa igihandure n’ingoma. Gusa kuri iyi nshuro, ntitwashatse kuburanira, abashobora kuba bararanzweho n’imico mibi, wenda yaba inibasira abari n’abategarugori, mu gihe bakiri mu bihe byabo by’ubuki n’Ingoma ya Kigali. Nyamara uko byagenda kose, kubika ibyaha bihohotera abari n’abategarugori, hakingirwa ikibaba ababikora ;mu ntumbero yo kuzifashisha uwabikoze, ari uko atakibyumva kimwe n’ingoma, nabyo si ubutabera, ni bwa butabera-macuri, twasobanuye twanzika.

« Ibi twabonye mu ngero zo haruguru ni ibihamya ndakuka, ko umwari n’umutegarugori muri politiki ya FPR-Inkotanyi ari igikoresho cya politiki ;ihohoterwa rye rikaba rihabwa umugisha, iyo urikoze akirebwa ryiza n’ingoma, rikaba gusa ikibazo ari uko uwarikoze yagiranye ubwumvikane buke n’ingoma ya FPR-Inkotanyi, rikaba ryanagirwa urwitwazo mu kurenganya urigeregerekwaho ku maherere ! Nyamara se u Rwanda rusiba kuririmbwa n’amahanga; ko rwateje umwari n’umutegarugori imbere, mu guharanira uburenganzira bwe busesuye, mu bwiganze mu myanya y’abafata ibyemezo… !!? »

Tuzasubire mu bice bitatu byacu bisigaye. Nyuma y’iki gice cya mbere twise « Ubusambanyi », igice cya kabiri kizitwa « Ubujura », icya gatatu cyitwe « Jenoside, – kuyikora, kugira ingengabitekerezo yayo, no kuyipfobya- », noneho icya kane ari nacyo cya nyuma cyitwe « Iterabwoba –gukorana n’imitwe y’iterabwoba, guhungabanya umudendezo w’abanyagihugu, kugambanira umukuru w’igihugu no guteza imvururu muri rubanda.»