Turabona umubyeyi wacu afashwe bugwate n’umwunganizi we: Umuryango wa Kabuga

Félicien Kabuga

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Twebwe abana ba Félicien Kabuga, tubabajwe cyane n’ubuzima bubi umubyeyi wacu arimo ndetse no kuba tudahabwa amakuru n’umwunganizi we mu by’amategeko ariwe Emmanuel Altit. Kuri uyu wa 1 Mata 2021, Urwego rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukurikirana imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha rwasohoye icyemezo cyanga guhagarika Emmanuel Altit k’umwunganizi bwa Félicien Kabuga. Felicien Kabuga yasabye ko umwunganizi  Altit akurwa mu rubanza rwe kuko yanze gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bwe kandi akaba atarengera inyungu za Kabuga n’abana be. 

Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu mukuru wa Félicien Kabuga aragira iti “umubyeyi wacu yakomeje kugira ubuzima bubi kuva yagera i La Haye kandi umwunganizi we Emmanuel Altit ntiyigeze abonana nawe cyangwa ngo aabonane n’abana be mu gihe kirenze amezi abiri, ndetse n’igihe yakoraga impanuka aho yari afungiye ku buryo byamuviriyemo kubagwa. Turabona umubyeyi wacu afashwe bugwate n’umwunganizi we udashaka kuvugana nawe cyangwa ngo yegere umuryango we kandi akaba adashaka no kurengera inyungu ze.” 

Twegereye abanyamategeko benshi mpuzamahanga batubwira ko bishoboka ko, abyumvikanyeho n’urukiko, umwunganizi w’umubyeyi wacu yaduha amakuru ajyanye n’uburwayi bwe n’icyo arimo kubikoraho. Tuributsa ko abana aritwe twitaga ku mubyeyi wacu mu myaka ishize bityo byaratubabaje kumudukuraho kandi aritwe twashoboraga kumwitaho uko bikwiye.  

Duhangayikishijwe cyane rero n’uko umubyeyi wacu akomeza kuvurirwa i La Haye ukwezi kukaba kumaze kurenga kandi biteye urujijo ko inama iherutse yagombaga kubwirirwamo iby’ikibazo cye yakozwe mu nyandiko kuko atashoboraga kuhagera. Bivuga ko rero umwunganizi we mu mategeko amaze igihe kinini atamureba, bityo umubyeyi wacu ntakurikirana iby’urubanza rwe na gato. Bigaragara ko adakwiye kuburana kuko adafite umwunganizi utanga amakuru y’ukuri ku mubyeyi wacu ndetse nta n’icyo akora ngo arengere ubuzima n’uburenganzira bwe bwirengagijwe. Dutewe impungenge n’uko umwunganizi yaba akorana n’ubutegetsi bukurikiranye umubyeyi wacu yirengaje uko ameze n’ubuzima arimo bityo uburenganzira bwacu n’ubw’umubyeyi wacu bukaba buri kuhahungabanira. 

Turasaba ko iburanisha ry’urubanza rw’umubyeyi wacu ryakorwa mu mucyo maze akemererwa guhabwa umwunganira mu mategeko yizeye kandi uzarengera inyungu ze. 

Mu izina ry’umuryango wa Félicien Kabuga 

Donatien Nshimyumuremyi