Kuva kuwa gatandatu taliki ya 15/07/2017, Ntamuhanga Cassien yajugunywe mu cachot ka wenyine ko muri gereza ya Nyanza, none icyumweru kirashize, akarimo nta cyaha kizwi yaba yarakoze cyatumye afungirwa mu cachot wenyine , ndetse haba Ntamuhanga Cassien ubwe cyangwa abandi bafungwa bagenzi be ntawe uzi icyo ari kuzira.
Amakuru ari kutugeraho dukesha umwe mu bayobozi ba gereza yavl Nyanza wo Ku rwego rwa ofisiye (officer) avuga ko bamufunze kubera ibwiriza ryaturutse mu bayobozi bakuru, bakaryubahiriza uko ritanzwe, gusa uyu muyobozi akaba we akeka ko gufunga Ntamuhanga Cassien mu cachot byaba bifitanye isano n’ umutekano w’ igihugu kuko uyu yajugunywe mu cachot mu gihe mu Rwanda barimo gutoragura abasivile bafitanye isano n’ umuryango wa col Patrick karegeya ndetse n’abasirikari bakuru(officers) benshi bose bakekwaho gukorana n’ Ihuriro Nyarwanda RNC igice cya kayumba nyamwasa.
Ni iki giteye fpr kugira ubwoba kugeza n’ aho ifunga kabiri ( double imprisonment) umuntu n’ubundi wari usanzwe afunze?
Nta kindi uretse kuba fpr yikinga ko muri ibi bihe kagame arimo yiyamamariza manda ya 3 yibye kare ubwo yategekaga rubanda kwikorera ibiseke bakajya gusaba inteko ishinga mategeko ya kagame kumuhindurira itegeko nshinga kugira ngo abone uko yiyimika ubuzira herezo nk’umwami w’ u Rwanda, fpr irikanga ko imitwe ifite abasirikari nka RNC na FDRL bashobora kuyigabaho ibitero.
Ibi ni byo biyihangayikishije bituma yirigwa yica,ifunga, itoteza ari na ko irigisa abantu bose iketseho kuba baba ari abayoboke b’amashyaka atavugarumwe y’ubutegetsi bw’agatsiko ka fpr .
Ibi ni nabyo byatumye Ntamuhanga Cassien ajugunywa mu cachot ka wenyine aho abayeho nabi cyane kugeza nubwo kumusura bitoroheye bagenzi be, Biragoye kuko umufungwa mugenzi we wifuje kumusura asabwa kubimenyesha ubuyobozi bw’ abafungwa mbere yuko ajyayo nabwo bukabanza kubimenyesha ubuyobozi bwa gereza kugira ngo yemererwe kumusura, ariko na none hari andi makuru twamenye avuga ko abanyapolitiki, abasirikari, injijuke n’abandi babona ko bafite ibitekerezo bakungura abandi ko bo batemererwa na busa kumusura.
Ubu rero tukaba dufite impungenge ko n’abo bandi twavuze haruguru bashobora kugerwaho n’ako kaga Ntamuhanga Cassien yahuye nako. Ibibikorwa byo gufunga mu kato n’ubwo tutigeze tubyishimira kuko ari iyicarubozo rikomeye cyane, twari dusanzwe tuzi ko bikorerwa Bwana Dr Niyitegeka Theoneste , Bwana Deo Mushayidi na Colonel Habimana Michel , none na Ntamuhanga Cassien batangiye kumugera amajanja dore ko na bo ari uku byatangiye.
Uyu Ntamuhanga Cassien wahoze ari umunyamakuru kuri radio Ubuntu butangaje (amazing grace) yafunzwe muri 2014 ari kumwe n’abandi 4 barimo Kizito Mihigo. Fpr ikaba yarabafunze ibaziza ko ngo baba bakorana na RNC ndetse ko ngo bari bafite imigambi mishya itandukanye cyane n’iya fpr yo kunga abanyarwanda baca inzigo iri hagati muri bo kuko fpr yo byayinaniye ahubwo ikayihembera.
Tukaba rero dusaba urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa(RCS):
1. Gukura abantu mu rujijo bakagaragaza impamvu Ntamuhanga Cassien yajugunywe mu cachot.
2. Gutegeka gereza ya nyanza kuvana Ntamuhanga Cassien mu cachot.
3. Kuvana Dr Niyitegeka Theoneste , Deo Mushayidi na Colonel Habimana Michel mu kato kuko nta rukiko rwigeze rubakatira gufungirwa mu kato.