Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA : Inkingi yatabarukanye ubutwari

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Ku itariki ya 31/03/2019, habaye umuhango wo gukura ikiriyo no kwibuka umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA witabye Imana yishwe kuwa 8/03/2019. Uwo muhango wabereye ahantu henshi icyarimwe : mu Rwanda no mu mahanga (Ububirigi, Ubufransa no mu Budage).

Umurwanashyaka w’Inkingi Anselme MUTUYIMANA atabarutse afite imyaka mirongo itatu (30) gusa : ni ikigero abasore n’inkumi baba bamaze kugira imbaraga (z’ubwenge n’umubiri) zihagije zo gukorera igihugu no kugiteza imbere. Abamwishe bamuvukije ubuto bwe, imishinga ye n’icyo yari kuzakorera igihugu cye. Ntabwo ari umuryango we uhombye gusa, ahubwo ni twese duhombye nk’igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko ishyaka FDU-INKINGI yari yariyemeje gukorera no guteza imbere ibitekerezo byaryo.

Anselme MUTUYIMANA : umusore wari ufite ukwemera, ubwitonzi, ubushishozi n’ubushake

Muri iyi myaka icumi (10) ishize, Anselme MUTUYIMANA yahuye n’ibigeragezo byinshi, ariko yakomeje guhagarara yemye kuko yari afite ukwemera kutajegajega : ko abanyarwanda bashobora kubana mu mahoro n’iyo bataba bose bahuje ibitekerezo, ko ubwinshi bw’ibitekerezo binyuranye ari isoko y’ubukire no kujya mbere, ko impaka zituruka ku bitekerezo binyuranye zishobora gukemurwa mu biganiro, mu mahoro n’ubwumvikane.

Uko kwemera abahezanguni bo ntibagukozwa ni cyo bamujijije. Uko kwemera kurimo no gushishoza kurangwa n’ubwitonzi no kureba kure ku bireba ejo hazaza h’u Rwanda. Yarabifungiwe imyaka itandatu, kandi asohotse muri gereza asanga ntacyasimbura iyo myumvire yo kubana mu mahoro no kujya impaka zubaka. Ibyo yabigaragaje yongera gufata imirimo ye y’uburwanashyaka muri FDU-INKINGI, kuba hafi ya Prezidante Victoire INGABIRE no kumufasha mu mirimo y’ishyaka.

Ubushake n’ubushobozi bya Anselme MUTUYIMANA ni intangarugero abarwanashyaka  tugomba kureberaho, ndetse n’abandi banyarwanda babikuramo amasomo yo guharanira u Rwanda rw’ituze kuri twese.

Uko umuhango wagenze hirya no hino

Umuhango wo kwibuka Anselme MUTUYIMANA no gusoza ikiriyo wabereye hirya no hino ku isi. Mu Rwanda, umuryango we, inshuti, abakunzi n’abarwanashyaka barahuye baramusabira kandi barashyigikirana, bigaragaza ko izina rya Anselme MUTUYIMANA rigiye mu mateka akomeye y’ibihe turimo.

Mu mahanga, umuhango wari witabiriwe wabereye i Bruxelles mu Bubirigi, undi ubera mu Budage, undi ubera i Toulouse mu gihugu cy’Ubufransa. Bimwe mu bijyanye n’iyo mihango biragaragazwa n’amashusho musanga muri vidéo iri hano.

Nyuma y’amasengesho, amagambo yavuzwe yerekanye ko Anselme MUTUYIMANA abaye igitambo kije cyiyongera ku bindi byinshi. Hagaragajwe ubutwari bwa Anselme MUTUYIMANA, no gusaba ko abantu badacika intege ahubwo bakagera ikirenge mu cye kugira ngo urumuri yacanye rutazazima. Abari mu muhango basabwe gukomeza icyizere no kudasubira inyuma, kuko no mu bihe bikomeye Imana irashyira ikaza.

Anselme MUTUYIMANA : ikindi kimenyetso cy’ubwicanyi bukorwa na Leta ku mpamvu za politiki

Anselme MUTUYIMANA si uwa mbere wishwe azira politiki. Ariko ubuto bwe, imyitwarire ye, uburyo yishwe afashwe n’abapolisi ku mugaragaro, byose birerekana nta shiti ubwicanyi bukorwa na Leta ku mpamvu za politiki n’iterabwoba rigamije gucecekesha buri wese udashimagiza ubutegetsi bw’Inkotanyi. Anselme MUTUYIMANA rero, guhera ubu agiye kuba ikimenyetso (symbole) cy’ubwicanyi bukorwa na Leta. Niyo mpamvu tugiye guhagurukira ibikorwa bikurikira :

1- gushyiraho umunsi wo kwibuka abishwe bazira ibikorwa byabo bya politiki, ukaba ku itariki ya 8 Werurwe, umunsi Anselme MUTUYIMANA yiciweho

2- gukora no gutangaza urutonde rw’abishwe cyangwa banyerejwe na Leta iyobowe n’Inkotanyi za FPR bazira ibikorwa bya politiki, bose bakajya bibukirwa rimwe

3- gukora no gutangaza urutonde rw’avafungiwe politiki n’abakorerwa iyicarubozo rinyuranye ku mpamvu za politiki

4- guharanira ko, hifashishijwe urwo rutonde (abishwe, abanyerejwe, abafunzwe n’abakorerwa iyicarubozo), hakorwa iperereza ryigenga rigakorwa n’abashakashatsi mpuzamahanga kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, kandi abanyabyaha bahanwe

5- by’umwihariko, iperereza ku iyicwa rya Anselme MUTUYIMANA rigomba kwihutishwa kuko amaraso ye yamenetse ntabwo azaba imfabusa.

Kwibasira abayoboke ba FDU-INKINGI ni ikimenyetso cya Leta ifite ubwoba kandi itifitiye icyizere

Iyo Leta y’Inkotanyi iba ifite icyizere muri yo, yakwemera kwicarana n’abana b’u Rwanda bayinenga, ikumva icyo bayibwira, igashaka ibisubizo mu mahoro. Imyaka 25 y’ubwicanyi budahagarara ni ikimenyetso cy’intege nke mu bitekerezo, yumva ko igomba gutegekesha iterabwoba no guhitana abatayisingiza.

Leta y’Inkotanyi yica abantu ariko ibitekerezo bigasigara, ahubwo bikaba nko kubiba imbuto izatubuka kurushaho.

Anselme MUTUYIMANA azakomeza ature mu mitima yacu, abaye urundi urugero rw’ubutwari abarwanashyaka ba FDU-INKINGI tuzakomeza gushyira imbere. Imana imwakire aheza mu ijuru kandi amaraso ye azabe intandaro y’ugucungurwa kw’abasigaye.

Harakabaho intwari za FDU-INKINGI

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri ushinzwe itangazamakuru wa FDU-INKINGI