TURIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 60 ISHIZE DEMOKARASI ITANGIYE MU RWANDA

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Bavandimwe dusangiye igihugu,

Nshuti z’u Rwanda,

Italiki ya 28 Mutarama ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda. Kuri iyi taliki ya 28/01/2021, turizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize demokarasi itangiye mu Rwanda. Turibuka ko kuwa 28/01/1961 ari bwo ba Bourgmestres n’abajyanama b’amakomini, bari bamaze iminsi batowe na rubanda, bateraniye i Gitarama, maze bafata icyemezo gikomeye mu mateka y’u Rwanda cyo gukuraho ubwami, maze bugasimburwa n’ubutegetsi bugendera kuri Repubulika, ni ukuvuga bushingiye ku mahame y’ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage.

Abanyarwanda turibuka uyu munsi icyo gikorwa cyazanye Repubulika mu Rwanda. Mu butegetsi bwa Repubulika, abayobozi bacunga ibya rubanda hakurikijwe amategeko azwi kandi bagomba kugaragariza rubanda uburyo buzuza izo nshingano, kuko iyo rubanda aba ari yo yabahaye ububasha, ibinyujije mu matora akozwe mu bwisanzure. Muri uko kugaragaza imikorere, niho haboneka uburyo bwo kugenzura, gukosora, gushimangira, no gutegura ibyo Leta ikorera abaturage.

Urugendo rwo kwimika demokarasi isesuye rwabayemo ingorane nyinshi. Iyo witegereje, usanga imicungire y’ibya rubanda muri iki igihe nta mahame y’ibanze ikurikiza. Ishyaka rya FPR, ari naryo riyoboye igihugu, ryifatiye byose, rikuraho igenzura-mikorere cyangwa se ibikozwe bikaba ibya nyirarureshywa, maze bikamera nk’aho ubutegetsi bwa cyami bwagarutse mu mayere. Nta bubasha intumwa za rubanda zifite bwo kugenzura abayobozi bikorera ibyo bashatse. Inzego z’ubutabera zafashwe bugwate n’ubutegetsi, ku buryo nta butabera bwisanzuye buhari. Kudatandukanya inzego z’ubutegetsi nyubahirizategeko, nshingamategeko n’iz’ubutabera bikurura mu gihugu akarengane kenshi kandi gahoraho, bityo u Rwanda rukaba ruyoborwa mu buryo bw’igitugu kirangwa n’ihutaza n’iterabwoba, ibyo bikaba bihabanye n’amahame n’imikorere ya Repubulika.

Izi ni ngero zigaragaza uko uburenganzira bwa rubanda buhonyorwa mu Rwanda:

  • Uburenganzira bwo kubaho: abantu baricwa, baratotezwa, baraburirwa irengero, abandi barakubitwa, barahutazwa n’abapolisi;
  • Uburenganzira ku mutungo: abantu baramburwa ibyabo, barakeneshwa, baraburabuzwa hirya no hino mu buyobozi no mu mitangire y’imisoro, inzara “Nzaramba” irakomeje ku buryo ntawatinya kuvuga ko yabaye karanade, kwigwizaho imitungo kwa bamwe bari ku butegetsi;
  • Leta ya FPR ikurikirana mu mahanga abayihunze igamije kubahonyora, kubica no kubashimuta ibagarura mu Rwanda ku ngufu hakoreshejwe iterabwoba rya Leta no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga, harimo no kuvogera imipaka y’ibindi bihugu;
  • Uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo no mu mashyirahamwe: gucecekesha no gufunga abanyamakuru n’abandi bari mu miryango itabogamiye kuri Leta;
  • Uburenganzira mu bya politiki: urubuga rwa politiki rurafunze, Leta yanze kwemera no kwandika amashyaka atavuga rumwe na yo, ahubwo irayabuza uburyo hifashishijwe ubucamanza;
  • Uburenganzira bwo kwiga no kujijuka: ireme ry’uburezi ryarazambye, hiyongeraho n’ivangura mu kwinjiza abana mu mashuri yisumbuye n’amakuru;
  • Uburenganzira bwo kwibuka no guhabwa ubutabera: kwibuka abishwe no kubasabira ubutabera bikorwa kuri bamwe gusa, abandi bo baribagiranye ku bushake;
  • Ivangura n’ubusumbane bikorwa mu gihugu bishingiye ku moko;

Amaherezo, aho u Rwanda rugeze ubu, hasigaye Repubulika mu magambo gusa kubera ko amategeko yirengagizwa nkana. Umukuru w’igihugu yitwara nk’umutware w’ikigirwamana, ugabira uwo ashatse, ukora ibyo ashatse ntawe umuvuguruza. U Rwanda rwahindutse ubwami ntanyeganyezwa bukorera muri Repubulika. Ibyo “kubazwa imikorere” ku bayobozi byabaye intero ishaje, itagize icyo ivuze, kubera ko byibagiranye.

Ishyaka FDU-INKINGI riributsa ko rigamije guhindura u Rwanda igihugu kigendera ku mategeko (Etat de droit), aho abayobozi babazwa ibyo bakorera abaturage, hakurikijwe amategeko asobanutse yo gucunga neza ibya rubanda muri demokarasi, kandi hubahirijwe itegeko nshinga. Kwubahiriza amategeko n’amabwiriza ni bwo buryo nyabwo bugomba gushingirwaho mu gucunga ibya rubanda, mu gihugu kigendera ku mahame ya Repubulika, kandi mu nyungu za bose.

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba ibihugu by’amahanga, cyane cyane inshuti z’u Rwanda, abaterankunga n’ibigo by’imari, guhatira abayobozi b’u Rwanda kwitabira imicungire myiza y’igihugu hakurikijwe indangagaciro za demokarasi no kwubahiriza uburenganzira bwa Kiremwamuntu.

Ishyaka FDU-INKINGI rikomeje umugambi waryo wo guhuriza hamwe abanyarwanda bose, no kubaganisha ku butegetsi bushingiye ku mahame ya Repubulika, aho inzego z’ubutegetsi zitandukanywa ariko zigakorana neza kandi mu bwuzuzanye, ubutegetsi bugahumuriza kandi bukarengera buri munyarwanda, bityo bigaha buri wese uburenganzira agenerwa n’itegeko nshinga.

Harakabaho abanyarwanda,

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Bikorewe i Londres, kuwa 28 Mutarama 2021

Justin BAHUNGA

Prezida wa FDU-INKINGI

E-mail : [email protected]