Twibuke akarengane Kizito Mihigo yagiriwe azira ubutumwa bw'Urukundo

Abamureberaga kure bari bazi ko nawe ari inkomamashyi, intore ya Kagame na FPR nk’urundi rubyiruko rwinshi rwogejwe ubwonko n’ingoma y’igitugu y’i Kigali, dore ko zimwe mu ndirimbo ze zitatinyaga gusingiza ibigwi bya buriya butegetsi bw’agatsiko. Nyamara abamuzi neza bakunze kuvuga ko ari umuhanzi w’umuhanga ariko cyane cyane ufite inyota yo kunga abanyarwanda mbere y’ibindi byose. Mu bemera Imana nkawe, cyane cyane muri Kiriziya gatorika, indirimbo nka “Mwungeri w’Intama”, “Igisingizo cya Bikira Mariya”, “Tuje kugusingiza Mwimanyi” n’izindi, ntizizigera zibagirana.

Nyuma y’urubanza rw’amatiku rwaciriwe abasirikare Colonel Tom Byabagamba na bagenzi be, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu “Human Rights Watch”, washyize ahagaragara inyandiko ndende ivuga itekinika ryabaye muri urwo rubanza, ariko batwibutsa n’urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be.

Muri iyo raporo ya Human Rights Watch, turasangamo amakuru mashya, nk’uburyo Kizito yafungiwe ahantu hatazwi, agakubitwa ndetse agategekwa kwemera ibyaha, kuva ku itariki ya 6 Mata 2014 kugeza kuya 14 Mata 2014. Twabibutsa ko kuri itariki ya 14 ubwo polisi yerekaga abanyamakuru uyu muririmbyi aboshye, bavuze ko aribwo bari bakimufata. Iyi raporo rero iragaragaza ko iki cyari ikinyoma cyambaye ubusa. Muri iyi nyandiko kandi, hagaragaramo itotezwa ryakorewe uyu muhanzi, rikozwe n’abayobozi ba Leta y’u Rwanda, bamuziza indirimbo ye “Igisobanuro cy’Urupfu” yari amaze iminsi ashyize ahagaragara.

Muri iyi ndirimbo Mihigo akaba yararirimbaga asabira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, ariko atibagiwe n’abahutu bishwe na FPR. Ubutabera bugaragara muri iyi ndirimbo rero, urukundo n’ubwiyunge uyu musore yagaragarije abanyarwanda b’impande zose muri iyi ndirimbo, nibyo byateye ikibazo Leta ya FPR bituma imuta mu buroko nyuma yo kumugerekaho ibyaha byo gukorana n’ “abanzi b’igihugu”, gushaka guhirika ubutegetsi no kugambanira nyirabwo, Paul Kagame.

Muri iki gihe twibuka abatutsi bazize ubusa muri Jenoside, dukwiye kwibuka n’abahutu bishwe n’inkotanyi, ariko tukazirikana n’izi nzirakarengane nka Kizito Mihigo, Victoire Ingabire n’abandi ziriho zizira kuvugisha ukuri no guharanira ubwiyunge nyabwo.

Uyu mwana w’umunyarwanda yavukiye i Kibeho kwa Bikira Mariya koko, kandi abatutsi n’abahutu bahapfiriye ntabayobewe. Uwo muco n’uburere bwa Gikristu yahawe ntibyari kumwemerera guhisha ukuri ubuziraherezo. Bajya kumufunga yadusigiye umurage wo gukundana.

Karinganire Patient