Twihangane Pacifique Shareef yasezeye muri RNC

Comrade Chairman wa RNC w’intara y’afurika y’epfo David Batenga.

Nejejwe no kubamenyesha ko nsezeye Kumwanya w’ubukangurambaga mw’ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) bitewe no kubona ko urugamba twiyemeje rwo gukura FPR ku butegetsi mbona rugenda ruhindura isura cyangwa guhindura umurongo uko bwije nuko bukeye

Icya mbere kurwanya FPR y’umunyagitugu kagame noneho ugasanga hubwo RNC igitugu nicyo kiyiranga.

Kurwanya akarengane ugasanga RNC nibyo biyitatse.

Guharanira Democracy ugasanga RNC barayirwanya.

Kuvogera inzego, uburyarya bwinshi kuryanisha abayobozi ndetse n’abayoboke!

Abayoboke kutumvwa, kwirengagizwa ntibitabweho kandi bitanga batanga nibyabo ntibagaragarizwe uko bikoreshwa.

RNC ikayoborwa n’abantu batarenze 2
Akaba aribo bafatira n’abandi ibyemezo ugasanga izindi nzego zirasuzugurwa.

Ubwiru n’ibindi byinshi niyompamvu njyewe n’umutima nama wanjye mpfashe icyemezo n’umutima wanjye cyo kuva muri RNC.

Ngaba mboneyeho nogusaba imbabazi abanyarwanda nacengeje amatwara kubyihanganira inzira ntibwira umugenzi!

Umukangura mbaga wa western Cape province

Twihangane Pacifique Shareef!

1 COMMENT

Comments are closed.