Twitege iki kuri Col Joseph Rutabana wagizwe ambassaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda?

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane, nibwo muri village Urugwiro hateraniye inama y’abaminisitiri yiga ku ngingo zitandukanye zirangajwe imbere n’iyo kwigira hamwe uko bagabanya amabwiriza akomeje kubangamira abaturage mucyo leta yise “kwirinda corona”. Uretse iyi ngingo, hanabaye impunduka zikomeye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga aho habayeho gushyirwa mu myanya kuri bamwe abandi bakayivanwamo. Mubahawe inshingano nshya harimo Col Joseph Rutabana wasimbuye general major Frank Mugambagye muri ambassade y’u Rwanda i Bugande.

Colonel Joseph Rutabana kabuhariwe mu kwica no gushimuta  ni muntu ki?

Colonel Joseph Rutabana yabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo, akurwa kuri uyu mwanya yoherezwa guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Israel. Uyu mugabo bivugwa ko ariwe wari wateguye umugambi wo gushimuta Rusesabagina mu mwaka wa 2016 ubwo yari yagiye muri Isiraheli. Gusa uyu mugambi ngo waje gutambamirwa n’uko iki gihugu cyanze kwisiga icyasha cyo gushimuta umuturage w’ikindi gihugu bidakurikije amategeko.

Rutabana aje kubura umugambi wo kwica no gushimuta impunzi z’abanyarwanda muri Uganda.

Mu cyumweru gishize nibwo Frank Mugambagye yasezeweho na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugande aho yari amaze imyaka 11 ari ambassaderi. Mubyaranze uyu mugabo harimo kwicwa kw’impunzi z’abanyarwanda, kuzigambanira mu miryango irengera impunzi kugira ngo zitabona amahirwe yo gutuzwa mu gihugu cya gatatu, gushimutwa zigasubizwa mu Rwanda ku gahato ndetse kuzimisha ibyangombwa by’ubuhunzi.

Amakuru twashoboye gutohoza mu nzego zishinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda, avuga ko Rutabana aje gusubukura bimwe mu bikorwa byari byarasubitswe kubera ukutumvikana kwa Mugambagye, Colonel Burabyo (military attache) ndetse na Ismail Baguma (Interpol) bose bakorera muri Ambassade y’u Rwanda i Bugande. Amakuru akomeza avuga ko hagiye habaho kutumvikana kuri operations zagombaga gukorwa ndetse no kudashobora gutabara maneko z’u Rwanda zabaga zafatiwe mu bikorwa byo kuneka. Ibi ngo byababaje Kagame bituma ahitamo gusimbuza Mugambagye wafatwaga nk’umukozi ushaje kandi utakijyanye n’igihe.

Abayoboke ba RNC ngo bararye bari menge!

Umukozi w’urwego rushinzwe iperereza ryo hanze waduhaye aya makuru avuga ko Kagame yababajwe n’uko abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bakomeje gukorera inama zitandukanye kuri ubu butaka ntacyo bikanga kandi leta ya Uganda ntigire icyo ibikoraho. Ibi rero ngo nibyo Rutabana aje guhangana nabyo kugira ngo abanyarwanda bari muri iki gihugu bajye bagenda banyonyomba nkuko byahoze mu myaka yashize.