IJAMBO ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema ku isabukuru ya Repubulika:

Twizihize Isabukuru ya Repubulika turwanya ubwikanyize bwa Perezida w’umunyagitugu!

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

1.Uyu munsi Abanyarwanda baribukana icyubahiro umunsi muhire w’iya 28 Mutarama,  umunsi Abenegihugu bahagurutseho baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bagahurira i Gitarama, bagafata icyemezo kidasubirwaho cyo gusezerera ingoma ya cyami na gihake, igasimbuzwa Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi . Kugeza n’uyu munsi u Rwanda ni Repubulika. Ushaka guhinyuza yasoma itegekonshinga u Rwanda rugenderaho , mu ngingo yaryo ya mbere :

« Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose niyo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi kandi igamije guteza imbere abaturage kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda« .

2.Reka twibutse ko ingengabitekerezo ya cyami yari yaracengeje mu mitwe y’abenegihugu ko ubutegetsi atari ubwabose, ko ahubwo ari ubwabamwe, ko gutegeka bivukanwa, ko bitangwa mu maraso, ko hari bake bavukiye gutegeka, abandi benshi bakavukira kubabera abagaragu. Ko ubutegetsi bubereyeho gukorera inyungu z’abategetsi mbere na mbere.

3.Niyo mpamvu abaturage babagaho babereyeho guhakirizwa, gutanga imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca. Abaturage baberagaho gukorera umwami n’ibyegera bye , ubuzima bwite bw’ingo n’imiryango yabo nta kandi gaciro bwagiraga ! Umuturage warambirwaga ako gahato akihagararaho akanga kuyoboka yakubitwaga ikiboko akamugazwa, yaricwaga cyangwa agacirwa ishyanga !

4.Italiki ya 28 Mutarama 1961 niyo yahinduye iyo miterere y’ubutegetsi : niyo mpamvu ibyabaye icyo gihe byiswe « Revolisiyo ya Rubanda ». Mu kwemeza ko u Rwanda rubaye Repubulika, ko Kalinga iciwe n’izayo zose, ko ubwiru burangiye…. imiterere y’ubutegetsi yari ihindutse bidasubirwaho, kuko bwari busubijwe mu maboko ya bene bwo : kuva uwo munsi byumvikanye ko « ubutegetsi ari ubwa rubanda, rubanda ikaburagiza abo yishakiye binyuze mu matora adafifitse ». Icyo nicyo duhimbaza uyu munsi ku ncuro ya 57 !

Gusa rero iyi sabukuru tuyihimbaje mu gihe gisa n’ikidasanzwe.

5.Tubabajwe no kuyihimbaza mu gihe umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa aherutse kwitaba Imana ariko n’ubu tukaba tutazi neza aho ashyinguye kugira ngo ababyifuza babe bajya kumwunamira . Nk’uwabaye umukuru w’igihugu , Kigali V Ndahindurwa , yakagombye kuba yarashyinguwe agahabwa icyubahiro kimukwiye, nyamara siko byagenze. Ubu rubanda iribaza niba mu by’ukuri umugogo w’umwami wacu ushyinguye muri Porotugali cyangwa i Mwima ya Nyanza . Ninde uvugisha ukuri, ninde ubeshya Abanyarwanda hagati ya Paul Kagame n’abakunzi ba Kigeli? Politiki yo kurindagiza Abanyarwanda izarangira ryari ! Dukeneye ko iki kibazo gisobanuka .

6.Tuboneyeho akanya ko gusuhuza « Yuhi  VI » wimiye ishyanga bitari bikwiye . N’ubwo u Rwanda Repubulika, Yuhi wa VI akaba ari umwami udategeka ahubwo ari umwami w’umuco nk’uko byasobanuwe, tumwifurije ishya n’ihirwe , Imana imukomereze ubuzima kandi imuhe ubushishozi n’imbaraga zo gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe, bityo na we azagire amahirwe kandi aterwe ishema no gutaha mu Rwamubyaye yemye.

7.Nanone ariko mu gihe duhimbaza iyi sabukuru ya Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, turamagana twivuye inyuma imikorere y’umunyagitugu Paul Kagame wagaruye muri Repubulika  bwa butegetsi bwubakiye ku muntu wishuka ko « yavukanye imbuto, ngo akaba ari we wenyine ushoboye gutegeka u Rwanda « , abandi banyarwanda bose bakaba ibigwari. Dore bigeze n’aho arenga umurongo utukura akadukana ibyo « gucira ishyanga » abandi benegihugu bifuza kugira uruhare mu micungire myiza y’igihugu cyabo , binyuze mu kwitabira amatora . Ubu bubasha  Paul Kagame yihaye bugaragaza neza uko yumva ibintu mu mutwe we :  yiyumva nk’umwami, u Rwanda rukaba rutakiri Repubulika , ahubwo rwarasubiye kuba akarima k’abibwira ko bavukanye imbuto !

8.N’ubwo Abanyarwanda benshi (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) bashyira mu gaciro babibona , bakababara mu mutima wabo ariko bagahitamo kwicecekera, twebweho rwose ntabwo dushobora kwemera kuripfana : ibi bintu ni amahano. Paul Kagame arananiwe.  Akwiye kurangiza manda ye ya kabiri ubundi akegama, akareka abaturage bakihitiramo abayobozi bashaka muri aya matora yegereje. Ntabwo dukwiye kwemera ko asubiza ighugu cyacu mu kaduruvayo no mu ntambara z’urudaca ku nyungu ze bwite n’umuryango  we!

9.Niyo mpamvu twifuza dukomeje  ko hashyirwaho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » mu gihe kitarambiranye, bityo ikibazo cy’Umunyagitugu ushaka gukomeza kugira Abanyarwanda bose ingaruzwamuheto kigashakirwa umuti mu maguru mashya.

10. Ntitwasoza iri jambo tutunamiye abenegihugu b’intwari bahanze Repubulika, tugashima by’umwihariko Mbonyumutwa, Gitera, Kayibanda, Bicamumpaka n’abo bafatanyije. Ndasaba imiryango yabo ko idakwiye kwemera gukomeza guhatirwa kubaho mu ipfunwe, ahubwo ko igomba kubyutsa umutwe, ikagira uruhare rugaragara mu kugoboka Repubulika ; igihe kizagera isubizwe ishema kandi ihabwe ingororano ikwiye abitangiye igihugu.

11.Turifuriza Abataripfana bose n’ababikundira umunsi mwiza kuri iyi taliki bizihizaho ishingwa ry’Ishyaka ryabo « ISHEMA ry’u Rwanda » riharanira « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana ».

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no guharanira ko demokarasi ishinga imizi mu Rwanda.

Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema,

Umukandinda mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017

2 COMMENTS

  1. Wavuze ijyambo ryiza ariko ujye wibuka ko mu baharaniye igihugu kugeza bagipfiriye Habyara arimo. Wirinde kurangwa na amaranga mutima kuko nu ubundi ntaho waba ujya. Abamwiyumvamo turi benshi kuburyo ukwiye kudutega amatwi. Bitabaye ibyo waba ugiye gukora nka Kagame.

  2. Padi,
    Uraho neza. Iyi nyandiko irimo ukuri gucye. Urugero iby’umwami uvuga ntibikuraje inshinga. Uriya Kigeli wahunze Repubulika guhera ku ya mbere n iya kabiri ntizigeze zimwifuza hafi y’u Rwanda. Yuhi vi nawe mureke kuko si umwami w umuco avuga ko ari umwami uganje. Umwami uganje rero nta a muri repubulika kandi wowe uri republicain. Mwihorere rero kuko urumva ko mutahuza.

    Iby’ abarwanashyaka byo birigaragaza, bimye ingoma baratuyobora bica Abatutsi kugeza muri 94 bashyigikira irimbura batutsi. Ipfunwe rero niho rishingiye kandi kuryikuramo bizagorana ikibazo cy’ u Rwanda ni genocide yakorewe Abatutsi, niba utarabyumva gutyo inzira ni ndende.

Comments are closed.