U Bubiligi: Tatien Miheto ashobora gukurikiranwa n’ubutabera.

Tatien Ndolimana Miheto

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko Tatien Miheto Ndolimana, umugabo utuye muri icyo gihugu mu gace ka Liège ashobora gukurikiranwa mu butabera kubera gukekwaho uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kabuga mu 1994 aho abantu bo mu bwoko bw’abahutu bataramenyekana umubare bari mu bavuye muri Hotel Mille Collines n’ahandi hatandukanye biciwe n’ingabo za FPR.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, ngo umwe mu bakozi bakoraga muri Hotel des Mille Collines wakomokaga mu cyahoze cyitwa Byumba yiciwe i Kabuga n’abasirikare ba FPR, muri icyo gihe Tatien Miheto akaba yari mu bavugiraga abari bavuye muri Hotel des Mille Collines (nk’uko nawe ubwe abyivugira) ndetse hakaba hari abatangabuhamya bamaze kugera kuri babiri bemeza ko ari umwe mu batungiraga agatoki abasirikare ba FPR abagombaga kwicwa (akenshi barigiswaga ku mayeri ku buryo benshi mu mpunzi zari i Kabuga batarabukwaga).

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko hari ababiligi bakomoka mu Rwanda bafite ababo biciwe i Kabuga mu 1994 ku kagambane ka Tatien Miheto na bagenzi be biyemeje kwitabaza ubutabera bw’U Bubiligi, cyane cyane abo mu muryango w’uwo mukozi wakoraga muri Hotel des Mille Collines.

Umwe mu bo mu muryango w’uwo mukozi waganiriye na The Rwandan yavuze ko babonye amakuru ko uwo mukozi yiciwe i Kabuga ashinjwe n’abo bari bavanye muri Hotel des Mille Collines ko ngo afitanye amasano n’umwe mu basirikare bakuru wakomokaga i Byumba ngo bakaba baramwumvaga aganira nawe mu rurimi rw’urukiga rukunze gukoreshwa muri ako karere ubwo yabaga aje kuri Hotel des Mille collines.

Akomeza avuga ko bitabaje umunyamategeko akababwira ko bafite uburenganzira bwo kwisunga ubutabera dore ko bafite ubwenegihugu bw’U Bubiligi banatuye muri icyo gihugu ndetse n’umwe mu bakekwa akaba atuye mu gihugu cy’U Bubiligi.

Mu kiganiro kigufi The Rwandan yashoboye kugirana n’umunyamategeko w’umubiligi unafite inkomoko mu Rwanda yadutangarije ko ubu abayobozi b’U Bubiligi mu bijyanye n’ubutabera bafite ubushake bwo gutega amatwi abafite ababo biciwe na FPR abo bakeka kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bakaba ari ababiligi cyangwa babarizwa ku butaka bw’U Bubiligi.

Uwo munyamategeko akomeza avuga ko ubwo bushake bugamije kwerekana ko igihugu cy’U Bubiligi nta ruhande gishaka kwegamiraho mu bimeza nk’intambara y’amoko ihanganishije abanyarwanda. Asoza avuga ko afite amakuru y’uko hari abagera kuri 5 barimo gushakirwa ibimenyetso byuzuye ngo bagezwe mu butabera bakaba barimo abahoze ari abasirikare ba FPR, abakada n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe na FPR bwibasira cyane cyane abahutu n’abandi batavugaga rumwe na FPR cyangwa baketseho kutavuga rumwe nayo.