U Buhorandi: Amashirakinyoma ku rupfu rwa Claire Bakesha

Nyakwigendera Marie Claire Bakesha

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri iyi minsi havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi Marie Claire Bakesha witabye Imana aguye mu gihugu cy’u Buhorandi, Ariko urwo rupfu rwakomeje kuvugwa ku buryo butandukanye buvuguruzanya.

The Rwandan yagerageje gukora iperereza mu gihugu cy’u Buhorandi ku bantu basanzwe bazi Nyakwigendera ndetse n’abandi banyafrika batuye mu mujyi wa Amsterdam aho Nyakwigendera yaguye.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Marie Claire Bakesha wari mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko yahanutse mu igorofa ya 3 y’inzu yari ituwemo n’umugabo bakundanaga ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko uwo mugabo w’inshuti ya Claire bamwe banita Cynthia ngo yari atuye mu gice gikunze kurangwamo umutekano muke.

Havugwa ko Claire yari yagiye gusura iyo nshuti ye ngo bari bamaranye imyaka itari mike ngo ubwo bari bicaye mu ruganiriro n’abandi bashyitsi babo, bagiye kumva bumva abantu bakubita ku rugi cyane, ibyo ngo byaba bisanzwe aho batuye ngo harangwa n’umutekano muke.

Uwo mugabo w’incuti ya Claire, ngo yaba yaramusabye kujya mu cyumba agafunga ngo ubwo we n’abo bashyitsi baciye kuri balcon iwe burira akazitiro gatandukanya i balcon y’uwo mugabo n’iy’umuturanyi.

Umuturanyi ngo yaba yarahise asohoka mu nzu aza kubabaza impamvu buriye iwe, mu gihe barimo kumusobanurira dore ko ngo bifuzaga guca iwe ngo bajye gufata abantu bari inyuma y’umuryango (hakekwa ko bava mu gihugu cya Suriname) barimo gushaka kumena urugi. Ntawamenya niba ari abari bafitanye ikibazo n’uwo mugabo w’umunigeria cyangwa niba hari ikindi bashakaga.

Claire yaje gusohoka mu cyumba nawe abakurikiye avuza induru. Havugwa ko ubwo yageragezaga kurira ngo abasange ku muturanyi, yageze kuri ka kazitiro arahanuka yikubita hasi atyo, ngo yaba yaraguye abari kuri iyo balcon bamureba.

Ntabwo yahise yitaba Imana ako kanya ahubwo yaguye mu bitaro bya VUMC Amsterdam aho yitabwagaho n’abaganga.

Kandi na none havugwa ko uwo mugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria ntaho yagiye atigeze akomereka ndetse ntiyatawe muri yombi ahubwo bivugwa ko yarakajwe ngo n’inkuru z’abavuze ko yishe Claire amusunitse. Ariko uko bigaragara n’ubwo uwo mu nigeria yari amaranye imyaka myinshi na Claire ntabwo yifuje guha police amakuru ahagije ku buryo Polisi byabaye ngombwa ko ishyira hanze ifoto ya nyakwigendera irangisha.

Uretse ibyatangajwe na Polisi ishyira hanze ifoto ya Nyakwigendera isaba ko uwaba amuzi yatanga amakuru ko nihataboneka abo mu muryango we izamushyingura. Kugeza ubu nta makuru yuzuye yandi aratangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Buhorandi kuri uru rupfu.

Biravugwa ko Nyakwigendera yari yarahinduye umwirondoro we igihe yakaga ubuhungiro ndetse akaba yariyise umurundikazi, mu Buholandi ngo yari azwi na bamwe ku izina rya Cynthia. Biravugwa ko atari afite ibyangombwa byuzuye byo kuba mu Buhorandi Kandi ko yari afite uburwayi bwa diabète.

Murumuna wa Nyakwigendera uba mu Budage witwa Baneza yashoboye kujya kureba umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro. Ikiriyo cya Claire kirabera Amsterdam ku mudamu w’incuti ye witwa Goretti.

Aya makuru yatanzwe n’abari inshuti za hafi za Nyakwigendera ariko hari andi makuru dukomeje gukoraho iperereza avuga ko uwo mugabo wo muri Nigeria n’abandi bakoranaga ubucuruzi bw’ibiyobwabwenge bari basanzwe bacunzwe na Polisi y’u Buhorandi yabakoragaho iperereza, nuko mu gihe Polisi yashakaga kwinjira muri iyo nzu abari bayirimo barahunze bamwe barasimbuka ariko Marie Claire Bakesha we ntiyabishoboye arahanuka igihe uwo mukunzi we yashakaga kumucisha mu idirishya ngo acike.

1 COMMENT

  1. aliko banyarwanda mwihutira kuvuga inkuru mbi gusa
    nonese ko bamwe bavuzeko yapfuye mwabivanye he ?
    polisi ya holland ntacyo yavuze kuko ntawayitabaje ko harumucika cumu wagize ibyago turago we gusa
    ibirinyuma nibyinshi

Comments are closed.