U Buhorandi: inteko nshingamategeko yasabye ko iyoherezwa mu Rwanda rya Mugimba na Iyamuremye rihagarikwa.

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko benshi mu bashingamateka muri icyo gihugu basabye ko iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho Genocide aribo Jean  Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba ryahagarikwa.

Impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ni uko abagifashe bemeza ko abakekwa baramutse boherejwe kuburanira mu Rwanda batabona ubutabera bwuzuye.

Mu gufata iki cyemezo hifashishijwe ubuhamya bw’impuguke zakoranye igihe kinini n’abayobozi b’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera nka Martin Witteveen, ibyegeranyo by’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Amnesty International ikemanga inzego z’ubutabera mu Rwanda, ndetse n’icyegeranyo cya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhorandi kivuga ko mu Rwanda imigendekere myiza y’imanza ishobora kubangamirwa n’abategetsi ba politiki, abasirikare bakuru cyangwa abaherwe.

Abashingamateka nyuma yo gufata icyemezo cy’uko Bwana Iyamuremye na Bwana Mugimba batohezwa kuburanira mu Rwanda batangaje ko ari inyungu za buri wese ko abakekwaho gukora Genocide bakurikiranwa ariko igihugu cy’u Buhorandi kifuza ko abakurikiranwa bahabwa ubutabera bwuzuye. Urubanza rw’aba bagabo rukazabera mu gihugu cy’u Buhorandi.

Ben Barugahare

Email: [email protected]