“U RWANDA IGIHUGU BIVUGWA KO GIFITE UMUTEKANO USESUYE ARIKO KIKABA ARI INDIRI Y’ABAYICANYI BIBASIYE ABATAVUGARUMWE N’UBUTEGETSI BURIHO MU RWANDA”

Théophile Ntirutwa

ITANGAZO RYO KUWA 13 GICURASI 2020

Kuwa mbere taliki ya 11 Gicurasi 2020 mu masaha ya saa moya n’igice, abicanyi kabuhariwe bigaragara ko babigize umwuga bagera kuri icyenda bateye aho Bwana Théophile NTIRUTWA akorera bitwaje imbunda za masotela n’intwaro gakondo zirimo imihoro, inkota maze bica Umupasiteri witwa Theoneste Bapfakurera wari uje guhahira aho, abandi bantu bari aho babazirika amaboko mbere yo kubafungirana mu nzu.

Nk’uko abo bicanyi babyivugiye, uwo Mupasiteri bamwishe bazi neza ko bishe Bwana Théophile NTIRUTWA dore ko baje babaririza izina  “Theo”  maze Pasiteri akavuga ko ari we kuko yitwa Theonoste bikaba byumvikana ko   izina rye na ryo ribanzirizwa na “Theo”.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bakorera imbere mu Rwanda baributsa ko Bwana Theophile NTIRUTWA ari umurwanashyaka w’Ishyaka DALFA UMURINZI akaba yari amaze amezi make avuye muri gereza aho yamaze imyaka 2 afungiwe ibyaha bitandukanye birimo n’icy’iterabwoba, ariko nyamara akabigirwaho umwere n’inkiko zu Rwanda. 

Iki gikorwa cyo gushaka kwica Bwana Theophile NTIRUTWA kiributsa ibindi bikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda barimo Bwana Habururiga Jean Damascène, Iragena Illuminée, Anselme Mutuyimana, Dusabumuremyi Syldio, ndetse hari nababuriwe irengero aribo Twagirimana Boniface na Ndereyimana Eugène. Bose bakomokaga mu Ishyaka rya FDU INKINGI tutibagiwe n’abandi bakomoka mu yandi mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda dore ko kwica abatavugarumwe nabwo byabaye itetu.

Kuba u Rwanda bivugwa ko ari igihugu gifite umutekano usesuye ariko kandi rukaba n’indiri y’abicanyi bibasiye abatavugarumwe n’abari k’ubutegetsi ibi ni ikimenyetso simusiga ko iki gikorwa cyo gushaka kwica Bwana Theophile NTIRUWA ari iterabwoba rikomeje gukorerwa abatavugarumwe na Leta yu Rwanda kuko ubu bwicanyi ari bo bwibasiye bonyine bikaba kandi bigaragara ko aba bicanyi bafite imbaraga zikomeye kurusha inzego z’umutekano z’u Rwanda dore ko kugeza ubu nta mwicanyi n’umwe urafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baboneho umwanya wo kwamagana igikorwa cy’ubushinyaguzi kiri gukorerwa Bwana Theophile NTIRUTWA n’umufasha we ubu bafunzwe nyuma yo kugaraguzwa agati basakwa n’inzego z’umutekano aho kugira ngo zikurikirane abo bicanyi. Bakabatwara muri icyo gicuku basize mu nzu abana babo bonyine b’imyaka 7 ni 5.  Ibi bikaba ari iterabwoba rimwibasiye nk’umuyoboke  w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda dore ko hari mubo bari kumwe  bari kwidegembya ighe umugore we utaruhari nawe yafashwe.

Mu gusoza, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bongeye gusaba amahanga cyane cyane ibihugu bifasha  Leta y’u Rwanda gufata ingamba zijyanye n’uko mu gihugu cy’ u Rwanda hakubahirizwa  amahame ya demokarasi no kubungabunga umutekano w’ abatavugarumwe n’ubutegetsi buriho nk’uko ibungabunga umutekano w’abandi Banyarwanda muri rusange.

Bikorewe i Kigali kuwa 13 Gicurasi 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Hano hasi mushobora kuhasanga ikiganiro Madame Victoire Ingabire yagiranye Radio Ijwi ry’Amerika:

.

.

Hano hasi murahasanga amakuru yatawe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda aho abayobozi babeshya ko ibintu bimeze neza ntibavuge ko bataye muri yombi bamwe mu batewe barimo Théophile Ntirutwa: