U Rwanda: Kwica bikabije uburenganzira bwa muntu

Kanada ikwiye gufatira ibihano abayobozi bo mu butegetsi bwa Kagame 

MONTRÉAL, kuwa 20 Gashyantare 2021 /CNW Telbec/ –

Abanyarwanda baba muri Kanada barasaba leta ya Kanada guhita ifatira ibyemezo abayobozi b’u Rwanda bashinjwa kuba baragize uruhare mu kwica bikabije uburenganzira bwa muntu, byibasiye iki gihugu. Iyi gahunda yatangijwe na Kongere Nyarwanda ya Kanada, yandikira muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi  n’amahanga, Marc Garneau, ibaruwa imusaba gukoresha ubushobozi ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hafatirwe ibihano bikaze abayobozi bakuru b’ingabo n’abayobozi ba politiki bo mu butegetsi bw’u Rwanda bagize uruhare mu kwica abantu nta manza zibaye, kubarigisa, gufungwa binyuranyije n’amategeko ndetse n’impfu za benshi bafunzwe.

Mu bakunze kuvugwa hari Jenerali James Kabarebe (Umujyanama wa Perezida Paul Kagame), Koloneli Jeannot Ruhunga (Umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Dan Munyuza (Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda), Jenerali Joseph Nzabamwita ( Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi) ), Jean-Damascène Bizimana (Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside) na Johnson Busingye (Minisitiri w’ubutabera).

Ifatwa muri iki cyumweru rya Madamu Yvonne Idamange, umubyeyi ukiri muto w’abana bane, unenga cyane ubuyobozi bwa Kagame ndetse no kubura  guteye impungenge kwa Innocent BAHATI, umusore w’umusizi wari ufite impano, byabereye Kongere Nyarwanda ya Kanada imbarutso yo gutangiza ubu busabe . Ibyo bibazo byombi bibaye mu gihe cyo kwizihiza hirya no hino ku isi isabukuru ya mbere y’iyicwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo (yiciwe mu cyumba yari afungiyemo, ku ya 17 Gashyantare 2020).

Ibi byose kandi biri kuba mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina rutangiye. Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane kubera filime “Hotel Rwanda” akaba yarwanyaga ubutegetsi bwa Kagame, yashimuswe n’abayobozi b’u Rwanda, bamushinja ibikorwa by’iterabwoba. Inteko ishinga amategeko y’Uburayi imaze gutora icyemezo cyamagana iri fatwa rinyuranyije n’amategeko kandi isaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku kibazo cya Rusesabagina. Mu kwezi kwa Mutarama gushize, mu isuzuma rusange ryabereye mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Geneve, ibihugu byinshi byatunze agatoki u Rwanda ku kibazo cyo kutubahiriza  amategeko y’uburenganzira bwa muntu. Vuba aha na none, umuryango utegamiye kuri leta witwa Freedom House wagaragaje uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda buri mu bagize uruhare runini mu guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imbere mu gihugu no mu mahanga, ndetse no muri Kanada. Ibi bintu byose bivuzwe bituma tugaragaza impungenge zacu  zikomeye cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe ndetse n’ejo hazaza habi h’iki gihugu. Niba nta gikozwe, u Rwanda byanze bikunze rurekeza mu bundi bwicanyi ndengakamere.

Kongere Nyarwanda ya Kanada yizeye ko Kanada ishobora kandi igomba kugira icyo ikora kugira ngo ihindure inzira y’ubutegetsi bugenda bugana mu gitugu.

ISOKO : Kongere Nyarwanda ya Kanada (CRC)

Ukeneye ibisobanuro birambuye: Pierre-Claver Nkinamubanzi, Ph.D., Perezida, Kongere Nyarwanda ya Kanada., Terefone: 514 515-4406