U Rwanda n’Ikipe ya Bayern Munich Basinyanye Amasezerano

Ikipe y’umupira w’amaguru Bayern Munich yo mu Budage uyu munsi yatangaje ubufatanye na leta y’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye buzamara imyaka 5 Bayern Munich izakorana na ministeri ya siporo mu Rwanda gushyiraho ishuri ryigisha rikanateza imbere umupira w’amaguru.

Iyi kipe kandi izashyira amagambo ‘Visit Rwanda’ ashishikariza rubanda gusura u Rwanda, ku byapa byamamaza muri sitade Allianz Arena yo mu Budage irimo imyanya 75000.

Hazategurwa kandi ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Bayern Munich FC Jan-Christian Dreesen, yavuze ko anejejwe n’ubu bufatanye buteganijwe kuzageza mu mwaka wa 2028. Yavuze ko buzatuma irushaho kumenyekana ku mugabene w’Afurika kandi buzateza imbere intego zayo z’igihe kirekire.

Ku ruhande rwe Ministri wa siporo mu rwanda Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko anejejwe n’ubu bufatanye bwo guteza imbere w’umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa b’u Rwanda. Yavuze ko ubushobozi bwabo buhari igisigaye ari ukuvoma ubumenyi ku batoza b’iyi kipe.

VOA