U RWANDA NYUMA Y’URUPFU RWA MIHIGO KIZITO: IBIHE BIBIRI BY’AMATEKA Y’INGOMA

KIzito Mihigo atarapfa Urwanda rwari nyabagendwa, ikinyoma cyahuruzaga abagenzi, abatakaga n’abikangaga bitwaga abanyamashyengo, abicwaga baribagiranaga, abicaga bari abanyamurengwe, abibaga baridegembyaga, … Kizito ataricwa i Rwanda baricaga bagasahura bagatura bagatuza, kandi imidari n’ibikombe byarisukaga bigatangwa nk’inzoga ibishye. Abanyamahanga bose baririmbaga ingoma iganje, ibibi byayo bakabigira ibyiza, maze bajya gutondeka ku murongo ahakorwa ibyiza U Rwanda rugaseruka mu b’indashyikirwa. Kizito ataricwa, abazunguzayi barakubitwaga ntihabeho ingaruka, abanyagataro barahutazwaga … maze abatware bakabona imidari ngo yo gusukura umujyi. Mihigo atarapfa. Mihigo ataricwa, abamotari baramburwaga, abaturage barasenyerwaga bigahita nk’aho ntacyabaye ! Uvuze akitwa igipinga, agacibwa akagirwa intumbi cyangwa se agatorongera akajya mu buhunzi. Aho ni mbere y’urupfu rwa Kizito. Ifaranga ry’abaterankunga ryisukaga nk’imigezi itemba, abaterankunga nta ngingimira nta kubitindaho bahaga Urwanda batitangiriye itama. Kongo yarasahurwaga bikitwa gukora neza, abatutsi barokotse jenoside bakwicwa bikitwa impanuka, kwimanika mu mugozi cyangwa se guhahamuka! Abarokotse jenoside mbere y’ihotorwa rya Mihigo bari bagwiriyemo ba ntibindeba, bahishaga amarira yabo, bavugaga bigunze, bahoraga bikanga! Aho ni mbere y’ihotorwa rya Mihigo. Icyo gihe amarira y’abarokotse jenoside yavubukaga ahishwa munda, agatemba yose ajya mu nda, naho santima zabo ziberaga mu kabati. Aho ni mbere y’ihotorwa rya Mutagatifu Kizito Mihigo. Saint Kizito Mihigo. Icyo gihe abahutu baricwaga amahanga akongera inkunga! Bakongera kwicwa u Rwanda rukitwa urwa mbere muri byose, ibikombe n’imidari nta handi byerekezwaga uretse i Rwanda mu gihugu cya rejime y’icyama n’abaryi bayo.

Byifashe bite nyuma y’ihotorwa rya Kizito Mihigo ?

Kuva Kizito Mihigo yicwa, abanyarwanda bo hanze n’imbere mu gihugu benshi bashize ubwoba, ubu baravuga ikibari ku mutima. Ngo wirukankana umugabo ukamumara ubwoba. Batereye icyizere leta. Abayoboye igihugu ntibazongera gukanga uko bakangaga mbere. N’abambari b’ingoma batangiye kugira ubwoba bwo kuboneka ku mugaragaro nk’intore, kuko bazi ko ibyo barimo atari bizima. Barashaka gukomeza kurya bihishahisha ariko ikinyamaswa bakorera cyo kizakomeza kubasaba kujya ku kabonabose, uwanze kimumire bunguri. Ubwoba ni bwose. Abategetsi bazi ko babonwa nk’abayoboranye igitugu. Ntibizabagwa neza. Kuva Kizito Mihigo yakwicwa, ubwoba ni bwose mu bapolisi no mu basilikali no mu bakorera inzego z’ubutasi “ba maneko”. Bafite ubwoba ko batahuwe. Baratinya kongera gutumwa kwica. Abishe Kizito baramenyekanye none ntibasinzira. Baravumwa n’abantu, n’ibiti, n’amabuye, n’amazi, n’ikirere, n’izuba, ndetse n’Imana. Babaye ibivume bakiri ku isi. Kuva Kizito MIhigo yahotorwa, ibikombe byararumbye, ubujura bwashyizwe hanze mu binyamakuru, itekinika ryose ryambitswe ubusa, raporo z’abanyamerika ziba umuravumba ku Rwanda n’abaruyoboye, za Arisenali zarumiwe, Paris St Germain yo yatangiye kureba imirari, ubukerarugendo bwaradandabiranye buragwa buranogoka, none na virusi ya Korona irarikoroje! Yewe, ba bakerarugendo bose “ngo mutahe”. Bazagaruka ntangare! Barifashe kandi bazifata kubera ubwicanyi buvugwa ku bayoboye igihugu, si koruna gusa. Aho Mihigo yiciwe, ubwiza bwahindutse ububi, uwahekwaga arasabwa kwigenza. Nyuma y’urupfu rwa Mihigo Loni ntigihisha ibanga, Loni ntigihisha umwotsi umuriro waka, ntikibarira u Rwanda mu ba mbere mu munezero, ahubwo irarubona muri batanu ba nyuma mu munezero! Nyuma y’ihotorwa rya Kizito Mihigo, nta mututsi warokotse ucyizera leta, yaba uyirira ku bibero cyangwa se uyivumira ku gahera. Aho ni nyuma y’ihotorwa rya Mihigo. Nyuma y’ihotorwa rya Mutagatifu Mihigo, nta muhutu ucyizera leta, abe hutu de service cyangwa se hutu muzima. Nyuma y’ihotorwa rya Mihigo, nta mutwa ucyizera leta. Nk’uko twabivuze hejuru reka tubisubiremo ko nyuma yo kwicwa kwa MIhigo, abakaraza b’ingoma bahiye ubwoba, baravumirwa ku gahera! Mu bategetsi ubwoba ni bwose, abavuzwe mu kwica Mihigo no kumutesha umutwe bo bageze aho bamenya ko amazina yabo ubu yanditswe akabikwa kure ngo igihe nikigera azatwikururwe maze bashinjwe habona. Ikinyoma cyanze umwambaro izuba ryaka! Abambari b’ingoma baracyorosa cyiyorosora none rwabuze gica! Ibyo bacyambitse byose kirabijugunya ibindi kikabigira ubushwange. Nta perereza nta nketi mu makete acicikana asaba iperereza mpuzamahanga. Abayoboye igihugu baranangiye neza. Buri wese muri bo aribaza ati ko “Ikinyoma cyanze umwambaro Sibomana aragira ngo Ngirente?”. Koko nkanjye ubu aragira ngo Ngirente? Reka ndyumeho murushe ubwenge! Iby’abatutsi ntawabivamo, nzayirya nyagaza, nirebera hirya, nibicika nzahunga mvuga ko nari igipupe n’igikoresho kidatekereza. Ubwenge bwanjye bwo reka mbe mbubitse muri firigo kuko ababushyize mu gifu barabizize. Sibomana arareba Ngirente na Nduhungirehe, ati aba bahutu banjye barutwa na Vodavoda wavudukaga atitangira mu buhubutsi bwe! Aba bo sinjya menya niba ari injiji koko, niba ari amashusho y’ibumba atagira ubwenge, cyangwa se niba baba bankina ngo barye utwanjye bigize ibicucu! Sibomana akareba ba Mukeshimana, Nyirasafari na Gashumba ati aba batutsikazi barokotse jenoside ndabizera ariko sinjya menya ibyabo neza! Ubu se koko banga benewabo ngo banshimishe ra? Cyangwa nabo baba bankina ngo barye utwanjye mbita ibicucu kandi bandusha ubwenge na kure! Ese ubu nsanze ari abanyabwenge nabigira nte? Cyangwa nijye ubita ibicucu jyenyine? Wasanga hanze hose babaziho ubwenge bose bakicecekera! None baba bansoma mu mutwe nazabigira nte? Ngirente? Ese Biruta we buriya ni igipupe koko ra? Cyangwa nawe aba andusha ubwenge, andeba akanseka ubundi akangeza uko nshaka ngo ntamurya amenyo! Ariko se ubundi dogiteri, warokotse jenoside, wanyuze muri byinshi, ubundi jye mwita igipupe mpereye he? Uziko wasanga ibyegera byose mbyibeshyaho? None nasanga bankina bose nazabigira nte? Akitegereza Nyamvumba, Karugarama n’abandi, ati aba basajya bo ntibanantinya, ntacyo nababeshya baranzi neza! bancuritse sinabitora! Nabo najyaga mbita ibigoryi by’inda gusa, ariko ntangiye gukemanga ko bose ari inyaryenge zindira ku mugongo zicecetse! None se bose baba ari abaswaaaa, uretse jye jyenyine? Erega ndabatuka ngakomeza bakanyihorera, nanjye nkibwira ko ari ibicucu koko! Sibomana ati sindi Imana koko ubanza ba baririmbyi bahora muri Nda ndambara … ari abashinyaguzi. Nabo ubanza baba bankina! None se babona ndi Imana koko? None se ko bangize murumuna wa Yezu, ubu nkaba mbona ibyegera byanjye byose ntabicengera ubwenge ngo mbiheze, amaherezo sinzisanga narabibeshyeho bose! Uzi ko mu bwonko habyo (ibyegera) ari kure cyane! Yayayayaya! Abahunze bo rero bameshe kamwe banyereka uko babyumva! Naba nabo wasanga baritegereje bakumirwa gusa maze bakikuriramo akabo karenge. Si abagome bose nk’uko mpora mbakeka. Abo hanze niba ntabafite se, n’ab’mbere nkaba ntabafite, ubu mfite nde? Mbabuze bose nasigarana ingona zo muri Muhazi n’intare mu Kagera, kandi zazanyihembuza kuko zitagira idini! Dore ko n’amadini asigaye ariho ku izina gusa, abayayoboye bigize abayoboke banjye kurusha intore nkangisha! Sibwo mbaye Sibomana koko? Mbure n’umwe nizera? None bose baba bankina nazabigira nte? Izi nsoresore mpora nsohora kadeti nziko ari injiji se zo zazavumbukamo intare n’ingwe nazazicikira he? Ese zo ko nzita utugoryi buriya mba nshingiye kuki ra! Izi ntore zazihinduramo ibisamagwe n’inzoka ziguruka kurusha indege zanjye na na za virusi mu kirere nazazibandwa nziganisha hehe? 

Ese ubu uwakwigarukirira Imana ntiyazazindinda zose n’iyo zazigira inzoka ziguruka? Cyangwa nazo zigahinduka twese tukibera mu Mana. Ese ubundi bidutwaye iki cyangwa bitunaniza iki? Ikibazo ni uko guhinduka bigoye cyane. Erega Yezu nawe agira amananiza menshi. Yezu uwo asaba abantu kubanza gucira akaryoshye kandi ibyo ntitwabyiviramo. Ntitwabishobora. Ariko ubanza ariyo nzira y’umukiro yonyine. Uwajya akomeza agatererayo agatima akamutega amatwi yenda yazadukiza natwe da! Tumusanze tugasaba imbabazi abo twahemukiye, buriya bo wasanga bakwishimira ko tugarukiye Imana. Gusa amananiza ya Yezu nicyo kibazo. Nawe se umuntu usaba umucuruzi ibidashoboka ngo akunde amukurikire! Kureka imali no gusubiza inshuro nyinshi iby’abo waririye utwabo bose ni ibintu bigoye cyane kandi Yezu ntashaka umujya inyuma yikoreye amakontineri y’inoti zihatse amarira y’impfubyi n’abapfakazi! Ariko se uwamukorera ibyo ashaka ntiyazadutunga we ubwe? Erega Kizito Mihigo yari adufatiye runini! Amasengesho ye yatumaga tubaho none dore turayahombye kubera ubukubaganyi! Kubera gukubaganira Imana! Nta uzi n’ikizakurikiraho. Imana yo turatinya ko tuyihamagaye ngo ize idutabare yaza ifite aba esikoti barimo na Kizito Mihigo. Keretse itwemereye kutamugendana kandi imukunda kubi! Aho kumusiga yatureka! Aho kumuhomba yahomba abamwanga bose. Niba tutamushaka Imana ntizatwakira. None se idusabye kwiyambaza Mutagatifu Kizito twabigira dute? Ko Imana nayo ari nka Yezu ijya inyuzamo igasaba umuntu ibyo atapfa kwemera. Ko amahitamo atoroshye! 

Ibyo tuganiriyeho mu mirongo yo hejuru biratubwira iki?

Biratubwira ko urupfu rwa Kizito Mihigo rwagabanyije amateka y’iyi ngoma mo ibihe bibiri bidasa habe na gato. Icya mbere yarwo ni igihe cy’ikinyoma cyambaye ikindi, gikwirakwizwa bigahita nta nkurikizi; icya nyuma yarwo cyo ni igihe cy’ikinyoma cyambaye ubusa, gikwirakwizwa ntihagire ubyemera kuko ubusa bwacyo buba buri hanze bwose. Nyuma y’urupfu rwa Mihigo isi yose yavumbuye inguni zose z’itekinika. Ibizakurikiraho ni ukubitega amaso, kuko twabonye aho ubuhemu bugotera abagabo mu bubwa, bukabohera abagore mu bubi. Ubonye ngo Mukagasana yigure nka Mushikiwabo? Ubonye ngo Nyirimanzi, Mitari na Mugesera bibagirwe ko impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda? Nyirimanzi uvuka i Kibeho na Mitari ukomoka i Nyaruguru? Na Mugesera w’i Nyaruguru ahari? Abasaza n’abashiki, ababyeyi b’ibitsina byombi, ab’ikibeho n’ab’i Kigali n’ahandi …, bose baasamire kumira amaraso y’umwiza uvuka i Kibeho kwa Nyinawajambo? Harabaye ntihakabe. Umukambwe Mugesera ananirwe guhanura ahemuke abona umwana abyaye nka Mihigo? amugore mu bumana bwe amushakaho kuba shitani y’amahembe ngo akunde akundwe n’ingoma (niba ibivugwa ari ukuri)? Mucyo w’umwijima twavuga ko yasaruye iki mu guhonyora Kizito Mihigo? … harya ubwo si abarokotse jenoside Kizito yarokotse? Abenshi muri aba bamuciriye urwa Pilato si abakomoka i Nyaruguru aho umuhanuzi avuka? Bashyaga barura iki? Mucyo yaruye urupfu mu igorofa! Yungutse iki? Simvumye ndavumuye. Ufite amatwi yumva yumve, naho ufite amatwi atumva yumvirane. Ubwo Imana izigaragaza mu isura yayo, abariye Kizito bose bazarigita. Sindaguye, singena ndagenura, ndahanura. Ndiganirira. Tubitege amaso. Naho iyi ngoma twaririye inkuna ikaturira abana, iyi ngoma twaririye inkuna ikaturira mu gihugu, iyi ngoma twaririye inkuna ikatwanika ku gasi, iyi ngoma twaririye inkuna ikadukina ku mubyimba, … nayo ndayisabira. Ndasabira abakomoka ku b’iyi ngoma kuzabaho nk’abantu kuko ari abana bacu bangana abo twibyariye. Mbasabiye ku Mana ntibazazire uguhoora kwa ba se na ba nyina, ndabasabiye kandi ntibazazire ubuhemu n’uguhotora kwa ba se cyangwa ba nyina. Bazibereho niba Imans ibonye bikwiye. N’abo babyeyi babo basa n’abahindutse intabwirwa ndabasabira cyane! rwose umunsi bazinyara mu isunzu bagasaba Imana imbabazi, Imana izaboze uburondwe, umunsi baciye bugufi bagasaba inkunga y’isengesho bazayihabwa kandi Imana izabumva ibahe kuba abana bayo. Ariko nibizimba mu isayo y’inabi n’ubugizi bwa nabi, Rurema azabayoberwa kandi ntazababara mu bana be. Nta rirarenga. “La balle est …” 

Tujye duhora twibuka iteka Mutagatifu Kizito Mihigo. Yarangije no gushyirwa ku rutonde rw’intwari n’abanyarwanda. Leta iriho nitabishyira mu bikorwa, umunsi izahinduka (mu mitekerereze cyangwa se mu bundi buryo), mu gitondo kare kare urutonde rw’intwari ruzasubirwamo kandi Kizito azajya ku isonga. Abanyarwanda bo bamaze kumugira intwari yabo. Abakirisitu bo bamuzi nk’Umutagatifu wuzuye.

Imigisha kuri twese

B. P., ku wa 24 werurwe 2020