U Rwanda rukomeje kubura ibiribwa byo guha abo bwahejeje mu ngo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

N’ubwo Leta y’u Rwanda ihora ishyira imbere gahunda ya Guma Mu Rugo, kugeza ubu u Rwanda rukaba ruri mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu gusubiza abaturage babyo muri Guma mu Rugo bitazuyaje, haracyagaragara ikibazo gikomeye cyo kutabonera ibiribwa abasanzwe barenza umunsi ari uko baciye inshuro.

Nk’uko byari bimeze ku gihe cy’ubutegetsi bwa Minisitiri Prof.A Shyaka Anastase ni nako bimeze ubu ku bwa Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi, bombi bayoboye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, intero yabo ni imwe : “Ibiryo birahari bihagije kuri buri wese uzabikenera”.

Aya magambo si ayabo ubwabo, ahubwo ni politiki y’ikinyoma ya FPR, kuko uko bivuzwe n’abayobozi bo hejuru, ari nako bisubirwamo na buri wese, kuva ku bayobozi b’intara (Ba Guverineri), gukomeza ku ba Meya, abashinzwe umutekano mu turere (Abahagarariye Polisi n’Ingabo, n’abandi).

Mu rwego rwo gusigasira iki kinyoma, Leta ntiyifuza ko amakuru y’itangwa ry’ibiryo akurikiranwa n’abanyamakuru bigenga, badatamikwa nayo cyangwa se ngo bakangishwe kwirukanwa ku kazi. Mu mwaka ushize ubwo Guma mu Rugo ya mbere na mbere yabaga mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugera muri Gicurasi 2020, abanyamakuru benshi barafunzwe abandi barakangwa, bazira kurenga kuri gasopo yo kutagera aho ibiribwa bitangwa.

Uyu mwaka nabwo niko bimeze, aho Minisitiri Gatabazi Jeana Marie Vianney abikurikirana, nta rindi tangazamakuru rihagera ritari irya Leta gusa. Nka hano, abari bemerewe kuhagera ni Radio Rwanda na TVR, IGIHE na New Times, byose bikorera kandi bigahabwa amabwiriza na FPR mu izina rya Leta y’u Rwanda.

Uku kuvugana n’itangazamakuru ryegamiye kuri Leta biba bigamije gutangaza amakuru y’ikinamico ko ibiryo bihari ku gipimo kirenze ibibasha gukenerwa, ndetse hakabaho no gufotora ibitatanzwe bakabitangaza nk’ibyahawe abaturage, mu gihe nyamara umwaka ushize ubwo ibitangazamakuru byigenga byageraga aho ibi biryo byatangirwaga, byagaragazaga uko abantu bahabwa ubusabusa, abandi bakabifotorezwaho ariko ntibabihabwe ahubwo bigasubizwayo.

Kuri iyi nshuro, abaduhaye amakuru baratakamba kubwo kuba buri muntu abarirwa inusu y’umuceri, iy’akawunga n’iy’ibishyimbo, naho amavuta n’amata Leta ivuga byo bikaba ari umugani, babyumva kuri Radio gusa. 

Abatari bake bakomeje gusaba binginga ngo basubizwe mu mirimo, bagasaba ko iyi Guma Mu Rugo y’iminsi icumi nirangira bakomorerwa ubuzima busanzwe bugakomeza, bagasigara bahanganye na Coronavirus mu gukurikiza ingamba zose basabwa, ariko baticishijwe inzara.