U Rwanda ruvuga ko ibibazo na Uganda bitarangiye aka kanya

Ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono u Rwanda ruvuga ko icyo ari kimwe, kubyubahiriza bikaba ikindi.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko kugeza ubu bakomeje “kutagira inama” abaturage b’u Rwanda kujya muri Uganda.

Don Wanyama, umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yabwiye BBC ko igikomeye mu byo abategetsi bombi bumvikanye ari ugufungura imipaka.

Yemeza ko u Rwanda ari rwo rwafunze umupaka warwo bikabangamira ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka kugeza ubu u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna – wakoreshwaga cyane hagati y’ibihugu byombi kuko ariyo nzira ya bugufi igera i Kigali – ruvuga ko uri gusanwa.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko “bagiriye inama” abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bahohoterwa, bafungwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo. 

Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Abanyarwanda bakoresha umupaka w’ubutaka kuva mu kwezi kwa kabiri ntibemererwa kwambuka n’uruhande rw’igihugu cyabo, ababashije gutega indege zijya muri Uganda bo barazitega.

Don Wanyama avuga ko Perezida Kagame yatangaje ko hari ibyo bakirangiza ku mupaka nyuma bazahita bawufungura.

Bwana Wanyama avuga ko ubu buri gihugu gitegerejweho gukora ibyumvikanyweho mu gihe cya vuba, gusa ntiyavuze icyo gihe uko kingana mu byumweru cyangwa amezi.

Umupaka wa Gatuna
Kuva mu kwezi kwa kabiri, u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini, uyu wakoreshwaga cyane ku bicuruzwa biva muri Uganda biza mu Rwanda kuko ari inzira ya bugufi, ubutegetsi bwavuze ko uri gusanwa, byahungabanyije ubukungu cyane cyane bwa Uganda yohereza ibintu byinshi mu Rwanda

Bwana Nduhungirehe avuga ko bizera ko Uganda izafungura Abanyarwanda avuga ko bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ari nayo mpamvu “y’inama” avuga ko bagiriye Abanyarwanda.

Ati: “Aya masezerano uko ateye ubundi yakagombye kurangiza ikibazo, ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe no kuyubahiriza ni ikindi”.

Abajijwe niba Abanyarwanda ubu bagiye kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byambukiranya imipaka bajya muri Uganda, yavuze ko aka kanya ibibazo bitarangiye.

Yasubije ko babanza kureba ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa. 

Ati: “Ntabwo ibibazo birangiye, nitubona abanyarwanda bafunguwe, batagihohoterwa muri Uganda icyemezo kizafatwa cyo kongera kwemerera abanyarwanda kujya muri Uganda kuko ubu tubagira inama yo kutajyayo”. 

Mu byo Bwana Kagame na Bwana Museveni bumvikanye harimo ingingo yo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”.

Impande zombi ntabwo zasobanuriye BBC icyo gihe cya vuba gishoboka uko kingana.