U Rwanda rwatandukanyije n’abarushinja gutera DRC mu izina rya M23

Colonel Ronald Rwivanga, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe abatari bake bakomeje gutangaza ko atari M23 yateye ibirindiro by’ingabo za Congo ko ahubwo ari Ingabo z’u Rwanda zitwikiriye uyu mutaka wa M23, u Rwanda rwo rurabihakana.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu imaze gusohora itangazo rivuga ko Ingabo z’u Rwanda nta ruhare na ruto zifite mu bikorwa by’intambara yongeye kwaduka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko nta n’inkunga rutera umutwe wa M23 uri kurwana.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rikomeza rigira riti: “Hari ibyatangajwe ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze ari abarwanyi ba M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, bagaba ibitero, bigarurira uduce twa Tshanzu na Runyoni.”

Iri tangazo rikomeza gushimangira ko M23 ntaho ihuriye n’u Rwanda. « Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho abateye basubiye inyuma bagana.»

Iri tangazo ry’Ingabo z’u Rwanda risoza ryihanangiriza buri wese uvuga ko u Rwanda rwagabye ibitero muri RDC ko agamije gukora icengezamatwara rigamije gushyira agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi wari ukomeje gushinga imizi.