Abarwanyi ba M23 baturutse mu Rwanda bongeye kubura imirwano muri Congo!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Televiziyo”Aljazeera” aravuga ko mu ijoro ryakeye ry’uwa 8 Ugushyingo 2021, abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku kigo cy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiri Tshazu hafi y’umupaka wa Congo, Uganda na Rwanda. Ibi byabaye hashize igihe kinini uwo mutwe uhagaritse imirwano. Bivugwa ko ingabo za Congo zayabangiye ingata maze abarwabyi ba M23 bagasahura intwaro nyinshi. 

Ku mugoroba wo ku cyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zatangaje ko hari ibitero bishobora kugabwa ku Mujyi wa Goma uherereye mu birometero 50 mu majyepfo y’utwo duce twagabweho ibitero. Ibyo bikaba byaratumye imihanda yose ya Goma ishyirwamo abasirikare nk’uko bitangazwa na Reuters. 

Kuri uyu wa mbere, Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije umuyobozi wa Territoire ya Rutchuru yemeje igitero cy’uwo mutwe w’inyeshyamba wari warigeze kwibasira ako karere mu myaka ya 2012 na 2013.

Magingo aya, abarwanyi ba M23 bararya isataburenge agace ka Runyoni gaherereye mu birometero birindwi uvuye ku mupaka wa Uganda na Congo wa Bunagana. Uduce twa Tshanzu na Runyoni nitwo twari twaribasiwe n’umutwe wa M23 muri 2013 maze uza gukwira imishwaro werekeza muri Uganda n’u Rwanda nyuma y’uko uhashywa n’ingabo za Congo zifatanije n’iz’Umuryango w’Abibumbye.

Kuva icyo gihe, uwo mutwe wakomeje kuvuga ko amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono atubahirijwe maze bamwe mu barwanyi bawo basubira muri Congo. Nyamara ariko abateye utwo duce tubiri baba bataramenyekana neza.

Iyi mirwano yubuye nyuma y’imyaka irindwi yose umutwe wa M23 utegereje ko Guverinoma ya Congo ishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Nairobi aho wemeraga guhagarika ubushyamirane maze Leta ya Kinshasa igashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Uwo mutwe uyobowe na Jenerali Sultan Makenga uvuga ko perezida Felix Tshisekedi yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano wagiranye na perezida Joseph Kabira kandi yari yarabyemeye. 

Kubera iyo mirwano, abaturage benshi bavuye mu byabo bakaba bakambitse ku mupaka wa Bunagana. Nyamara ariko, bivugwa ko ubuyobozi bwa Congo bwabangiye ko bambuka umupaka ngo bahungire muri Uganda n’ubwo hari bamwe bashoboye gutambuka bagahungira muri Uganda.

Abayobozi b’umutwe wa M23 ndetse n’umuvugizi wa Leta ya Congo ntacyo baratangaza kuri icyo gitero. Hagati aho, Luanzo yabwiye Reuters kuri telefoni ko ingabo za Congo ziri gukora ubishoboka byose ngo zihige abarwanyi bateye baturuka mu Rwanda. Twibutse ko abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye bashinja u Rwanda na Uganda kuba barafashije inyeshyamba za M23 zibasiye ako karere mu bihe byahise. N’ubwo ibyo bihugu byo bibihakana.

Itsinda riharanira impinduka ritangaza ko habayeho imirwano ikaze ku cyumweru nijoro bigatuma abaturage benshi bava mu byabo bakambuka umupaka wa Bunagana berekeza muri Uganda. Irene Nakasiita, umukozi wa Uganda’s Red Cross Society nawe akaba atangaza ko ubu Uganda irimo yakira impunzi nyinshi ziva muri Congo. 

2 COMMENTS

  1. M23 est une fiction. Ce sont les soldats rwandais qui sèment la mort et la terreur contre les Congolais. Les armes et l’entretien des milliers de soldats requièrent l’existence effective des moyens financiers conséquents. Or, si c’est M23, il s’agit d’un groupe de bandes armées et pillards. Se pose la question de savoir où ces bandes armées ont-elles trouvé des millions de fonds pour acheter les armes et entretenir ces éléments de ces groupes armés ? Une autre question, pourquoi la RDC n’a-t-elle émis des mandats d’arrêt internationaux contre les chefs de ces bandes armées et pillards et y a-t-il un commandant en chef au sens exact du terme à la tête de la RDC ? Au regard des faits, la réponse est négative sous réserve de prouver le contraire. Celui que l’on appelle commandant en chef n’est manifestement n’est qu’un amuseur de galerie. Que ce soient les soldats rwandais ou les bandes armées dénommées M23 qui, par leurs agissements, défient impunément Tshisekedi et que celui-ci reste inerte, il est incompréhensible que les ceux qui s’appellent dirigeants congolais vocifèrent contre Kagame au lieu d’agir aux seules fins de restaurer l’honneur et la dignité de la RDC et partant des Congolais bafoués par les ces hors-la-loi. Dès lors que les dirigeants congolais ne sont pas en état de prouver que leur pays mérite un respect de la part de Kagame ou de quiconque autre, les Congolais n’ont qu’à s’en prendre à Tshisekedi. A défaut, les crient des milliers de victimes congolaises, très majoritairement paysans, ne seront pas entendus par qui que ce soit. Ils pleurnicheront dans le vide. C’est malheureux. Que le Plus Haut ait pitié de ces Congolais.

  2. Le M23est une fiction.Il faut dire le Vérité telle qu’elle est. C’est un groupe de bandes armées qui a été crée, formé et armé par Kagame, commandant en chef de l’armée rwandaise.
    Les armes coûtent chers. Nourrir et entretenir des milliers de membres d’un groupe armé, pillards et brigands exige l’existence de moyens financiers conséquents. Si ce M23 qui sèment la terreur et la mort dans le Kivu existe effectivement, force est de constater que ses éléments sont lourdement armés. Question: qui les a armés? A défaut, où a-t-il trouvé des millions de dollars Us pour acheter des armes? Où a-t-il trouvé des millions de dollars US pour entretenir des milliers de membres de bandes armées?
    Ceux qui parlent de M23 en l’occurrence des médias et certains hommes politiques congolais doivent ou auraient dû avoir l’outrecuidance de dire la vérité telle qu’elle est et connue par les Congolais du Kivu. Qu’ils cessent de prendre les lecteurs de the rwandan et ceux des journaux congolais pour des bougres.
    Dans le cas présent, le problème n’est pas le M23 et encore moins les soldat rwandais ou le Rwanda, mais les dirigeants Congolais au premier rang Tshisekedi.
    La parfaite illustration est que la RDC n’a jamais émis des mandats d’arrêt internationaux contre les chefs de cette bande armée dite M23, alors qu’il ont commis des crimes non seulement contre la RDC mais également contre des milliers de Congolais du Kivu. Au contraire, jouissant de l’impunité accordée par les dirigeants congolais au premier chef Tshisekedi, garant de la sécurité de son pays et des Congolais, ils demandent la reconnaissance officielle du droit à la violation de la loi et l’intégration dans l’armée congolaise. Quel homme rationnel pourvu de discernement peut-il comprendre comment une poignée de pillards et brigands congolais peuvent-ils semer impunément la mort et la terreur contre des millions de Congolais du Kivu alors que les petits voleurs pris en flagrant délit sont renvoyés en prison? Les habitant du Kivu sont-ils des Congolais ou étrangers? Pourquoi cette passivité ou inertie des dirigeants congolais si la RDC a effectivement des dirigeants? Pourtant le même Tshisekedi a exécuté les mandats d’arrêt internationaux qui ont été émis par le Rwanda contre les éléments des FDLR. Pour lui, les intérêts de Kagame passent avant ceux des Congolais du Kivu. Intérêt de Kagame car Kagame= le Rwanda= armée rwandaise= loi= justice. In fine , quelle est la valeur du pacte verbal de non agression entre Kagame et Tshisekedi?
    Pour régler définitivement le problème de cette bande armée dite M23à condition qu’elle existe effectivement, l’émission et l’exécution des mandats d’arrêt internationaux contre les chefs de ce M23 est outil juridique et légal. Etant précisé que sur le fondement de l’arrêt Nicaragua contre les USA du 27 juin 1986, la RDC peut actionner le Rwanda devant la Cour Internationale de Justice de la Haye.
    L’exécution de ces mandats par Kagame et Museveni dont les pays abritent et nourrissent ces criminels permettra à Tshisekedi d’apprécier le degré de relations entre son pays et le Rwanda ainsi que l’Ouganda ou le degré de sincérité des dires des présidents rwandais et ougandais relativement à la sécurité dans le Kivu en particulier. Cette impunité totale est la cause principale de la multitude de groupes armés qui ne sont que des pillards, brigands et violeurs de femmes sans épargner les petites fille de moins de dix ans. Ils doivent être traités tels qu’ils sont. D’autres groupes armés dans le Kivu seront fondés à revendiquer la reconnaissance du droit à la violation de la loi et leur intégration dans l’armée régulière de la RDC.

Comments are closed.