Ubamba isi ntakurura: Oda Gasinzigwa aho kugororerwa ahawe isinde!

Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ari we Dr Gashumba Diane wasimbuye Oda Gasinzigwa wari usanzwe uyobora iyi Minisiteri.

Mu nama nkuru y’ishyaka  FPR INKOTANYI yabereye i Remera kuri Pétit stade ku cyumweru tariki ya 31 Kanama 2014, Oda Gasinzigwa  yaciriye urwa pirato bamwe mu bagore ngo batumye FPR igera ku butegetsi ubu bakaba baratatiye igihango ngo bandagaza umuryango, bagambana ndetse ngo bangisha rubanda ubutegetsi buriho!

Abigirijweho nkana na Oda Gasinzigwa muri abo bategarugori nta bandi ni abamaze iminsi bafungiwe abagabo ndetse bakaba barahaswe ibibazo n’inzego z’umutekano nka  Lt Colonel Rose Kabuye na Mary Baine. Hari abandi bavuzwe nabo bagerwa amajanja nka Uwanyirigira Immaculée wari Ambassaderi mu Buhorandi. Ngo hari n’abandi ngo iyo babarebye babona bazagambana nka Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade.

Nta gushidikanya ko aya magambo ya Oda Gasinzigwa yamukururiye abanzi benshi byaba mu banyarwanda basanzwe cyangwa muri FPR imbere ubwayo n’ubwo bwose iyo umuntu asesenguye asanga ibyo Oda Gasinzigwa yavuze yari yabitumwe kandi nta wundi wari ufite ububasha bwo kwandagaza bariya bantu uretse Perezida Kagame ubwe.

Uko bigaragara n’ubwo Oda Gasinzigwa yari yatumwe ariko nk’uko Perezida Kagame asanzwe abigenza amakosa ye buri gihe agomba gushaka uwo ayagerekaho maze nyiri kugorwa akirengera ingaruka.

Abasesengura politiki y’u Rwanda ndetse harimo n’abari hafi mu butegetsi bemeza badashidikanya ko kuva Oda Gasinzigwa yatesha agaciro bagenzi be ku mugaragaro abantu batangiye gusa n’abamugendera kure ndetse bamwe bakamunnyega mu ibanga cyangwa bakamuryanira inzara.

N’ubwo uyu munyarwandakazi akuwe kuri uyu mwanya ashobora guhabwa undi mwanya ukomeye mu rwego mpuzamahanga cyangwa akagirwa Ambasaderi cyangwa agashyirwa ahandi kure y’abo yasabwe gusebya.

Dr Diane Gashumba
Dr Diane Gashumba

Ese guha isinde Oda Gasinzigwa byaba ari uburyo bundi Perezida Kagame yabonye bwo gutuma abo yandagaje bacururuka? Ese ikibazo cy’abana bo mu muhanda kivugwa ko yaba yarazize iyo usesenguye usanga ari ukwiyerurutsa kuko iriya ministeri yonyine idafatanije n’izindi nzego ntabwo yagishobora yonyine  ahubwo kwirukana Oda Gasinzigwa ni nk’uburyo bwa Perezida Kagame bwo kwerekana ko we akora neza abandi akazi kakaba karabananiye. Ese abana bo mu muhanda bababaje koko Perezida Kagame? Cyangwa ni uko wenda batuma umujyi udasa neza bakaba bagomba gukuburwa vuba na vuba nk’indi myanda? N’ubwo bivugwa ko n’abakozi bakubura muri iyo mihanda bahembwa zahize? Iminsi iri imbere izabitwereka

Dr Diane Gashumba wasimbujwe Oda Gasinzigwa n’ubundi muri The Rwandan twari dusanzwe dufite amakuru y’uko ashobora guhabwa umwanya wo hejuru ariko byagiye bikererezwa n’imyifatire yamuvuzweho mu bihe byashize bikajya no mu bnyamakuru. Bigaragare ko abamufasha kwegera imbere bagerageje gutegereza gato kugirango inkuru ze zibe nk’izibagirana.

Nabibutsa ko Dr Gashumba Diane yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera imanza yarimo we n’umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana na Yvonne Sarambuye barega umunyamakuru Jean Bosco Gasasira kuba yarabashinje ubusambanyi. Nyuma bikavamo no gutandukana n’umugabo we Jean Marie Vianney Valois. Ariko abazi neza uyu Dr Diane Gashumba bavuga ko ari umuntu mwiza w’umuhanga kandi uzi kubana n’abantu.

Ben Barugahare