“Ubu ikintu kigezweho ni Gasinzi! Nari nzi ko ndajya mvuga ngo Jenerali Gasinzi.”: Ministre Joe Habineza

    Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza asanga amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda ashobora guhinduka kuko ngo abasinya ngo ajyeho ari bo basinyura ngo aveho.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ngo batangarize ku mugaragaro ko ayo mabwiriza atangiye gukurikizwa.

    Habineza yakomeje avuga ko iki kiganiro cyabaye uyu munsi kitari gikwiye kuba cyabaye, ahubwo ko cyakagombye kuba cyarabaye mbere aya mabwiriza atarasohoka mu igazeti ya Leta. Ati “Njye sinjya njya mu bintu bya “ngo turwane” iyo ikintu kitagenda ntikiba kigenda.”

    Nk’uko bigaragara mu igazeti ya leta yo kuya 13 Ukwakira 2014, aya mabwiriza arimo impinduka nyinshi ariko zahise zamaganwa n’abanyarwanda baba abo mu Rwanda n’abatuye hanze y’igihugu.

    Mu gusa n’utemeranya n’ibyo inteko y’ururimi n’umuco yakoze, Minisitiri yagize ati ” nabonye za twitter nyinshi, zirantangaza. Ubu ikintu kigezweho ni Gasinzi! Nari nzi ko ndajya mvuga ngo Jenerali Gasinzi.”

    Minisitiri yavuze ko we ubwe yahamagawe, akanandikirwa n’abandi benshi banenga ayo mabwiriza kandi ngo we akaba yumva nta mpamvu yo kuzana ibintu bibuza abanyarwanda ituze. Ati “Muri Amerika barampamagaye, Japan barampamagaye. Birerekana ko abanyarwanda bakunze ururimi rwabo.”

    Habineza yakomeje agira ati “icyangombwa rero ni uko turusigasira [ururimi rwacu] aho rufite intege nke tukaruteza imbere, aho rufite intege nyinshi tukarugumisha uko rumeze! Ubuzima bugakomeza.”

    Habineza yavuze ko yari yahangayikishijwe n’aya mabwiriza ndetse ngo yari yamuteye impungenge nyinshi. Ati ” gusa ibi byanyeretse ko mu Rwanda hari Demokarasi. Kubera ko ukuntu nabonye abanyarwanda bahagurutse bakanenga,bakavuga kuri aya mabwiriza byanyeretse ko hari demokarasi.”

    Minisitiri yabwiye iyi nteko ko ibyo yakoze bitanyuze Abanyarwanda, ati, “mwagaragaye nyine! Mwasohotse murabyina. Mwagaragaye nyine.”

    Minisitiri Habineza Joseph yanenze abatangiye kuririra kuri izi mpinduka bagatangira kuvuga ko ariya mabwiriza mashya yateguwe n’agatsiko.

    Yavuze ko impinduka zibaho kandi ko zitakirwa neza. Ati ” hari umuntu wambwiye ngo twakoze Coup d’Etat, ndavuga nti Coup d’Etat y’iki? Ururimi ngo mwaruvanyeho! Reka ururimi ntirushobora kuvaho.”

    Niyomugabo Cyprien, umuyobozi w’inteko y’ururimi n’umuco, nawe yemeye ko bagombye kujya babanza kuganiriza abanyarwanda ku mpinduka zaba.

    Gusa Niyomugabo yavuze ko izi mpinduka zishingiye ku bushakashatsi bwatangijwe muri 2002 kandi ko hifashishijwe inzobere mu rurimi.

    Yavuze kandi ko impamvu y’izi mpinduka ari uko ngo ikinyarwanda gisanzweho cyatangiye kwandikwa n’abazungu nka Musenyeri Classe, bityo ngo igitunganyijwe n’Abanyarwanda ubwabo kikaba ari cyo gikenewe.

    Source: izuba rirashe