Ubu noneho hazapfa abangana iki?

Ambrose Nzeyimana

Yanditswe na Ambrose Nzeyimana

Mu gihe ibihugu byinshi by’amahanga birikwemezako umutekano uri kugenda uba muke mu Rwanda, mbese intambara ikaba isa nitutumba, abanyarwanda aho turi hose, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, twakora iki ngo duhagarike ibibi bishobora kuba ku gihugu cyacu?

Mu gihe kandi ukwezi kwa kane kutararangira, ukwezi twibukiramo buri mwaka jenoside yaberewe iwacu igahitana abanyarwanda batabarika bishwe n’Interahamwe zifatanyije n’Inkotanyi, byababaza cyane ubwicanyi bumeze nk’ubwo muri 94 bwongeye, ndetse bukaba bwanakara kurushaho.

Mu gihe tuziko Interahamwe zishe, nyuma zigakwira imishwaro, Inkotanyi zo zikica, nuko zikaza kwigarurira u Rwanda kuberako amahanga yarazishyigikiye, zo zakomeje kwica, kurigisa abantu, no kubafunga kugeza kur’uyu munsi. Ubwo bwicanyi bw’Inkotanyi bwabereye mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga cyane cyane muri Kongo. 

Mu gihe hazwi uburyo Inkotanyi zishe abanyarwanda batabarika, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu, nyuma zikabwitirira Interahamwe, imirambo y’abishwe igahinduka iy’abatutsi, zikanazarira nkana gutabara abatutsi bari mu gihugu mu gihe bicwaga n’Interahamwe (hagamijwe kuzakoresha ubwo bwicanyi bwose mu nyungu za politiki), izo nkotanyi zigahisha ubwicanyi bwazo ariko bukaza gutahurwa nyuma n’abanyamakuru n’abashakashatsi banyuranye barimo Judi Rever na Michael Hourigan, byababaza ubwicanyi busa nabwo bwongeye.

Mu gihe igihugu cyose kuva muri 94 kiyobowe n’Inkotanyi, inzego zose z’ubutegetsi n’umutekano, ndetse n’izindi zose zinyuranye, byose bikaba bigenzurwa nazo, ntibyatangaza rero Kagame azikoresheje mu mugambi mubisha wo kuzagenda yisasiye imbaga y’abanyarwanda.

Mu gihe twibuka ko Kagame yivugiye ubwe mu ruhame ko yababajwe nuko hari abamucitse bagahunga, kandi atanasiba kwigamba abo yishe, ntibyatangaza ko mu gihe yabona asatiriwe cyane, yamarira kw’icumu abo icumu rye n’irya abambari be baba bashobora kurigezaho. 

Ariko se hakorwa iki koko, wenda mu gihe uwo mugambi mubisha waba utarashyirwa mu bikorwa, niba utaratangijwe mw’ibanga, abatari hafi y’ingoma bakazamenya ibyawo inkumbi zarirenze? Koko abanyarwanda dukomeze turebere igihugu cyacu kigana icuraburindi, mu gihe uwavugiye u Rwanda ku kibazo cy’umutekano akomeza guhakanako nta kibazo gihari!

U Rwanda rwo muri 94 rutandukanye n’urwo muri 2019. Itumanaho n’uburyo bwo kuganira ku biri kubera hirya no hino kw’isi byateye imbere cyane, ku buryo ibibi byashobotse mu Rwanda muri 94 bishobora kwamaganwa bitaraba, abanyarwanda ubwacu tubyiyemeje, tugasaba n’amahanga kudufasha.

Byazababaza, amahanga yongeye kuzavuga ngo ntiyakoze ibyo yashoboraga gukora byose ngo ahagarike jenoside, kandi yarabonaga icucumba. Kuki ibi bihugu byose byasabye abenegihugu babyo baba mu Rwanda cyangwa bajya kurusura, kugenda ari menge, kuki abanyamashyaka bacu n’amashyirahamwe adaharanira inyungu atayasaba kohereza ingabo mu Rwanda zo kwita ku mutekano w’abanyarwanda?

Bitabaye ibyo, umuntu yakwibaza ku mubare wabazicwa noneho uko uzaba ungana, mu gihe Interahamwe/Inkotanyi z’ubundi bwoko zidengebya mu gihugu hose, kandi umutekano w’abari mu Rwanda bose wugarijwe.