Ubwongereza, Australia, Ububiligi n’Ubuhorandi nabyo byasabye abaturage babo kugenda mu Rwanda bikandagira.

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’ibihugu bya Canada, U Budage, U Bufaransa noneho hatayeho Ubwongereza, Australia, n’Ubuhorandi bikurikiwe n’Ububiligi byasabye abaturage babyo kugenda bikandagira mu Rwanda.

Ibi bihugu byasabye abaturage babyo kwitondera kugenderera uduce twegereye umupaka w’igihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahegereye umupaka w’igihugu cya Uganda kubera umubano wifashe nabi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Uduce twa Pariki ya Nyungwe na Pariki y’ibirunga turi mu twavuzwe mu matangazo acishwa ku mbuga zigira inama zikanaha amakuru abaturage b’ibyo bihugu bashaka gukora ingendo mu bihugu bitandukanye by’isi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho barahakana bakavuga ko mu Rwanda hari umutekano nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri w’ububanyi n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe mu bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC na Radio Ijwi ry’Amerika.

Mwakumva hano hasi uko Olivier Nduhungirehe yabibwiye BBC Gahuza Miryango kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mata 2019