Ububiligi bushobora gufatira ibihano bamwe mu banyarwanda bijanditse mu bibazo bya Congo

Bruxelles, ku itariki ya 28 Gashyantare 2024 – Mu biganiro byabereye i Bruxelles, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiranye inama na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo. Perezida Tshisekedi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda ruhagarike inkunga ruha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa RDC.

U Bubiligi bwagaragaje ko bwiteguye gutekereza ku bihano byafatirwa abantu ku giti ciabo b’abanyarwanda, mu rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nk’uko byatangajwe na Ministre w’intebe De Croo. Yavuze ko biyemeje gushyiraho urutonde rw’abazafatirwa ibihano mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda ruhagarike inkunga ruha M23 no ku bijyanye no kuba ruri ku butaka bwa Congo. Yagize ati, “RDC nayo igomba kureka gutera inkunga indi mitwe yitwaje intwaro. Icy’ingenzi kuri twe ni uko imirwano ihagarara… Uyu mugogoro umaze igihe kinini cyane kandi umaze guhitana benshi.”

Iki kibazo cy’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23 kimaze iminsi kivugwa, aho uyu mutwe ugenzura ibice byinshi bya Nord-Kivu, akarere gafite umutungo kamere mwinshi. Kinshasa ishinja u Rwanda n’ibindi bihugu by’abaturanyi kuba inyuma y’uyu mutekano muke, binyuze mu gutera inkunga uyu mutwe.

Perezida Tshisekedi, mu biganiro bye i Bruxelles, yasabye ibihugu by’iburengerazuba kongera igitsure ku Rwanda. Yavuze ko ibihano ari byo bizatuma “umunyagitugu Paul Kagame” asubira inyuma. Yagize ati, “Ibihano ni byo byonyine bizatuma Kagame ahindura imyitwarire.”

Ku bijyanye n’umwanzuro w’ibiganiro, De Croo yavuze ko yiteguye kuganira ku bihano by’abantu ku giti cyabo, agira ati, “Niteguye gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi” mu gutegura urutonde rw’abazafatirwa ibihano.

Tshisekedi wari ukoze uruzinduko rwe rwa mbere rwo hanze y’Afurika nyuma yo kongera gutorerwa indi manda mu Kuboza 2023, yagarutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda yasinywe mu cyumweru gishize. Yavuze ko aya masezerano aje mu gihe kibi, ashinja Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuba ushyigikiye ubusahuzi bw’umutungo kamere wa Congo.

Alexander De Croo yavuze ko nubwo aya masezerano yamaganwe, agomba kubyazwa umusaruro mu guhatira u Rwanda gushyira umucyo mu bucuruzi bwarwo bw’amabuye y’agaciro.