Ubutareba bw’u Bubiligi bwakatiye Fabien Neretse imyaka 25

Fabien Neretse

Nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru 6, nyuma y’abatangabuhamya bashinja n’abashinjura barenga 100, Fabien Neretse w’imyaka 71 yakatiwe n’urukiko rwa rubanda mu Bubiligi igihano cy’imyaka 25 y’igifungo.

Imvano y’uru rubanza ni ikirego cyatanzwe n’umubiligikazi Martine BECKERS wakurikiranaga urupfu rwa mwenenyina na muramu we n’umwana wabo biciwe mu Rwanda muri Mata 1994.

Fabien Neretse wari warahungiye mu Bufaransa yatunzwe agatoki ahagana mu 2011 n’umuryango CPCR ukuriwe n’uwitwa Alain GAUTHIER n’umugore we Dafroza. Nibwo hafashwe icyemezo cyo kohereza Fabien Neretse kuburanira mu Bubiligi.

Uyu Fabien Neretse afatwa yiswe umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant kandi nyamara yari impuguke mu by’ubuhinzi yabyize mu Budage.

Muri uru rubanza rwajemo kwivuguruza kwinshi kw’abatangabuhamya abarukurikiranye kuva gukurikirana Fabien Neretse byatangira bavuga ko ibirego byagiye byubakwa cyangwa bihindagurwa uko ibintu byagendaga byegera imbere ku buryo nk’umukozi witirirwaga gukora kwa Neretse wari wariswe Emmanuel urubanza rwagiye kurangira noneho asigaye yitwa Jonas!

Urubanza benshi babonye nko kwereka abirabura ko kwica umuzungu bihanirwa n’iyo uhanwa yaba atabifitemo uruhare rwaranzwe no kubogama kwinshi k’urukiko tutibagiwe na muhate igicumuro yaheraga mu bacamanza ubwabo kugeza no mu binyamakuru byo mu Bubiligi byandikaga kuri uru rubanza aho byagaragariraga buri wese ko Fabien Neretse yarangije gukatirwa urubanza rutaranatangira.

Byatangiye urukiko rwanga abatangabuhamya b’impuguke bari batanzwe n’uregwa nk’umunyamakuru w’umunyakanada Judi Rever, Colonel Luc Marchal umubiligi wari wungirije umukuru w’ingabo za ONU mu Rwanda mu 1994 n’abandi ..nyamara rwemera kumva abandi bantu bazwiho kubogama kuva kera nk’umunyamakurukazi Colette Braeckman n’umwanditsi w’ibitabo André Guichaoua.

Mu gihe abatangabuhamya bashinjura bari bacumbikiwe mu ga hoteli k’inticantikize, abashinja bo bari bacumbikiwe mu ihoteli y’inyenyeri 5! Uko gucumbikira impande zombi mu busumbane ni nako ubuhamya bwatanzwe bwafashwe aho abashinjura bahawe agaciro kurusha abashinguraga.

Uwavuga ku basemuzi byo bwakwira bugacya uretse ubuswa bwagaragajwe hiyambajwe n’umunyamahanga (umurundi). Ubwo busemuzi bukaba bwarateye benshi amakenga.

Ntabwo byakunze kugaragara kenshi ko icyemezo cyo gukatira umuntu ibyaha bikomeye nka Genocide bikorwa hashingiye ku buhamya bw’abantu gusa biganjemo benshi mu bafite inyungu muri uru rubanza cyangwa bafite icyo bapfana n’abo Neretse yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwabo, tutibagiwe abahamijwe icyaha cya Genocide bafunzwe bagafungurwa. Ntabwo twakwirengagiza ko benshi mu bavuye mu Rwanda ubuhamya bwabo bwakemangwa kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda.

Ikindi twavuga kimeze nka wa mwana wapfuye mu iterura ni ugufata urubanza nk’uru aho umuntu w’umunyamahanga aregwa kugira uruhare mu rupfu rw’umubiligikazi ukarushyira mu rukiko rwa rubanda aho abazaca urubanza ari abaturage basanzwe b’ababiligi, ni umwitozo ukomeye cyane kuri abo baturage kuba bashobora kurenga amarangamutima nk’uko byagenda mu gihe urubanza rwacibwa n’abacamanza b’abanyamwuga b’inararibonye.

Benshi mu bakurikiye uru rubanza bavuga ko n’ubwo uru rubanza rurangiye Fabien Neretse akatiwe imyaka 25 ariko ukuri bashakaga kumva ndetse n’ibimenyetso simusiga ntabyo babonye ku buryo uwavuga ko uretse amarangamutima gusa ari uruhande ruregwa n’uruburanira indishyi nta n’umwe wanyuzwe n’uru rubanza, dore ko uretse inkundarubyino gusa ntawanyurwa n’uko hagize uwo urukiko ruhamya ibyaha gusa batizeye koko ko ariwe wabahemukiye. Rero muri uru rubanza ababuze ababo bamwe bariruhukije bemera uwo beretswe ngo nabambwe ariko barakibaza uwabahekuye nyawe uwo ari we kuko uko bigaragara barashidikanya ko yaba Neretse.

Umugani w’ikirura n’umwana w’intama wagira ngo uwawuciye yari yakurikiye uru rubanza. Mbese niba atari na Neretse wishe abo bantu ni bene wabo agombwa kubiryozwa!

Ubu benshi baribaza niba iki kibazo kizarangirana na Fabien Neretse dore ko Rukara (Neretse) wishe umuzungu yarangije gukatitwa kunyongwa. Cyangwa uru rubanza ari intangiriro ry’umwitozo watangiranye n’urubanza rwa Neretse aho abatangabuhamya bivuguruza bazahabwa agaciro ku buryo bazagira ubushobozi bwo gusabira kunyongwa umuhutu wese uri mu Burayi uzaba watunzwe agatoki kamuganisha ku butareba (ubutabera) bwo mu Bubiligi.

Ikindi benshi bibaza ni ukumenya niba abaregera indishyi imitungo ya Neretse izabakwira dore ko hasigaye ngerere nyuma yo kugabanywa bujura nka cya gishura cya Yezu amaze kubambwa.

Umwe mu nararibonye twagaririye yavuze yisekera ati n’ubwo bibabaje ariko burya tujye twibuka amateka. Yagize ati kera mu myaka ya 1920 na 1930 ababiligi bashyize abatutsi igorora ku buryo n’abahutu bari abatware birukanywe shishi itabona ariko ntibyatinze mu myaka ya za 1950 ababiligi barihindukije bashyigikira abahutu uwahekwaga arigenza. Ese mama aka gatoki ngo Fabien Neretse yatunze gatumye akatirwa imyaka 25 amaherezo bene madamu nibahindura umuvuno agatoki Tatien Miheto Ndolimana yatungaga abo bavanye muri Mille Colline bagasanganizwa agafuni k’inkotanyi nawe ntazakabazwa? Wenda we ntazabibazwa kuko abicwaga batari bene madamu!

Umusomyi wa The Rwandan

Bruxelles