Ubufaransa: Uko Gen Ntiwiragabo yanditsweho ibinyoma na Mediapart

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Igitangazamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa cyatangaje ibyo cyise iperereza kuri Gen Ntiwiragabo Aloys, hanatangira kugenzurwa uruhare yaba yaragaize muri Jenoside, ariko umwunganizi we mu mategeko akaba atangaza ko ibyakozwe ari amacabiranya, akavuga ko na Gen. Ntiwiragabo yiteguye gusubiza mu butabera ibyo azabazwa byose.

Me Banjamin Chouai Umwunganizi wa Gen Maj Aloys Ntiwiragabo avuga ko uwo yunganira adashakishwa n’urwego urwo ari rwo rwose, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) bwaba ubutabera bw’u Rwanda, cyangwa undi uwo ari we wese, binongeye ko atigeze na rimwe yihishahisha.

Avugana na Sonia Rolley kuri Radio Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) Me Chouai yagize ati: “Uwo twunganira ntiyemera na gato icyiswe iperereza cyakozwe na Mediapart. Nta perereza na rito ribirimo, kuko nk’uko bizwi na buri wese, Ntiwiragabo ntiyigeze abaho yihisha cyangwa ngo yiyoberanye ahindagura umwirondoro we”

Maitre Benjamin Chouai akomeza avuga ko Ntiwiragabo afite byinshi yagiye akeneramo inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa, kandi akabikora yemye atububa, akongeraho ko ibyatangajwe na Mediapart ari iremekanya ry’ibinyoma.

Maitre Chouai arakomeza ati: “Icya mbere tugiye gukora ni ukuvuguruza iriya nkuru dukoresheje uburenganzira duhabwa n’amategeko, nyuma yaho tuzakomeza n’inzira z’ubutabera, kuko mu nkuru yiswe icukumbuye harimo ibinyoma bivangavanzemo ibitutsi, byakoreshejwe n’abanyamakuru batitaye ku mahame ngengamyitwarire y’umwuga wabo. Hari byinshi twateguye tugomba gukora mu nzira z’ubutabera tugamije guhanagura icyasha ku mukiliya wacu”

Mbere ya 1994, Gen Maj Ntiwiragabo yari akuriye ibikorwa by’ubutasi bwa Gisirikare (G2). Nyuma y’ibinyoma yanditsweho na Mediapart (https://www.mediapart.fr/journal/international/240720/aloys-ntiwiragabo-pilier-presume-du-genocide-des-tutsis-se-terre-en-france?onglet=full), Ishami rirwanya iterabwoba ry’Ubushinjacyha mu Bufaransa ryamutangijeho iperereza kuwa 24/07/2020. Mediapart ivuga ko yarabutswe Ntiwiragabo w’imyaka 72 i Orléans mu biremetero bikabakaba 100 mu Majyepfo ya Paris.

 Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko bwatangije iperereza bugamije kugenzura niba ibivugwa na Mediapart ari ukuri, kuko nta rwego na rumwe rushakisha Ntiwiragabo, na Interpol ikaba itamushakisha.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha TPIR/ICTR rwasohoye inyandiko yo guta muri yombi Ntiwiragabo mu mwaka wa 1998. TPIR yongeye gusohora izi nyandiko mu mwaka wa 2002, ariko nyuma  uru rukiko Mpuzamahanga rwaje gukuraho no gutesha agaciro inyandiko zimusabira gutabwa muri yombi rwari rwaramushyiriyeho.