Ubuhamya:Ishyingurwa rya Syldio Dusabumuremyi wo muri FDU-Inkingi

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio

Syldio Dusabumuremyi bamushyinguye i Shyogwe ejo kuri 26-9-2019. Abantu barakubise baruzura, amarira yari yose.

Ubuhamya twabonye ni uko Syldio bamwiciye mu kigo muri Cantine yakoragamo hafi y’urugi rurizwe n’abashinzwe umutekano. Abarwayi n’abaganga ntabwo bari kure.

Umudamu wari uhari twahamagaye yatubwiye ko mu Rwanda umuntu apfa nk’urushishi mu bintu bitumvikana, mbese ko nta mutekano bafite. Mwumve ubuhamya bwe biteye ubwoba no kwibaza.