Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda Butubakiye k’Ukuri, Ubutabera n’Ubworoherane ni Nka ya Nzu Yubatse ku Musenyi

Igihugu cy’U Rwanda kiri mu bihugu bike kw’isi byaranzwe n’intambara, n’ubwicanyi bushingiye ku macakubiri y’amoko. Imyaka irasaga mirongo irindwi (70) abanyarwanda bahanganye n’ibibazo by’ubushyamirane hagati y’abahutu n’abatutsi ahanini bapfa ubutegetsi n’inyungu zijyana nabwo.

Umubare mwinshi w’abanyarwanda ku mpande zombi wahasize ubuzima, mu buryo butandukanye haba mu cyemejwe n’umuryango w’abibumbye nka jenoside yakorewe abatutsi cyangwa ubwicanyi bwakorewe abahutu (bwo butaremezwa nka jenoside) ndetse n’abandi baguye mu ntambara zitandukanye zabaye mu Rwanda kugeza ubu. Ibi bikaba byarateye igihugu gusubira inyuma mu majyambere kuko gihora gishyira umutungo wacyo mu gusana ibyangijwe n’ubushyamirane n’intambara z’urudaca. 

Nk’uko byumvikana, iki n’igihe umunyarwanda wese, aho ari hose, anyotewe amahoro asesuye, atuma yiyubaka, haba mu buryo bw’imibereho myiza ndetse n’ubukungu. N’igihe igihugu gikeneye ituze n’umutekano bitanga urubuga rwo gutera imbere kikava aho kiri kigatera intambwe mu nzego zitandukanye, buri munyarwanda wese akishyira akizana ndetse akishimira amahirwe angana igihugu gitanga. Ariko,kugira ngo ibi byose bigerweho harasabwa kubanza kwiyunga guhamye hagati y’ ibice byashyamiranye kuva kera. Uko kwiyunga, kugomba gushingira ku bintu nka bitatu b’ingenzi

1. Ukuri kose ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda

2. Ubutabera butabogama kugira ngo buri wese aryozwe cyangwa ababarirwe ibyo yakoze

3. Ubworoherane n’imbabazi ari nabyo n’ Imana isaba abantu ngo bakomeze mu mahoro.

Ubwiyunge buciye ukubiri n’ibi bivuzwe haruguru busa nk’ubwubakiye ku musenyi. Biragoye ko hari aho bwageza abanyarwanda ndetse imvura iguye ya nzu yo ku musenyi yakwisanga mu gishanga!

Uko ibintu bihagaze mu Rwanda, usanga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igenda icumbagira! Bitandukanye n’ibitangazwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Buri munyarwanda wese akwiye kwibaza ati ese byaba bipfira hehe!??

Reka mvuge uko mbyumva nshingiye kuri za ngingo eshatu zavuzwe hejuru.

  1. Kubakira ku mateka y’ ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda

Kugira ngo abantu bafitanye ibibazo biyunge, ni ngombwa ko basubiza amaso inyuma, bakareba icyabashyamiranyije, impamvu yabiteye ndetse nuwaguye mw’ikosa akabihanirwa, akishyura cyangwa agasaba imbabazi kandi akikosora. Muri make bisaba kongera kureba uko filimi yose yagenze hatavuyemo n’akantu na kamwe. 

Ikibazo cyabaye mu Rwanda, uko ingoma zagiye zisimburana, n’uko amateka yagiye avugwa abogamiye ku nyungu za politiki, aho usanga buri ngoma yaragendaga yerekana uburyo iri mu kuri, ndetse n’uburyo urundi ruhande ruri mu makosa kandi rukwiye kurwanywa.

Kuri Leta ya Kayibanda, nyuma y’ubushyamirane bwa 1959, abatutsi benshi bamaze guhunga igihugu, abaturage basigaye (biganjemo abahutu) basobanuriwe ko abatutsi ari babi, ko bari barahinduye abahutu imbata, none ko abahutu babigaranzuye, ko ubu ubutegetsi ari ubw’abahutu kandi ko abatutsi ari abanzi mu by’ukuri kubera ko bahora bashoza intambara!

Ubwo aho abatutsi bahungiye nabo (Burundi, Uganda, Ex Zaire na Tanzaniya) ntibaryama, ahubwo barashaka uko bagaruka mu gihugu ngo basubirane ubutegetsi bwabo bari bambuwe, nibwira ko ubwo nabo bari bafite uburyo bwabo basobanura ayo mateka. Nk’uko byumvikana ikibazo cyari kitwaje ubwoko ariko mu by’ukuri gishingiye ku kurwanira ubutegetsi hagati y’amoko yombi.

Kuri leta ya Habyarimana, n’ubwo abaturage bakomeje kumvishwa ko abatutsi bahunze aribo bafite ikibazo, ndetse ko bahindutse abanzi, hiyongereyeho n’ikibazo cy’uturere, cyane cyane abakiga n’abanyanduga. Icyo gihe, ubutegetsi ntibwari bukirwanirwa n’amoko abiri gusa, ahubwo no mu bwoko bumwe bw’abahutu hari hacitsemo ibice bibiri bishyamiranye bipfa ubutegetsi. Kuri iyi ngoma, impunzi z’abatutsi zakomeje gusaba gutaha ariko ntizemererwa/ntizoroherezwa n’ubutegetsi bwariho.

Mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Habyarimana (muri za 1990) nibwo za mpunzi zari zangiwe gutaha zafataga intwaro ngo zize ku ngufu. Mu by’ukuri, impamvu yabo (yo gutaha mu rwababyaye) yarumvikanaga, ariko nk’uko byavuzwe haruguru, urasanga ikibazo nyamukuru cyari ukurwanira ubutegetsi n’ubu byitirirwaga ikibazo cy’impunzi. Ni nako byagenze, impunzi zaje gutsinda intambara zifata (nako zisubiza) ubutegetsi zambuwe mu myaka hafi 35 ishize.

Muri iyo ntambara yo gutahuka kw’impunzi no kwisubiza ubutegetsi, abanyarwanda batabarika barahatikiriye, ndetse ingaruka zigera kuri buri munyarwanda wese. Buri gihe uko impunzi z’abatutsi zashakaga kutaha mu gihugu zirwana (nk’ibitero bya Bweyeye, Bugesera, Nshiri, Mutara no mu Birunga), niko abatutsi bo mu gihugu byabagiragaho ingaruka; bagatotezwa ndetse abandi bakicwa.

Kuri leta zariho (iya Kayibanda n’iya Habyarimana) babikoraga nk’igikangisho kugira ngo bace intege impunzi zateye (ngo nibumva bagiye kwica bene wabo barasubira inyuma), ubundi bati abatutsi b’imbere n’ibyitso by’impunzi zirimo kurwana (Inyenzi cyangwa Inkotanyi). 

Ibi nibyo byaje kuvukamo kabutindi ya Jenoside yakorewe abatutsi yabaye amahano ku mugabane wa Afurika! Ubwo inkotanyi zakomeje kurwana zinjira mu gihugu, cya gikangisho cyaragarutse, bati umututsi wese (n’iyonka) ni icyitso cy’inkotanyi kandi zirashaka kuzamara abahutu! N’ukuvuga ko kwica umututsi ari ukwitabara!!!  Niko byagenze kandi. Ni agahomamunwa!!!

Izo mvururu zose zarangiye ubutegetsi bwa Habyarimana butsinzwe, hajyaho ubutegetsi bwa Pasteur Bizimungu (utaramazeho igihe) na Kagame Paul ariwe uriho kugeza nan’ubu.

Ubu butegetsi, n’ubwo bwari bugeze ku ntego yo kwisubiza ubutegetsi, nabwo hari ibibazo byinshi bwateje. Icya mbere n’uko inkotanyi zitera muri za mirongo cyenda (1990…), bashotse bica abantu, akaba ariyo mpamvu habonetse impunzi nyinshi zahunze ziva mu majyaruguru y’igihugu. Kuko izi mpunzi zari ziganjemo abahutu, ibyo byongereye urwango hagati y’abahutu n’abatutsi imbere mu gihugu.

Ikindi n’uko uko inkotanyi zagiye zifata ibice bitandukanye mu gihugu, zagiye zirokora abatutsi bicwaga (birumvikana kuko bakizaga abavandimwe babo) ariko nazo zikagenda zica abahutu zasangaga ku misozi itandukanye, batahunze.

Hari ingero zikunda kuvugwa nko muri stade ya Byumba, Kibeho, n’ahandi henshi abahutu bateranyirizwaga mu kitwa “Inama” hanyuma bakicwa bose. Nyuma gato, inkotanyi zakurikiranye impunzi z’abahutu zari zahungiye muri kongo mu rwego rwo “kuzitahukana” mu Rwanda ariko nabwo zishemo abahutu benshi cyane ku buryo hari za raporo nka “mapping report” zivuga ko ubu bwicanyi nabwo  bushobora kwitwa Jenoside. 

Ikigoye kumvikana hano n’uburyo inkotanyi zashatse gutahukana impunzi kandi ari bo zari zahunze! Ntibisanzwe kuko ubundi  umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (HCR) niwo wari uzishinzwe ufatanyije n’igihugu cyazakiriye aricyo Ex Zaire.

Ubundi bwicanyi bw’inkotanyi bwabaye mu gihe cy’abacengezi mu majyaruguru y’igihugu. Ibi nabyo byagize isura nk’iyo muri jenoside yakorewe abatutsi kuko abaturage benshi bishwe bazira ko ari ibyitso by’abacengezi. Hakaba hiyongeraho n’ibya vuba aha, aho abantu benshi bagenda bapfa, abandi bakaburirwa irengero (harimo n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi) kubera ibibazo bya politiki.

Izi ntambara n’ubu bwicanyi bwose bwabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri mirongo itanu, abantu barapfuye ku mpande zombie. None RPF iri ku butegetsi ifite inshingano zo kunga abanyarwanda bose ngo babe bamwe, biyubake, ndetse bubake igihugu cyabo. Ariko se kugeza ubu iri mu nzira nyayo? Birayoroheye se? None se ko amateka ubwayo itayavuga uko yakabaye (ikavuga gusa ayo ifitemo inyungu), aho bizayorohera kunga abanyarwanda!?

  1. Kubakira inzira y’ubwiyunge ku Butabera butabogamye

Ubutabera n’inkingi nyamwamba mu mibanire y’abantu. N’Imana ubwayo ikunda kandi ishyigikira abantu baca imanza zitabera. Ubutegetsi (nako ubu hakoreshwa “ubuyobozi”) bwa Perezida Kagame bufite ihurizo rikomeye ryo kunga abanyarwanda, rishingiye ku byabaye, nta kubogama, maze buri munyarwanda wese rikamuha ubutabera bumukwiriye.

Ibyo barabigerageje ku gice cy’abatutsi bacitse ku icumu; hari abahutu benshi baciriwe imanza z’ibyo bakoze muri genocide, abandi bishyura ibyo bangije cg babohoje, nuko abacitse kw’icumu bahozwa amarira n’agahinda banyuzemo (mu bushobozi bwari buhari) ariko hari byinshi FPR itagezeho (cyane ku gice cy’abahutu), ndetse ukabona nta na gahunda ihari yo kubikemura!

Akaba aribyo bigiteje ibibazo by’ubwiyunge mu banyarwanda. Igiteye inkeke kurushaho, n’uko nayo irimo kugwa mu mutego w’ingoma zayibanjirije wo gucurika amateka ku nyungu za politiki. Ibyo yakoze nibyo gushimirwa, ariko ndibanda ku bitarakozwe kuko aribyo bigomba kumenyekana kandi bigashakirwa umuti.

  • Ubuyobozi bwa Paul Kagame bwirengagije nkana kandi ntibuha agaciro gakwiye igice cy’abanyarwanda b’abahutu bishwe, haba mu ntambara zo mu Rwanda, no mu cyahoze ari Zaire. Aha impamvu ias n’iyumvikana kuko ubu RPF niyo ishinjwa kwica aba bahutu, bivuze ko ariyo yashyirwa mu manza iramutse ihaye agaciro aba bishwe.
  • Ubuyobozi bwa Paul Kagame bwagize jenoside yakorewe abatutsi intwaro ikomeye ya politiki. Iyi ntwaro ikoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe nayo bo mu bwoko bw’abahutu. Ubu butegetsi bwakoze uko bushoboye jenoside yakorewe abatutsi iremerwa ku rwego rwa UN ndetse ishyira mu mategeko y’Urwanda. Ibi nta kibazo! Ikibazo n’uko umuntu wese ushaka kuvuga ubundi bwicanyi, cyane ubwakorewe abahutu ahita yitwa ko apfobeje jenoside yakorewe abatutsi ndetse akaba agomba kwamaganwa, byaba ngombwa agahanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi bibangamiye cyane ababuze ababo bo mu bwoko bw’abahutu kandi bibangamiye n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
  • Muri gahunda ya ndi umunyarwanda bati abahutu bose (n’iyonka) ni abajenosideri ndetse bakwiye gusaba imbabazi! Nta gushidikanya abahutu bishe abatutsi, ariko si abahutu bose! Abo batishe rero ntibagomba gusaba imbabazi ku byaha batakoze. Abishe gusa nibo bagomba kubisabira imbabazi. Niyo uwishe yaba ari umuvandimwe wawe cyangwa umubyeyi cyangwa umwana wawe, niwe ugomba kubibazwa ubwe. Umuhutu wishe niwe ukwiye kwitwa umujenosideri gusa, kandi uwo akwiye gushyikirizwa inkiko agahanwa ku giti cye kuko nibura inkiko zikurikirana bene abo zirahari. 
  • Reta yashyizeho urwego rwo kurwanya Jenoside ariko rurabogamye! Uko byumvikana, ruriya rwego n’urw’abanyarwanda bose! Rugomba rero kurwanya cyangwa gukumira jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu nguni zose, ikarengera abanyarwanda bose baba barahohotewe cyanga bahohoterwa n’ubu. Ni muri urwo rwego yakagombye kuba ifata iya mbere igakurikiranira hafi ikibazo cy’abahutu bishwe ndetse igaharanira ko bahabwa ubutabera bukwiriye. Aho gukora ibyo, iyo komisiyo irwanya yivuye inyuma uwo ariwe wese uzamuye ikibazo cy’abahutu bishwe ndetse igakingira ikibaba ababishe. Ni ikibazo!
  • Amategeko nayo ubwayo usanga hari aho abogamye; biragoye kumva ko umuntu wese uvuze ko abahutu bishwe kuko ari abahutu, bikaba bifite ishusho ya jenoside nkuko zimwe muri za raporo zibyemeza, ko aba apfobeje jenoside yakorewe abatutsi! Ko kubibuka ku mugaragaro ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside! Ahubwo ko ibyemewe, ukaba wubashye jenoside yakorewe abatutsi ari ukuvuga ko abahutu bapfuye ari abazize “intambara” bakagenda bagongana n’amasasu! Ibi ntago ari ukuri pe! Abanyarwanda benshi barabizi kandi biragoye kubibika mu mitima ukabikoreraho ubwiyunge.

Muri make, reta ya Kagame, kugira ngo yunge abanyarwanda, ntimere nka reta zayibanjirije, yari ikwiye kuba nka wa wundi ujya gukiranura abavandimwe babiri akararama. Ubutabera bwari bukwiye guhabwa inzirakarengane zishwe ku mpande zombi (abahutu n’abatutsi) ariko se ibi birashoboka? Niba bisaba ko inkotanyi nazo zishyirwa mu manza zishinjwa ubwicanyi bw’abahutu???? None se niba inkotanyi nazo zaragiye mu bwicanyi, aho zaba zifite ubushobozi bwo kunga abanyarwanda??? Biragoye kubyumva!

  1. Kwiyunga mu Bworoherane n’Imbabazi 

Ibibazo byabaye mu Rwanda kugeza ubu, birenze igipimo wa mugani wa wa muririmbyi! Kugira ngo ubwiyunge nyabwo bugerweho, bisaba ko buri munyarwanda mu gice cyose arimo agira umutima wo koroherana, yaba atawufite akawusaba Imana. Abishwe bose bagahabwa agaciro kabakwiriye, haba abazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abahutu. 

Hari ibintu mbona bikenewe kugira ngo ubwiyunge nyabwo bugerweho. 

  • Ni ngombwa ko buri munyarwanda wese ahabwa agaciro n’ubutabera bimukwiriye.
  • Ni ngombwa y’uko abakoze ibyaha (abo aribo bose) bagira umutima wo gusaba imbabazi, n’ababikorewe bakagira umutima wo kuzitanga, twese tugakomereza hamwe gahunda yo kubaka igihugu cyacu mu mahoro.
  • Ni ngombwa yuko ubuyobozi bugiyeho bugira intego yo guha services abanyarwanda bose kimwe, ntitubone ubuyobozi mu ndorerwamo y’amoko ngo uwuhuje ubwoko n’abayobozi ariwe wumva ko ariwe ugezweho hanyuma undi yumve ari nyirantabwa! 
  • Ni ngombwa ko amahirwe, umutungo w’igihugu n’ubwisanzure mu gukorera igihugu bingana mu banyarwanda bose, atari mu magambo gusa, ahubwo bikajya mu bikorwa. Zimwe muri izo ntambara zavuzwe haruguru ziterwa n’uko bamwe bashinja abandi kubaheza ku mutungo  n’andi mahirwe igihugu gitanga.
  • Hakenewe inzego zunga abanyarwanda zitabogamye!  Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na komisiyo yo kurwanya Jenoside zikwiye guhindura imikorere zigakorera abanyarwanda bose aho gukora mu nyungu za reta iriho.
  • Abanyarwanda bakwiye kuyoborwa n’abantu badafite ibyaha by’ubwicanyi! Kuko nibo bafite ubushobozi bwo kunga abanyarwanda nta mbogamizi. Aha singombwa ko FPR ivaho kandi sinshyize imbere ishaka rindi runaka. FPR cyangwa ayandi mashyaka aramutse atanze abakandida badafite imiziro n’ibyaha by’ubwicanyi bwabereye mu Rwanda, agatsinda amatora yanyuze mu mucyo, abanyarda bakayigirira ikizere, nta kibazo nge mbibonamo.

Mbere yo gusoza, ndagira ngo ngaruke ku mutwe w’iyi nyandiko ko ubumwe n’ubwiyunge butubakiye ku kuri ari nk’inzu yubatse ku musenyi. Ibi nibyo nagerageje gusobanura haruguru ariko ndongeraho ko n’amajyambere atubakiye ku mibanire nyayo y’abanyarwanda nayo yubakiye ku musenyi.

Ibi byagaragaye ku butegetsi bwa Habyarimana muri za 1980 ubwo urwanda rwashimwaga cyane n’amahanga ndetse na banki y’isi ko rurimo gutera imbere (icyo gihe u Rwanda rwafatwaga nk’ubusuwisi bwo muri Afurika), ariko kubera ko bwirengagije ibibazo by’imibanire y’abanyarwanda (harimo ik’impunzi zangiwe gutaha), byose byahindutse umuyonga mu myaka mike yakurikiyeho. 

Uyu munsi, u Rwanda ruvugwa neza mu mahanga ko rutera imbere vuba vuba, none ko rukomeza kwirengagiza ibibazo by’imibanire y’abanyarwanda ndetse ntirwubahirize uburenganzira bwa muntu, aho ntiruzagwa mu mwobo rwaguyemo mu myaka 25 ishize?

Nsoza, ndongera kwibutsa ko ari ngombwa ubwiyunge nyakuri kugira ngo ubuzima bw’abanyarwanda bose bukomeze mu mahoro. Ntidukwiye guheranwa n’amateka y’ibyabaye mu myaka yashize ahubwo dukwiye kuyubakiraho akadufasha guteganya ahazaza hacu heza. Dukwiye kwikuramo kandi tukamaganira kure ikibazo cyashingira ku kitwa amoko yacu. Aya moko ntacyo mbona atumariye, ahubwo yakunze kudushwanisha. Ibyiza n’uko twese twakwibona mw’isura y’ubunyarwanda. Ushaka gukomeza kwitwa umuhutu cyangwa umututsi bikaba akazi ke, apfa kuba atabikandagiza abandi gusa! 

Igikwiye kuduhangayikisha kurushaho, n’ibibazo bitwugarije twese duhuriyeho nk’abanyarwanda kandi dukwiriye gufatanyiriza hamwe kubikemura. Muri ibyo harimo ubukene, ubujiji, indwara z’ibyorezo, ibiza, n’ibindi. Ibi bibazo iyo bije ntibireba ko uri umuhutu cyangwa umututsi ahubwo bitugiraho ingaruka twese. Mureke twese hamwe, mu bwubahane, ubwuzuzanye n’urukundo, dufatanyirize hamwe tubirwanye, ubundi twubake igihugu cyacu, tugiteze imbere bya nyabyo, kandi birashoboka, ndabyizeye!

Biracyaza…