Uburanira Félicien Kabuga yasabye urukiko ikindi gihe cyo gutegura urubanza mu mizi

Félicien Kabuga

Kabuga afungiye i La Haye mu Buholandi kuva mu kwezi kwa cumi nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu 2020, akurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

Iburanisha ryasubukuwe kuwa kabiri nimugoroba, nyuma y’amezi atandatu risubitswe bisabwe n’impande zombi ngo zitegure urubanza.

Umucamanza yavuze ko uyu munsi urukiko rwangiye Kabuga, w’imyaka 86, ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi kuko ngo amagara ye akurikiranirwa hafi.

Kabuga ntiyagaragajwe mu mashusho, ariko yumvikanaga asubiza ikibazo niba ari kumva ibyo umucamanza avuga mu rurimi rwe. Kabuga yumvikanye mu ijwi ry’umuntu ushaje kandi unaniwe.

Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko bakeneye igihe cy’inyongera cyo gutegura urubanza mu mizi, kuko hari ibyo basabye batarabona ndetse hari ingorane mu iperereza ryabo.

Yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rufite imbogamizi mu gucungira umutekano abashobora gushinjura uregwa bari mu Rwanda, ndetse n’imbogamizi zo gukorera mu cyorezo cya Covid.

Me Altit ati: “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite ingorane zirimo n’ikipe ntoya.”

Yavuze ko itariki yumvise ya 22 z’ukwezi kwa 10 yo gutangiza iburanisha mu mizi ishobora kuba ari hafi agereranyije n’akazi batarakora ngo babe biteguye kuburana.

Urukiko ruzatangaza nyuma itariki iburanisha mu mizi rizatangirira. 

Gusa umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rukwiye gukora ibishoboka rukaba rwiteguye mu gihe gisigaye cy’uyu mwaka.

BBC