Uburyo bushya Madame Victoire Ingabire afunzemo buteye inkeke

Nyuma y’imyaka 5, Madame Victoire Ingabire amaze atashye gukorera politiki mu Rwanda, amakuru avayo aravuga ko ubu uburyo afunzemo buteye inkeke.

Nk’uko amakuru ava muri Gereza afungiyemo abivuga ngo abashinzwe kumurinda ndetse bafite n’intwaro barongerewe mu mpande zose z’icyumba afungiyemo ndetse n’uburyo bwo kumusura bwaragabanyijwe ndetse hari n’abari basanzwe bamusura ubu batakemerewe kumubona.

Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Joseph Bukeye kuri Radio Mpuzamahanga y’abafaransa RFI, ngo arabona ikigamijwe muri ibi bikorwa ari ukumutesha umutwe ngo ate icyizere arusheho kwiheba.

Umuntu wese akaba yibaza icyo abayobozi ba Gereza bikanze, uretse ko nta muntu wabura kugira impungenge mu gihe abona agoswe n’abantu bafite imbunda za rutura kandi ubundi bitari bisanzweho.

Igiteye impungenge kurushaho ni amakuru yagiye atangazwa na bamwe mu bamaneko n’abandi bakorera Leta iriho mu Rwanda, aho ayo makuru avuga ko imfungwa za politiki ari nk’ingwate kuko ngo abazirinze bafite amabwiriza yihariye yo guhita bazica mu gihe hagira akaduruvayo cyangwa ikibazo gikomeye kiba mu gihugu.

Jean Pierre Mwumvaneza

The Rwandan/ Bruxelles