Uburyo Leta y’u Rwanda yakoresheje ibaruwa ya Museveni mu gukwiza ibinyoma!

Yanditswe na Marc Matabaro

Muri iyi minsi abantu benshi bumvise ibaruwa Perezida w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yandikiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ariko ntabwo bamenye uburyo Leta y’u Rwanda yayikoresheje mu gutekinika.

Nk’uko byagaragaye ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Perezida Kagame yashyizweho umukono tariki 10 Werurwe 2019, igitangaje ni uko abohererejwe iyo baruwa (ndavuga aha Perezida Kagame na Leta ye) aho kuyisubiza ahubwo bayikoresheje mu gusebya Perezida Museveni.

Uwo munsi tariki 10 Werurwe 2019, Perezida Kagame akibona iyo baruwa yari yacishijwe kuri Gen Major Frank Mugambage, uhagarariye u Rwanda i Kampala, aho kuvuga discours yari yateguriwe ahubwo yatangiye kubwira abayobozi bari mu mwiherero i Gabiro ikibazo afitanye na Perezida Museveni, mbese ibyanditswe mu ibaruwa abishyira hanze mu buryo bwe, birumvikana ko yakuyemo bimwe bitamuheshaga icyubahiro.

Bidateye kabiri ikinyamakuru kiri hafi y’ubutegetsi bw’i Kigali kitwa igihe.com ku wa 15 Werurwe 2019 cyatangaje inkuru cyise: Perezida Museveni yagiranye ibiganiro n’umwe mu bayobozi ba RNC byamusize amwenyura maze muri iyi nkuru kivuga ko Perezida Museveni wa Uganda yakiriye Ambasaderi Charlotte Mukankusi, umuyobozi ushinzwe dipolomasi mu ihuriro nyarwanda (RNC) icyo kinyamakuru kikaba kivuga ko iyo nkuru kiyikesha ikindi kinyamakuru kitwa Virunga Post (nyamara Virunga Post na igihe.com ni bimwe kuko adresse yatanzwe Virunga Post ishyirwa ku murongo wa internet ari iya Igihe.com yo mu nzu ya Eliab Ndamage i Kigali!)

Ni ukuvuga ko abayobozi b’i Kigali bafashe ibyo Perezida Museveni yandikiye Perezida Kagame babivuga mu mbwirwaruhame nets babishyira mu binyamakuru babeshya ko ari amakuru bavumbuye! Nyamara birinda kuvuga ku byo Ambasaderi Mukankusi yabwiye Perezida Museveni ko yiciwe umugabo na Nziza na Munyuza ndetse banirinda no kuvuga kuri Ambasaderi Eugène Richard Gasana wavugwaga muri iyo baruwa nawe (uretse Olivier Nduhungirehe washatse gushyuhaguzwa)

Iyi commentaire yanditswe ku Tariki ya 16 Werurwe 2019

Bigaragare ko Leta y’u Rwanda yirinze kuvuga kuri Ambasaderi Eugène Gasana nkana kuko itifuzaga ko izina rye rigaruka mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga dore ko bitera benshi kwibaza icyo Ambasaderi Gasana yapfuye na Perezida Kagame bigakurura amagambo menshi rimwe na rimwe abuza gusinzira ab’iyo ibukuru.

Rero Perezida Museveni nawe abonye ko ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu mugenzi we yahindutse inkoni yo kumukubitisha nawe yayayihaye ikinyamakuru cya Leta ya Uganda kitwa New Vision cyo kiyitangaza by’umwimerere kugira ngo amazimwe ashire ku itariki ya 19 Werurwe 2019.

Leta y’u Rwanda ntiyagarukiye aho ahubwo yashinje Leta ya Uganda guha Ambasaderi Mukankusi passport y’igihugu cya Uganda, ariko igisekeje Passport berekenye mu binyamakuru biri hafi y’ubutegetsi bw’i Kigali ngo yahawe Ambasaderi Mukankusi byagaragaye ko ari inyiganano ikoranye ubuswa bwo mu rwego rwo hejuru.

Ubu noneho ikigezweho i Kigali n’ikimeze nk’umukino cyo gucura amafoto yerekana za passport ngo zatanzwe na Leta ya Uganda ngo iziha abanyarwanda. Ubu igaragara mu kinyamakuru kindi kirihafi y’inzego z’iperereza kitwa Rushyashya ni iya Major Protais Mpiranya. Igisekeje na none kinagaragaza ubuswa buteye agahinda ni uko ifoto yakoreshejwe batekinika iyo passport bitirira Major Mpiranya, iyo foto imeze neza neza nk’imaze imyaka irenga icumi igaragara ku mbuga za Interpol cyangwa z’urukiko mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.