Eric Nshimyumuremyi yimuriwe mu yindi gereza kure! Inshuti ze ziracyatabaza

Inshuti za Eric Nshimyumuremyi zivuga ko muri iyi minsi yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo aho yari afungiye muru gereza ya Miyove.

None, ngo uyu munsi yimuriwe muri gereza ya Rubavu. Ni kure kurushaho, ugereranyije n’abashobora kumugeraho ngo bamugemurire kuko ngo arwaye cyane kandi akaba akeneye ingemu y’abashobora kumwitaho.

Inshuti ze zikomeje kumutabariza kuko ngo zitanizeye ikimutegereje mu gihome kindi.