“UBUSHINJACYAHA BUKURU RW’U RWANDA BWASHYINGUYE DOSIYE BWAKURIKIRANAGAHO Me NTAGANDA BERNARD”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°010/PS.IMB/NB/2018:

Rishingiye ku nyandikomvugo y’ifunga yo kuwa 03/05/2016 y’Ubugenzacyaha yafungaga Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri;

Rigarutse kandi ku cyemezo cy’ifungurwa ry’agateganyo cyo kuwa 03/05/2016 cy’Umushinjacyaha Mukuru wo ku rwego rw’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; Bwana NSHIMIYIMANA Michel;

Rimaze kubona ko Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri yarekuwe by’agateganyo ariko agahabwa amabwiriza yo kuzajya yitaba buri wa gatanu w’icyumweru kandi ntarenge imbibi z’u Rwanda nk’uko bikubiye mu cyemezo cy’Umushinjacyaha cyavuzwe haruguru;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Abanyarwanda, abarwanashyaka baryo, Impirimbanyi za Demokarasi n’amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere;

Ku italiki ya 03/05/2016,Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri yatawe muri yombi n’Ubugenzacyaha Bukuru bw’u Rwanda maze ahita akorerwa inyandikomvugo y’ifungwa. Aha, Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko ku italiki ya 01/05/2016 Me NTAGANDA Bernard yari yabanje gutabwa muri yombi hamwe n’agakobwa ke gato ahatwa ibibazo hanyuma ararekurwa.

Ingingo ya 2:

Ubugenzacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukimara gukora inyandikomvugo y’ifungwa bwahise bushyikiriza Me NTAGANDA Bernard Ubushinjacyaha kugirango bufate icyemezo kuri iryo fungwa. Nyuma yo kubazwa, Umushinjacyaha yafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Me NTAGANDA Bernard maze amutegeka kubahiriza ingingo zikurikira:

1° Kujya yitaba ku Biro by’Ubushinjacyaha buri wa gatanu w’icyumweru;
2° Kutarenga imbibi z’u Rwanda.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Me NTAGANDA Bernard yari akurikiranyweho ibyaha bikurikira:

1°Kurwanya ububasha bw’amategeko;
2°Gushinga no kuyobora umutwe wa Politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
3°Kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’itegeko;
4° Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Abanyarwanda, abarwanashyaka baryo n’amahanga ko nubwo Ubushinjacyaha bwamaze gufata icyemezo cyo gushyingura iyo dosiye y’ikurikiranabyaha nk’uko bisobanurwa na Bwana Gaspard; Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu wakurikiranaga iyo dosiye kandi bukamusubiza ibikoresho bye byose by’itumanaho bwari bwarafashe mu rwego rw’iperereza, Me NTAGANDA Bernard akomeje gucurwa bufuni na Leta ya FPR mu buryo bukomeye aho akorerwa iyicarubozo ry’isenyamutima! Aha, Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko:

1. Ishyaka FPR INKOTANYI ryanze ko Me NTAGANDA Bernard asubira mu mirimo ye yo kuburanira Abanyarwanda n’abandi bose bamugana kuva yafungurwa mu mwaka wa 2014,
2.Me NTAGANDA Bernard yimwe passport,
3.Me NTAGANDA Bernard Polisi y’u Rwanda yanze kumusubiza ibikoresho bye byose byo mu biro yatwaye mu 2010 ubwo yatabwaga muri yombi agakatirwa igifungo cy’imyaka ine,
4.Me NTAGANDA Bernard Polisi y’u Rwanda yamwimye uruhushya rwe rwo gutwara imodoka nyuma yo kuruhinduza mu 2010 akaza gufungwa atararufata, nyamara Polisi yari yaramaze kuruhindura kuko yari yaremeye kuruha umukecuru we ariko aza kwitaba Imana ataruhawe nyuma yo gusiragira kuri Polisi imyaka 3.

Bikorewe i Kigali,kuwa 23 Ukwakira 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)