Ubushinjacyaha Busabira Rusesabagina Igifungo cya Burundu

Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 20. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzamuhanisha igifungo cya burundu.

Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha, buvuga ko urukiko rukuru rwakoze amakosa, rugabanyiriza ibihano abaregwa kubera ko bireze ibyaha cyangwa se kubera ko ari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyaha. Bwanenze ko rwabakatiye ibihano byoroheje hirengagijwe uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Bwasobanuye ko ibihano by’abaregwa icumi, barimo Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc wari ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya MRCD-FLN, n’aba Generali babiri bikwiye kuzamurwa. Abaregwa bo basaba ko byagabanwa.

Kuri Paul Rusesabagina, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro umwanzuro w’Urukiko Rukuru w’uko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafungwa imyaka 25, bushimangira ko akwiye gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rukuru rwagabanirije ibihano Paul Rusesabagina ruhereye ko yireze ibyaha. Bwavuze ko Rusesabagina yireze ibyaha ubwo yari imbere y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, ariko ko yageze imbere y’urukiko aburana ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo akabihakana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yaje guhinduranya imvugo ndetse akaza no kwikura mu rubanza atarisobanura kuri ibyo byaha ndetse ntiyemere ububasha bw’Urukiko.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda