Ubushinjacyaha bwashatse kwinjiza Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu rubanza rwa Lt Mutabazi ariko urukiko rurabyanga!

Mu rubanza Lt. Joel Mutabazi aregwamo na bagenzi be 15, rwakomereje mu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama, benshi mu baregwa bisubiye nyuma y’uko mbere bari bemeye bimwe mu byaha baregwa, Lt. Joel Mutabazi na we yivuguruje ahakana ibyaha yari yemeye mbere ndetse avuga ko atazaburana kuko atizeye urukiko.

Kuri uyu munsi urukiko rwasuzumye ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha ndetse rwongera kubaza abaregwa niba bemera ibyo baregwa.

Lt. Joel Mutabazi wari waremeye bimwe mu byaha aregwa mu mpera z’umwaka ushize kuri uyu munsi yabiteye utwatsi.

Yabwiye urukiko ko yafashwe binyuranyije n’amategeko ndetse ngo yimwa uburenganzira bwo kuvuga uburyo afunzwemo ‘avuga ko yakorewe ihohoterwa n’iyicarubozo ndetse n’ubu akaba afunzwe nabi ‘binyuranyije n’amategeko.’

Urukiko rwabwiye Mutabazi ko afunzwe byemewe n’amategeko ndetse ko ibyo byarangiye kuburanwa n’urukiko rusanzwe rwa gisirikare i Nyamirambo bityo ngo kuba afite urupapuro rw’umucamanza ruvuga ko afunze, bivuze ko afunze byemewe n’amategeko.

Mutabazi yabwiye urukiko ati “Sintinya gupfa, bambwiye ko bazandasa bakavuga ko natorokaga gereza… Ndishinganisha kugira ngo nimpfa umuryango wanjye uzabimenye.

Yongeye abwira urukiko ati “Ibyo amategeko ateganya azabikore… Niba amategeko yarirengagijwe mbere, naba nyiringiyemo iki ?”

Ibi byatumye n’umwunganizi wa Mutabazi, M. Mukamusoni Antoinette avuga ko yunganira umukiliya we ariko atamuhagarariye, bityo na we avuga ko nta kindi kintu yarenza ku mwanzuro w’uwo yunganira.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na Maj.Somai bwagaragarije urukiko ko ibyo Mutabazi avuga ko azaraswa atari byo ngo kuko ntawugambiriye kwicaumuntu ufunze.

Bwagize buti “Leta y’u Rwanda ntiyica imfungwa, iyo habaho umugambi wo kumwica ntitwari kuza mu rukiko gusuzuma ibyo aregwa.”

Isano n’urubanza rwa Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be

Urukiko rwasomye ibarwa y’Ubushinjacyaha yo kuwa 14 Mutarama, isaba ko Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bahurizwa mu rubanza Lt. Kayumba Nyamwasa areganwamo na Rudasingwa Theogene, AP Gafirita Emile, Cap. Yves Karege, Rubingisa Providence na Turayishimye Jean Paul.

Ibi ngo bubihera ku kuba ibyaha byabo bifitanye isano.

Abunganira abaregwa bagaragaje ko nta nyungu babo mu ikomatanya ry’izi manza kuko abaregwa batari mu Rwanda, ndetse babwira urukiko ko byazatinza ubutabera ku bo bunganira.

Urukiko rwanzuye ko imanza urwa Lt. Gen Faustin Kayumba Nyamwasa na bagenzi be n’urwa Lt. Joel Mutabazi na bagenzi zitandukana.

Impungenge z’abunganira abaregwa ku bushobozi bw’urukiko

Ubusanzwe uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu rwego rw’ibanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo nyuma rwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, bitewe n’uburemere ibyaha bifite.

Gusa none abunganira abaregwa havuyemo Mukamusoni Antoinette wunganira Lt.Joel Mutabazi, batanze impungenge ku bubasha bw’Urukiko, bavuga ko abantu bunganira ari abasivile ko bityo bakwiye kuburanira mu nkiko zisanzwe.

Urukiko ntirwagize umwanzuro rubifataho rwavuze ko ruzabigarukaho mu iburanisha ry’urubanza mu mizi yarwo, ariko bikurikirana n’ibisobanuro by’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagaragazaga isano irihagati y’abasivile baregwa n’umusirikare Joel Mutabazi.

Abenshi mu bareganwa na Lt.Joel Mutabazi bafite ibyaha bahuriraho byo kugambiria kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukangurira kwinjira mu ngabo zitemewe na leta (RNC na FDLR), kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.

Gusa abo mu muryango wa Lt.Mutabazi ni ukuvuga Karemera Jackson mwene se, Mutamba Eugene (bafitanye isano ryo mu muryango) na Gasengayire Diane (uvukana n’umugore we) bahurira ku cyaha cyo gutunga imbunda ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Mutarama, 2014. Twibutse ko kuri uyu wa kabiri abagize icyo basobanurira inteko y’iburanisha ikuriwe na Maj. Hategekimana Bernard ari abafitanye isano yo mu miryango na Lt. Mutabazi.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW