Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko Prince Kid wateguraga Miss Rwanda atagombaga kuba umwere

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid (iburyo) hamwe n'umwunganizi we Emeline Nyembo mu rukiko i Kigali kuwa gatanu

Urukiko rukuru rwa Kigali uyu munsi rwashoje iburanisha ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bunenga icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwagize umwere rukanarekura Ishimwe Dieudonné wateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubona ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bakobwa bitabiraga ririya rushanwa bikwiye kumuhama.

Buvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije bimwe mu bimenyetso bwatanze. Uregwa ahakana ibyaha yarezwe.

Uruhande rwa Ishimwe Kagame Dieudonné uzwi cyane nka Prince Kid – wari wunganiwe na Emeline Nyembo na Kayijuka Ngabo – nirwo rwabanje guhabwa ijambo, ruvuga ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko bamwe mu bakobwa bavuzwe n’Ubushinjacyaha ko yabasambanyije yitwaje ububasha yari abafiteho n’ibyo yabasezeranyaga, bahakanye mu rukiko ko nta cyaha bakorewe, kandi ko bakoze inyandiko imbere ya noteri ihamya ko batahohotewe na Ishimwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ikorewe imbere ya noteri idahamya ukuri ko nta cyaha cyabaye, ngo cyane ko gusambanya umuntu ku gahato bitabera ku karubanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso by’amajwi ya Prince Kid asaba “ishimishamubiri” umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bitarahawe agaciro n’Urukiko rwisumbuye.

Prince Kid yemera ko ayo majwi ari aye ariko ko yahinduwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko atahinduwe ahubwo yakaswe gusa havanwamo ibice bitagaragaza icyaha bitari bikenewe.

Nyuma y’impaka ndende kuri iki, urukiko rwasabye ubushinjacyaha kuzazana amajwi y’umwimerere, buvuga ko buzayabona.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hirengagijwe ibimenyetso by’umwe mu bakobwa wemeje ko yasambanyijwe ku gahato na Prince Kid akanamufatirana mu bukene bwariho mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ muri Covid-19.

Uregwa n’uruhande rwe bavuze ko ibyavuzwe n’uwo mukobwa birimo kunyuranya kw’ibimenyetso by’ibyo yavuze ko yabonye mu nzu ya Prince Kid bihamya ko ahazi koko.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Ishimwe yahohoteye bishingiye ku gitsina bamwe mu bitabiriga Miss Rwanda akabasambanya abasezeranya intsinzi cyangwa izindi nyungu mu irushanwa – ubu ryahagaritswe na minisiteri ishinzwe umuco kuva umwaka ushize.

Asabwe kuvuga ijambo rya nyuma mbere y’uko Urukiko rupfundikira urubanza, Ishimwe yavuze ko ibyo aregwa ari ibihimbano byakozwe n’abantu atatangaje amazina bagamije inabi kuri we.

Ishimwe yari yafunzwe muri Gicurasi (5) agirwa umwere mu Ukuboza (12) 2022.

Urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza rw’ubujurire tariki 30 Kamena (6).

Inkuru dukesha munyamakuru wa BBC Gahuza Miryango i Kigali

Jean Claude Mwambutsa